Izi Mbonerakure, zatorejwe mu kigo cya gisirikare cya Makamba, zikomoka mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Kabarore, Bukinanyana, Mabayi, Mugina na Rugombo byo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi (yahoze ari Intara ya Cibitoke).

Amakuru avuga ko abarwanyi ba FLN bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, aho bamaze igihe bakorana n’Imbonerakure mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu misozi ya Minembwe na Fizi.
Mu myaka ya 2018 na 2019, FLN yagabye ibitero mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, byahitanye abaturage, abandi barakomereka, inangiza n’imitungo irimo imodoka n’amazu, byose biturutse mu ishyamba rya Kibira aho yari ifite ibirindiro byayo.
Amakuru y’ubutasi avuga ko abarwanyi ba FLN bakorera mu gace ka Kidote muri Lemera, muri Teritwari ya Uvira, bohererejwe Imbonerakure zisaga 200 ziyobowe na Colonel Fabien Mukeshimana uzwi nka Kamayi. Izindi 200 zoherejwe muri Lubarika, aho zifatanya n’itsinda rya Gen Maj Dieudonné Hategekimana, uzwi nka Théophile.
Mu kwezi kwa Kanama 2025, Gen Maj Hategekimana yagiranye inama n’abayobozi b’ubutasi mu ngabo z’u Burundi, aho yijejwe ko ubufatanye hagati ya FLN, ingabo z’u Burundi, n’iza RDC buzaherekezwamo n’inkunga y’amafaranga n’ibikoresho biturutse muri Leta ya Kinshasa.
Umwe mu bakozi b’ubutasi bw’u Burundi yagize ati:
“Ndayishimiye, kimwe n’uwamubanjirije Pierre Nkurunziza, bafashije FDLR na FLN kuko bahuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi. Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rikomeje kugendera kuri politiki y’amoko, ryizera ko rishobora guhungabanya u Rwanda binyuze muri iyi mitwe.”
Umunyamakuru w’Umurundi, Teddy Mazina, mu kiganiro The Long Form cyo muri Kanama 2025, na we yemeje ko CNDD-FDD na FDLR bahuje ingengabitekerezo y’urwango rw’amoko, ari na yo ituma ubutegetsi bwa Bujumbura bukorana n’iyo mitwe idahwema guhungabanya u Rwanda.
Yagize ati:
“FDLR ifite abasivili benshi baba i Bujumbura kuva mu 2010, bafite amaduka n’ibikorwa by’ubucuruzi. Amafaranga bakura muri Congo bayisuka mu Burundi. Ubufatanye bwa FDLR n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwatangiye kera, ndetse ubwo habaga igerageza ryo guhirika Nkurunziza mu 2015, FDLR yohereje abarwanyi bayo kumutabara.”
Kuri ubu, ingabo z’u Burundi zigera ku bihumbi 20 ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Teritwari ya Uvira, aho zikorana bya hafi n’abarwanyi ba FDLR na FLN, ndetse zikanabaha inzira yo kugera i Bujumbura n’ahandi bakorerayo inama.




