• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Editorial 07 Jun 2018 IMIKINO

Golden State Warriors yongeye gushimangira ko uyu mwaka ari ikipe iri hejuru kandi ikomeye ijya gutsindira Cleveland Cavaliers iwayo mu mukino wa gatatu wikurikiranya ikaba ibura intsinzi imwe igahita yisubiza igikombe yari yatwaye umwaka ushize.

Bidashidikanywaho, Cleveland Cavaliers niyo ifite umukinnyi wa mbere muri shampiyona ya Basketball muri Amerika, LeBron James uhabwa n’amahirwe yo kuzatorwa nka MVP gusa kubera kubura abamufasha bari ku rwego rwiza bituma Golden State Warriors yo ikina nk’ikipe, yitwara neza.

Mu mukino wa gatatu mu ya nyuma wahuje aya makipe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena 2018, Cavaliers yatsinzwe imikino ibiri ibanza iri hanze y’ikibuga cyayo, yashakaga gutsinda imbere y’abafana bayo gusa ntibyayihiriye kuko warangiye iri inyuma ku manota 102 ku 110.

Ibifashijwemo na LeBron James, umukinnyi uba witezweho akazi kose, yaba gutsinda, kugarira no gushakira bagenzi be imipira ivamo amanota, Cavaliers yatsinze agace ka mbere ku manota 29 kuri 28, itsinda n’aka kabiri ku manota 29 kuri 24.

Mu gihe amakipe yombi yari avuye kuruhuka, Warriors nibwo yerekanye ingufu zayo Kevin Durant na bagenzi be batsinda agace ka gatatu ku manota 31 kuri 23 ndetse n’aka kane bagatsinda ku manota 27 kuri 21 umukino wose urangira ari 110 kuri 102.

Muri uyu mukino Kevin Durant niwe watsinze amanota menshi kuko yinjije 43 wenyine mu gihe LeBron James yatsinze amanota 33.

Gutsindwa umukino wa gatatu ukurikirana byashyize Cavaliers mu ihurizo rikomeye kuko isabwa byanze bikunze gutsinda umukino utaha uzaba mu rukerera rwo ku itariki 9 Kamena, bitaba ibyo Warriors ikazahita yegukana igikombe, kizaba icya kabiri gikurikirana itwaye Cavaliers kuko n’umwaka ushize yayitsinze ku mikino 4-1.

Cavaliers itabashije gutsinda umukino n’umwe yaba isubiye kwandikirwaho amateka mabi yaherukaga kuyibaho mu myaka 11 ishize ubwo yatwarwaga igikombe na San Antonio Spurs iyitsinze imikino 4-0 kuva icyo gihe bikaba bitarongera kubaho muri NBA.

Kevin Durant na LeBron James nibo batsinze amanota menshi ku ruhande rwa buri kipe

Ibyishimo byari byose ku basore bane b’inkingi za mwamba muri Warriors: Yaba Stephen Curry, Kevin Durant, Draymond Green na Klay Thompson barashaka iki gikombe

2018-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

Editorial 09 Aug 2018
CHAN 2016:Tunisie na Guinea zaguye miswi mutsinda C

CHAN 2016:Tunisie na Guinea zaguye miswi mutsinda C

Editorial 19 Jan 2016
Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye

Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye

Editorial 25 Feb 2019
Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Editorial 17 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza
ITOHOZA

Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza

Editorial 17 Nov 2018
Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima
Amakuru

Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Editorial 03 Jan 2025
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK
ITOHOZA

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Editorial 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru