• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Editorial 28 Oct 2016 POLITIKI

Umugani w’Ikinyarwanda ugira uti “Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge”, undi nawo ukagira uti “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”, ndetse undi ukagira uti “Kora ndebe iruta vuga numve”.

Mu gihe cy’umwaka umwe gusa Perezida KAGAME amaze gukora ingendo nyinshi zo kunoza umubano mpuzamahanga mu bihugu nka Benin, Mozambique, Congo Brazaville n’ahandi henshi abantu batakekaga mu rwego rusanzwe cyane cyane ko ari mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ariko umuntu akishimira ibigaragara muri izo ngendo “Après tout les faits sont tetus”. Nonese niyo urebye aho avuye gusura bucya Rwandair yahagejeje amajanja itwara abagenzi dore ko yitwa Ishema ry’Afurika.

Iyo urebye indege ikoresha uko bakwakira n’ukuntu yubahiriza igihe n’abagenzi itwara usanga ari ibintu bidasanzwe ni agashya ku mugani w’abanyarwanda.

Muri izi ngendo za Perezida KAGAME tubona ibisubizo byinshi ndetse n’ishema ry’abanyarwanda kuko icyitwa ubwigunge mu Rwanda cyangwa “Pays enclave “ cyagiye nka nyomberi kuko nubwo usanga abanyarwanda bagenda muri izi ndege bagikenewe mu kongera umubare abagenda twishimira nuko “Ikinyarwanda” kivugwa mu ndege haba mu gusobanurira abagenzi iby’ingendo zabo, uko bifata, aho bageze nibyo bifuza kumenya! Yewe habamo n’uturirimbo nyarwanda mu ndege dutuma abagenzi barukumbura iyo bageze iyo bajya.

-4519.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Mvuye ku bijyanye n’ibyo Perezida ageza ku Rwanda n’Inshuti z’u Rwanda muri izo ngendo kuko byinshi bigaragarira mu cyizere nk’Inama y’Abaperezida ba Afrika yabereye mu Rwanda, n’abandi bashyitsi benshi baza mu Rwanda nibyo abahanga n’abasesenguzi bavuga haba mu mubano w’ibihugu n’iterambere hari n’ibijyanye n’indimi kuko ari nabyo jyewe menyereye nahuguriwemo kandi ari nazo zituma abantu basabana, bagahahirana, bagatera imbere no guteza imbere ibyo bakora no kwigisha ibyo bemera.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa Inteko Nshingamategeko y’Umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EALA) yemeje ko ururimi rw’igiswahili rwemezwa nk’ururimi rw’akarere n’uwo muryango. Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda ntabwo yajuyaje mu kubishyira mu bikorwa, yahise mu gihe gito iterana yemeza ko urwo rurimi rw’igiswahili rubaye urwa kane mu Rwanda nka “Official Language”. Inama rero y’Abaminisitiri nanjye ngire nti “Bravo, Bravo, Bravo”!

Ibi ni byiza kuko mu rwego rw’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’abaturanyi, Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudan y’epfo, ndetse naza Congo zombi nagiye yo nsanga ari iby’igiciro kinini mu gukoresha urwo rurimi, rugomba kuduhuza nk’umuryango n’abanyafurika muri rusange.

Ibi kandi bitera ishema kuko uwitwa “Samora Machel” wa Mozambique yigeze gufata ijambo mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afrika, Addis Ababa, yivugira ijambo mu giswahili abatacyumva barabasemurira arinda arangiza ijambo rye. Ibyo ni urugero rwiza mu kwiha agaciro no guteza imbere iby’iwacu, cyane cyane ko igiswahili ari n’ururimi rwiza kandi rworoshye kwiga, kuvuga, kumva, gusoma no kwandika.

Ndangize nkangurira nk’umunyarwanda ukunda kandi uzi neza akamaro k’igiswahili ngire nti “Hongera Sana Mheshimiwa Rais Paul Kagame, Hongereni mawaziri wetu kwa kuhalalisha Kiswahili Rwanda na sisi wanyarwanda TUJIFUNZE NA KUENDELEZA KISWAHILI”.
Shukran,

-4518.jpg

Profesa Pacifique MALONGA
Mkereketwa wa kiswahili

2016-10-28
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasobanuye impamvu Kabila atitabiriye inama ku bibazo by’igihugu cye

Perezida Kagame yasobanuye impamvu Kabila atitabiriye inama ku bibazo by’igihugu cye

Editorial 18 Jan 2019
Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron

Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron

Editorial 08 May 2017
Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Editorial 24 Oct 2024
Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Editorial 29 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banki zungutse miliyari 23Frw, ibigo by’imari iciriritse byivana mu bihombo byasigiwe na 2017
UBUKUNGU

Banki zungutse miliyari 23Frw, ibigo by’imari iciriritse byivana mu bihombo byasigiwe na 2017

Editorial 27 Jul 2018
Kenya:Komisiyo y’amatora na Odinga basabiwe gukorwaho iperereza
Mu Rwanda

Kenya:Komisiyo y’amatora na Odinga basabiwe gukorwaho iperereza

Editorial 25 Sep 2017
Impamvu itumye Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahamagawe i Kigali
Mu Mahanga

Impamvu itumye Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahamagawe i Kigali

Editorial 12 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru