Polisi y’igihugu mu Karere ka Ngoma, yishe Nzabonimana Jean de Dieu w’imyaka 21 nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye mu modoka ya minisiteri y’uburezi.
Uyu Nzabonimana Jean de Dieu warashwe nyuma yo gufatanwa izi mudasobwa, ngo agifatwa yatangiye gutera ibyuma abapolisi bari baje kumufata, nk’uko polisi muri aka gace yabitangarije.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, avuga ko Nzabonimana Jean de Dieu yishwe kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Ngoma.
IP Kayigize yagize ati “Yabaga mu mitwe y’abajura ariko babandi ba ruharwa ndetse we yari umwe mu bayobozi, yabaga mu bantu batobora amazu mu Mujyi wa Kibungo, gupakurura amadomoka agenda, amafumbire, kuvoma za mazutu z’imodoka ziparitse , mbese yari afite amateka maremare.”
Yakomeje agira ati “Ejo hari imodoka rero ya MINEDUC yari ipakiye mudasobwa ziregera kuri 260 igenda izitanga ku bigo by’amashuri, bari bamaze gutanga 100 bari mu nzira bajya mu mujyi wa Kibungo, ntibamenye uko byagenze mudasobwa 7 barazibura, aba bajura bo bafite ukuntu burira imodoka igenda, kuva ako kanya amakuru yaje gutangwa yuko uyu Nzabonimana Jean de Dieu ashobora kuba ari we uzifite, baje kuzisanga iwe kandi koko.”
IP Kayigi avuga ko uyu musore ngo yajyaga ahora yigamba ko azazihatana abayobozi ngo bamuvuga mbere y’uko afatwa.
Yakomeje agira ati “Yahise yigira intakorera afata icyuma ariko aragihisha, mu gihe bari bamujyanye ngo ajye kwerekana aho abandi bari, kuko asanzwe afite n’andi madosiye muri za parike we yahise yumva ko bikomeye, icyo yakoze yatangiye kurwanya inzego z’umutekano atangira guterana icyuma no kwiruka, baramurasa arapfa.”
Polisi ivuga ko aba bajura ngo bakunze gukoresha uburyo bwo kurira imodoka igenda cyane cyane igeze ahazamuka, ku buryo ngo iyo babonye hari umuntu ubaturutse inyuma nk’indi modoka bayitera amabuye kugira ngo badakomwa mu nkokora.
Yabajije impamvu bamurashe mu cyico aho kurasa ahandi , polisi y’u Rwanda ivuga ko umuntu nk’uwo ufite icyuma kandi urimo kurwanya inzego z’umutekano, ku mbunda nta kindi yakora.
IP Kayigi ati “Umuntu nk’uwo ukomerekeje abapolisi, asanzwe ari umujura ukomeye, noneho arirutse muramubuze, harya umuntu ukomerekeje abapolisi wavuga gusa ngo yarirutse arabura, iyo umuntu akoresheje ibyuma, intwaro na we ufite uyirwanisha nk’intwaro, ntabwo wavuga ngo reka nshake icyuma mutere nk’uko nanjye yakinteye, niba urwanyije umuntu ufite imbunda wigize nk’umuntu wasaze kandi utari umusazi, ntabwo nategereza ko unyica, iyo ntwaro ishinzwe kurinda abantu ariko mbere na mbere nanjye ngomba kubanza nkirinda.”
Polisi y’igihugu yongeye kuvuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, ku buryo yakumva ko yateza umutekano muke abantu bakarara bicaye.
Ivuga ko u Rwanda rugomba gufatwa nk’igihugu gifite umutekano, ku buryo nta muntu wakumva ko adatuje kubera abajura cyangwa abandi bashaka kuwuhungabanya. Gusa abaturage basabwa gutanga amakuru ku bantu nk’aba.