Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe, umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Ngoma.
Inspector of Police (IP) Jean Pierre Ndayisaba yagiranye inama n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamugari riherereye mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Remera ndetse n’ababyeyi barerera muri icyo kigo, asaba abana kwirinda ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishobora kubakorerwa, anasaba ababyeyi babo kubitaho muri ibi bihe by’ibiruhuko tugiye kwinjiramo nk’uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri ibiteganya.
Yabwiye aba banyeshuri ko ibiruhuko atari umwanya wo kwifata uko babonye bakiga ingeso mbi, ahubwo ko ari igihe cyo gusubiramo amasomo yabo no gufasha imirimo ababyeyi.
Akaba yagize ati:”hari abanyeshuri bagera mu biruhuko bakishora mu kunywa inzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge, mumenye ko ibyo byose bishobora kubashora mu busambanyi rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ibiruhuko byanyu bibafashe kuruhura ubwonko neza, mwifashisha imyidagaduro itandukanye, gusubira mu masomo no gusura abo mu miryango yanyu mudaherukanye.”
IP Ndayisabye yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi b’aba banyeshuri cyane cyane ab’abakobwa kubitaho no kubakurikiranira hafi ngo hatagira ababashuka bakabashora mu ngeso mbi, aho yagize ati:”Muri iyi minsi hari abantu bakuru bajya bashukisha abana b’abakobwa ibintu bitandukanye birimo telephone zigendanwa, amafaranga, kubasohokana n’ibindi barangiza bagakabakoresha imibonano mpuzabitsina ikurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe. Babyeyi rero mwite kuri aba bana, kuko nta cyiza aba baba bagamije uretse gushora aba bana mu ngeso mbi zishobora kwangiza ahazaza habo.”
Yanagiriye inama aba banyeshuri yo kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarababwiye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo ndetse bakabashora mu busambanyi, kimwe no kubakuramo ibice bimwe na bimwe by’imibiri yabo.
Nyuma y’ibyo biganiro, umuyobozi w’iri shuri Rwamamara Etienne yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ni umujyanama ukomeye. Izi nama bahora batugira tuzikurikije Igihugu cyacu cyatera imbere kurushaho kuko nta mutekano nta terambere. Turasaba ababyeyi kudufasha kwita kuri aba bana dusangiye kurera, bakazagaruka gukurikirana amasomo yabo mu gihembwe gitaha nta n’umwe uhuye n’ibibazo byavuzwe.”
Umubyeyi wari witabiriye iyi nama witwa Mugemana Jean Paul yagize ati:”Tugiye kugenzura abana bacu cyane cyane ab’abakobwa, tujye tumenya aho bajya, cyangwa abo biriranywe mu rwego rwo kubarinda ko bashorwa mu mibonano mpuzabitsina kuko hari ingero zimwe na zimwe tubona aho dutuye, aho hari abakobwa baretse amashuri kubera gutwita inda zitateganyijwe kandi bakiri mu ishuri.”
Umwe muri abo banyeshuri witwa Dukunde Chretienne wiga mu mwaka wa gatatu wisumbuye yagize ati:” Turashimira Polisi y’u Rwanda kubera inama idahwema kutugira, hari bamwe muri twe bashukwa n’abasore ndetse n’abagabo bakuru, bakabaha impano zinyuranye, bakabajyana mu tubyiniro, bakanabaha inzoga, nyuma bakabashora mu mibonano mpuzabitsina. Tugiye kubagira inama, tubabwire ingaruka bigira ku buzima bwabo, kuko imiryango yacu ndetse n’I gihugu muri rusange bidutezeho byinshi. Nta mpamvu rero yo kwangiza ahazaza hacu, hakangizwa n’ibintu dushoboye kwirinda no kurinda abandi.”
RNP