Mu minsi ishize mperutse gusoma inkuru aho umuntu wayanditse yabazaga ikibazo: Ati Ni nde muyobozi ukwiriye u Rwanda? Sinzi niba yaribazaga cyangwa se yarabazaga abanyarwanda?ariko iyo ukomeje gusomo ibiri muri iyo nkuru ye ugasesengura neza usanga uyu mugabo yarashatse kwerekana uko we yifuza umuyobi ukwiriye u Rwanda ariko cyane cyane agendeye ku marangamutima ni ingengabiterezo we ubwe acyifitiye mu mitekerereze ye ni ibyifuzo bye,simuzi sinazi koko niba uyu muntu aheruka mu Rwanda nyuma 1994 cyangwa yaba ajya ahagera akareba uko igihugu cyateye imbere ndetse ni ubuyobozi bwiza gifite.
Mfashe rero uyu mwanya nkaho yabazaga abanyarwanda,nk’umunyarwanda cyane cyane uba mu mahanga dore ko nabonye ko ari twe ahanini tukiri mu icuraburindi ndetse ni ingengabitekerezo mbi zatwimbitsemo no kugendera mu bigare by’abanyapolitike baba baharanira inyungu z’inda nini zabo, nifuje gusubiza uyu mugabo kuri kiriya kibazo yibazaga cyangwa yabazaga abanyarwanda.
Perezida Kagame
Abaturage bahabwa ijambo
Umuyobozi ukwiriye abanyarwanda nta wundi ni Nyakubahwa Paul Kagame, iki gisubizo si icyanjye ku bwange gusa kuko ngihuriyeho n’abanyarwanda benshi barenga miliyoni 4 baba mu Rwanda ndetse no mu mahanga bafashe iya mbere mu gusaba inteko ishinga amategeko guhindura itegeko nshinga ndetse bakaduha na referandumu twitoreye turi benshi tukabona amahirwe yo kuzongera kwitorera umuyobozi ukwiriye u Rwanda Paul Kagame.
Paul Kagame yaharaniye kubohora u Rwanda ntabwo yarwaniraga ubutegetsi, ndahamya ntashidikanya ko adakunda ubutegetsi, Kagame ntabwo yigeza ahitamo kuba perezida w’u Rwanda ahubwo abanyarwanda nitwe twamuhisemo biciye muri demokarasi ngo atuyobore kandi ntiyigeze adutererana, uyu munsi nanone niba banyarwanda bashaka ko akomeza kubayobora kuko ari umuyobozi ufite intumbero ni uburenganzira bwabo ndetse yaberetse ko abishoboye aho yakuye igihugu kuri zero agihindura igihugu cy’umutekano wuzuye, iterambere ryihuse rusange kandi rigera kuri buri mu nyarwanda aho ari hose ndetse abumbatira n’ ubumwe bw’abanyarwanda.
Abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda bake baba mu mahanga bagerageje gusisibiranya babeshya ko abanyarwanda bagera kuri miliyoni 4 atari bo bisabiye ko hakurwaho inzitizi mu itegeko nshinga ribaha amahirwe yo kuzongera kwitorera Perezida Kagame 08/2017 babeshya ko ari icyifuzo cya Kagame kugira ngo abone uko aguma ku butegetsi bakirengangiza ko ari amahitamo y’abanyarwanda kubera uburyo yahinduye igihugu cyari cyarasenyutse kugera ku muyonga akagihindura igihugu cy’ikitegererezo muri Afurika, akubaka inzego z’igihugu zizewe kandi zikomeye abanyarwanda bose bibonamo cyane cyane inzego z’umutekano RDF ndetse RNP inzego z’ubunyamwuga zirangwa ni ikinyabupfura no gukorera abaturage mu Rwanda ndetse no k’isi yose.
Perezida Kagame mu ishyamba mu kiganiro na Ndore Rulinda wa Radio Muhabura
Kagame yabayeho igihe kinini cy’ubuzima bwe arwanira ukwishyira ukizana kw’abanyarwanda bose ndetse na abanyafurika muri rusange, yarwaniye ubutabera, uburinganire, ivanguramoko ndetse ni ibindi byose bikandamiza ikiremwa muntu byari byarokamye kamere muntu cyane cyane ahereye ku Rwanda. Kuba impirimbanyi y’impinduka byamuyoboye mu kugira amahame n’ uburyo bwiza bwo kumenya kuyobora no gukora neza binatuma atagira icyifuzo na gito cyo kumva ko ibyo akora abikorera kugira ngo akuzwe ahubwo abikorera abanyarwanda no guhindura imibereho yabo ikamera neza kurusha uko yayisanze.
Kagame iyo aba ashaka kugundira ubutegetse igihe kinini cye yari kucyimara atecyereza uburyo azabugundira kurusha uko yari gutekereza gahunda nyinshi tubona yagegeje ku banyarwanda zihindura imibereho yabo myiza, sinazirondora ngo zirangize mwese murazizi, Iyo igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga kitaza kuba ari amahitamo y’abanyarwanda benshi batari bake batazi naho u Rwanda rugeze dushobora kuba twarabonye imyivumbagatanyo nkiyo tujya tubona mu bindi bihugu duturanye cg se bya kure muri Afurika na handi kw’isi, aho ni ho ubudasa bw’abanyarwanda bugaragarira.
Kagame yayoboye urugamba rwo kubohoza u Rwanda ndetse anahagarika jenoside yakorewe abatutsi, uburyo ni impano afite yo gushyira ibintu ku murongo nibyo byatumye ahindura ingabo z’inkotanyi zasaga nizatsinzwe urugamba nyuma yo gutakaza umuyozi wazo ingabo nziza, aziha iki nyabupfura kandi azumvisha icyo zirwanira ndetse ko n’ibikorwa byabo bigomba gutandukana kure nabo barwanda, byatumye bashobora gutsinda ingabo za guverinoma yari ifite abayishyigikiye benshi ndetse ni ibikoresho byinshi n’ uburyo bwinshi bwa gisirikare.
Perezida Kagame ayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu
Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda ingabo z’inkotanyi zemeye guhara igice kinini zari zarafashe hakorwa igice kitarimo abasirikare kandi kibahuza kugirango bahe amahirwe imishyikirano baje no gushyiraho umukono, muri icyo gihe ingabo z’inkotanyi guhara igice kinini bari barafashe byagaragaraga nk’intege nke mu maso y’amahanga ndetse bamwe bakavuga ko babuze ibikoresho kandi nta mikoro bafite yo gukomeza urugamba, ariko bwari uburyo bwo kureba kure ku umuyobozi no gushaka ibishoboka byose ngo amakimbirane arangire mu mahoro, ariko byarangiye n’ubundi inkotanyi zitsinze urugamba.
Icyatangaje abantu n’abanyamahanga rero ni ukuntu Kagame nku wari ukuriye ingabo zatsinze urugamba atigeze yerekana na gato ko afite ubushake bwo kuba perezida, ahubwo yaretse ishyaka rye RPF rihitamo uwo rishatse kandi utari n’ umusirikale. Ese koko iyaba yarakundaga ubutegetsi nk’umuntu umaze gutsinda urugamba yari amazemo imyaka 4 yose arwana kandi yari umugaba w’ingabo ni ki cyari gutuma ataba perezida icyo gihe? ahubwo akemera gushyira isahane ku meza n’abandi.
Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge ntirwigeze rugira umuyobozi ukwiriye u Rwanda, ahubwo rwagize abayobozi bokamwe n’amacakubiri, bacamo abanyarwanda ibice mu ngeri zose, aho guharanira inyungu z’u Rwanda n’abanyarwanda umwanya munini bawutaye kunda zabo no kubiba amacakubiri maze u Rwanda rutakaza indangaciro zarwo n,umuco urabura, inzangano zishyirwa imbere, amahoro, ubumwe na amajyambere bigenda nka nyombere.
Perezida Kagame yasaranganije ubuyobozi, hano harimo PSD, PL n’andi mashyaka
Ku buyozi bwa Nyakubahwa Paul Kagame nibwo bwa mbere u Rwanda rwabonye umuyozi ukunda igihugu n’abanyarwanda bibonamo ,kandi wakoze ibintu bisa nk’ibitanganza mu gukura u Rwanda mu curaburindi akarugeza aho abanyarwanda bongera kubona izuba. Iterambera rirambye kuri bose, igihugu cyabaye iguhugu cyubashywe n’Isi yose, yahesheje agaciro abanyarwanda aho bari hose, abanyamahanga bose ijisho barihanze u Rwanda kuko hari byinshi bashaka kurwigiraho byabayobeye uburyo u Rwanda rwabigezeho, ibi byose nta wundi tubikesha uretse umuyobozi ukwiriye u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.
Kagame niwe muyobozi ukwiriye u Rwanda kuko ni umuyobozi w’umwihariko kandi uboneka gake mu gihe kirekire mu mibereho no mu mateka y’igihugu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi nguwo umuyozi ubereye u Rwanda unarukwiriye, umuyobozi mushaka muramuzi, italiki murayizi, ahasigaye ni ahanyu mukereka abanyamahanga n’ abababaza ibibazo bibarisha ubusa kuko u Rwanda twifuza ari u Rwanda rw’amahitamo yacu.
Igitekereza cya Bosco Ngabonzima
Umukunzi wa Rushyashya UK