FDLR, uyu mutwe w’abarwanyi washinzwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho bamaze imyaka igera kuri 25 bakora ibikorwa birimo kwica abasivili, gufata ku ngufu, gushimuta n’ibindi.
Mu gihe Ingabo za FARDC, ziminjiriyemo agafu zikomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu,irimo FLN na FDLR kuri uyu wa Mbere FDLR yasohoye itangazo, ivuga ko yamagana ubufatanye bw’u Rwanda na RDC mu “kwica impunzi z’Abanyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Wakomoje ku mvugo yo kwigabanya uburasirazuba bwa RDC cyangwa “balkanization”, iheruka kugarukwaho n’abarimo Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’ihuriro Lamuka.
Cardinal Ambongo mu mpera z’ukwezi gushize yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu baturanye by’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’uburasirazuba bwa Congo .
Yavuze ko Abanyarwanda cyangwa Abanya-Uganda bamaze imyaka myinshi muri RDC “nta washidikanya ku bwenegihugu bwabo bwa Congo, ariko igiteye inkeke ni abakomeje kwiyongerayo, kandi tukanaha umwanya wo guhita nk’Abanye-Congo.”
Yabivuze mu rugendo aheruka kugirira mu gace ka Beni na Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, kabarizwamo ibikorwa bitandukanye by’imitwe yitwaje intwaro irimo abarwanyi ba Allied Democratic Forces (ADF) bakomoka muri Uganda, FDLR n’inyeshyamba z’Abarundi za National Liberation Forces (FNL), asaba abaturage gufatanya n’igisirikare mu kurwanya iyo mitwe.
Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Muzito yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda ndetse kikarwiyomekaho, kugira ngo kirangize ikibazo kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyamara FDLR ntiyorohewe na FARDC muri iyi minsi kuko umwaka ushize wasize intimba mu barwanyi bawo, kuva ubwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR, bafatirwaga ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye RNC na FDLR.
Ubu bari imbere y’inkiko mu Rwanda baregwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Ntibyateye kabiri, Gen Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare by’uyu mutwe yarishwe, ndetse n’abamurindaga bafatwa mpiri.
U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza cyane cyane nyuma y’aho Felix Tshisekedi atorewe kuyobora icyo gihugu, akavuga ko arajwe ishinga no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.