Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rudateze kuganira na Afurika y’Epfo ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa mu biganiro biteganyijwe hagati y’ibihugu byombi mu minsi iri imbere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko Kayumba Faustin Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda.
Minisitiri Lindiwe yavuze ko igihugu cye kizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza gusa yongeraho ko ikibazo cya Gen Kayumba Nyamwasa kikigoranye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twita (twitter), Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu bizaganirwa n’ibihugu byombi hatarimo ikibazo cya Kayumba Nyamwasa.
Ati” (…) Ikibazo cya Kayumba n’ubundi ntikizigera na rimwe kiba ku murongo w’ibyigwa mu biganiro bigamije kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.”
Amagambo ya Nduhugirehe abanzirizwa no kwibaza impamvu igitangazamakuru mpuzamahanga cy’Abafaransa, RFI gifata umwanya kikawuha abatavuga rumwe na Leta y’igihugu cye kuri iyi ngingo kandi nta mwanya bazaba bafite muri ibi biganiro hagati y’ibihugu byombi.
Ati” Ni ukubera iki RFI iha umwanya ibivugwa n’agatsiko k’abanyapolitiki b’agamije amabi?.”
Aha yagize ati” Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”
Kuri iyi ngingo kandi mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera yemeje ko biteganyijwe ko azahura na mugenzi we, Lindiwe Nonceba Sisulu kugira ngo baganire ku buryo bazahura umubano hagati y’ibihugu byombi gusa akavuga ko ibya Kayumba bizaba bitamuraje ishinga.
Yagize ati “ Mu nama y’ubushize ntitwabashije guhura ariko tuzahura.Abakuru b’ibibihugu barahuye bemeza ko umubano ukwiye gushyirwa ku rwego rwiza. Bemeranyije ko baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bazahura. Kugeza ubu ntiturahura, ariko tuzahura. Ibya Kayumba simbizi.”
Minisitiri Sezibera avuga ko intego nyamukuru yo guhura na mugenzi we Sisulu ari ugutsura umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo kandi ko ntaho bihuriye na Kayumba Nyamwasa n’abandi yise abanyabyaha bashakishwa n’ubutabera.
Ati “Ibya Nyamwasa simbizi, icyo tugomba gukora ni ugutsura umubano naho ibya Kayumba Nyamwasa n’abandi bashakiswa n’butabera kubera ibyaha bakoze muri iki gihugu n ni ibindi, ntaho bihuriye.”
Ku rundi ruhande, mu myumvire ya Minisititri Sisulu, humvikanamo ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo waba uruhehemure ari uko n’iki kibazo cya Kayumba Nyamwasa cyakemutse.
Kugeza ubu, abo ku ruhande rwa Kayumba rwasabye kuganira n’u Rwanda ntacyo baratangaza haba ku magambo ya Amb. Olivier Nduhungirehe n’aya Minisitiri Richard Sezibera.
Uyu mubano wazambye mu mwaka wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda batatu nyuma y’igerageza ryabayeho ryo kwica Gen. Kayumba Nyamwasa wahose ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iyicwa rya Col. Partick Karegeya wahoze akuriye iperereza ry’u Rwanda.
src : Bwiza.com