Muri 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitangazamakuru byinshi by’Iburayi byari bihanze amaso ku nkambi z’impunzi zari Goma, mu cyahoze ari Zaire, aho abicanyi bari bamaze gutsemba Abatutsi no gutwika igihugu bari barahungiye.
Kuko inkunga ikomoka Iburayi ijyana n’itangazamakuru ry’Iburayi, ibyinshi muri byo byibanze muri ako gace ko mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa. Kuberako imiryango itegamiye kuri Leta yerecyeza ahari amafaranga, nayo yagiye Goma, aho bibanze ku bikorwa by’ubugiraneza kuri abo bicanyi, birengagiza inzirakarengane zari mu Rwanda.
Abantu benshi barabizi ko isi yirengagije ubwo Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda. Icyo batazi n’uko nyuma, inkunga y’isi yahawe ababishe mbere kandi mu bwinshi. Inkambi z’impunzi za Mugunga-Goma mu cyahoze ari Zaire yari yarahindutse indirimbo y’itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri Leta, Loni, ingabo z’Abafaransa n’abacanshuro, n’abandi.
Uko niko babagaburiraga neza, bakabafata neza, bakabatoza n’imyitozo yagisirikare neza, bakabaha intwaro zikomeye, no kwishyura neza abari barasize bakoze ibara mu Rwanda, bityo bagashobora kwisuganya, mu cyo tuzi ubu nka FDLR.
Inkambi z’impunzi zari zarahindutse urubuga rw’imyitozo ya gisirikare ya FDLR, byagerageje nkenshi gutera uRwanda, bahagarika amabisi, ariko batandukanya Abatutsi mu Bahutu mu mabisi, ariko bica Abatutsi, imyaka itatu nyuma y’uko Jenoside ihagarikwa.
Ubuyobozi bwa FDLR bwahise bugurutswa mu ndege bujyanwa muBufaransa, aho bayoboreraga ibikorwa by’ubugizi bwanabi. Goverinoma yariho nyuma ya Jenoside ntiyahwemye kugaragaza ubugambanyi bwakozwe n’urwego mpuzamahanga, ariko bikanga bigafata ubusa.
Mu rwego rwo kurangaza kubera ibyo bikorwa by’agahomamunwa, inzego z’iperereza z’uBufaransa DGSE-zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko hari agatsiko ka Kagame kari gashinzwe kwica , kari koherejwe mu Mijyi y’Iburayi, ngo mu rwego rwo guhiga abataravugaga rumwe na Guverinoma’. Ubwo sinakubwira, itangazamakuru ry’Iburayi riba ribisamiye hejuru.
Ubwo nibwo Umujenerali w’Umunyarwanda James Kabarebe yambukaga akajya Goma mu mugoroba umwe wari utuje, akebura inkambi y’impunzi ya Mugunga, bityo ashorera impunzi iwabo mu Rwanda.
Abari bafite imbunda muri bo bakomeje mu mashyamba ya Kongo Kinshasa. Bityo kubera ko nta yandi mahitamo, byabaye ngombwa ko imiryango itegamiye kuri Leta ifunga ibikorwa byayo vuba nabwangu, abari bahagarariye ibitangazamakuru bahise bahamagazwa, kuko amafaranga yari amaze gushira; Jenerali Kabarebe yari yatangije intambara ya jihadi hagati y’uRwanda n’itangazamakuru ry’Iburayi, imiryango itegamiye kuri leta, n’urwego rw’ubutasi rw’uBufaransa DGSE, kandi rukaba rukigeretse na nubu.
Ubwo Patrick Karegeya, wahoze ari umwe mu bashinzwe iperereza ry’uRwanda yicirwaga muri Afurika y’Epfo, cya gihuha cy’agatsiko gashinzwe ngo kwica abatavugarumwe na guverinoma cyongeye kubura Umutwe. Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Epfo bari bashinzwe urwo rubanza babwiraga buri muhisi n’umugenzi ko abicanyi boherejwe na Guverinoma y’uRwanda n’uRwanda. Imyaka irindwi urubanza rumaze, nuko bikivugwa, amakuru y’ibihuha mu binyamakuru nta muntu urahamwa n’icyaha.
Ikinyoma cyarakomeje mu gihe cy’imyaka yindi mike, kugeza ubwo umunyamakuru wandika inkuru z’ubucukumbuzi yashyize ahagaragara ko ari urwego rw’ubutasi rw’uBufaransa DGSE. Nyuma y, uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’uRwanda Faustin Twagiramungu ubu utuye mu Bubiligi yasabaga polisi yo mu Bubiligi kumuha abamurindira umutekano, ariko bakaza kubyirengagiza. Twese twari tuzi ko byapfuye urw’ikirago….
Mu minsi mike ishize, mu nyandiko isa nk’igitecyerezo, Ikinyamakuru The Daily Telegraph yongeye kubyutsa icyo gihuha, noneho cyavugaga ku mudipulomati w’Umunyarwanda, wakoraga ibikorwa by’ubutasi ku Banyarwanda baba mu gihugu cya Australiya iyo nkuru yise abanyarwanda baba muri Australiya “ abigometse kuri guverinoma” gikomeza cyandika ko Ambasaderi w’uRwanda yari yabateye ubwoba ababwira ko azabiyicira impunzi z’Abanyarwanda , ku mpamvu zitazwi….
Mba narasetse nkiyisoma, ariko kuko nakurikiranye itangazamakuru ry’iburayi imyaka myinshi, nzi yuko iyo biyemeje gutangaza amakuru y’ibinyoma, haba hari icyo bagamije guhisha cyibi. Ni iki?
Ntekereza ko izo ngirwa byigomeke zibumbiye muri RNC, bakaba batangiye kwibasira Abanyarwanda b’inzirakarengane baba mu mahanga. Icyumweru ntikirashira, bamaze kwica Bwana Louis Baziga, wari uhagarariye Abanyarwanda baba muri Mozambique, kubera ko yakundaga igihugu cye cy’uRwanda
Ibyo nibyo Ikinyamakuru Daily Telegraph gishaka gushyira mu bikorwa, mu kuzanzamura akagambane kari karapfuye, nta makuru, nta gihamya, mu rwego rwo kuyobya uburari kubirebana n’agahoma munwa karimo kuba. mu biri kuba.
Nyakwigendera Baziga siwe ubanje kwicwa n’abantu bafite imyumvire nk’iya FDLRL , bibasira Abanyarwanda b’inzirakarengane baba mu mahanga, bakikingiwe ikibaba n’itangazamakuru ry’Iburayi. Ku wa 12 Ukwakira 2012, Theogene Turatsinze undi mucuruzi w’umukire, wari n’intiti, kandi wari umunyamuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique basanze yapfuye anizwe.
Kuri izo mfu uko ari ebyeri, nta muntu numwe wari wabiryozwa-ariko igitangaje nuko nta gitangazamakuru cy’Iburayi cyari cyabitangaza. Batinya ko byavuguruza inkuru bamaze igihe batangaza imyaka n’imyaniko, bityo bakibasira uRwanda kuva mu mpande zose z’isi, byose kuri Kagame n’uRwanda.
Ikibazo badashobora gusubiza ni: Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayirwanya, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo bayo?
Kuba yarabaye muri Afurika y’Epfo na Mozambique, nzi ko abanyamuryango ba RNC bakorana n’itangazamakuru n’inzego z’umutekano, mu rwego rwo kwibasira Abadipulomati b’Abanyarwanda, abanyeshuri, abacuruzi n’abandi banyarwanda baba mu mahanga. Kuri bo, niba utabaye umunyamuryango wabo cyangwa se uri intasi ya Kagame. Ntiwaba ukunda igihugu cyawe na guverinoma ngo ujye kuba mu mahanga.
Hanze y’uRwanda biroroshye kuba umujenosidedri urimo gushaka ubuhungiro, cyangwa se umuntu uvuga nabi uRwanda, kurusha ko wakwiyita uwacitse ku icumu rya Jenoside. Bisa nkaho inzego zose zihuza imbaraga mu kukurwanya .
Ikinyamakuru cyubashywe nka Daily Telegraph cyiribasira Abanyarwanda baba muri Austaraliya, kubera gusa ko banze kwifatanya n’abanga uRwanda. Muri Uganda, Abanyarwanda bakunze kabahitishamo kuba abanyamuryango ba RNC cyangwa se gufungwa batagezwa imbere y’ubutabera.
Mu gihugu cy’uBufaransa, inshuti yanjye Ngirinshuti, wacitse ku icumu rya Jenoside, banze kumuha ubwenegihugu kandi amaze yo imyaka cuminirindwi muri icyo gihugu cy’iburayi. Inzego z’iperereza z’uBufaransa zamureze ko ari intasi, kuko yari umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Abacitse ku icumu rya Jenoside, kandi akaba atanga Kagame.
Iyo usubije amaso inyuma, itangazamakuru ry’Iburayi ntiryigeze rihwema muri iyi myaka 25 ishize: ryibanda ku bicanyi, aho kwita ku bacitse ku icumu, no guhishira ubwicanyi bukorerwa inzirakarengane z’Abanyarwanda, ahubwo rigahora rigereka ibirego kuri Guverinoma y’uRwanda.
Ubu, Ngirinshuti yagarutse imuhira, aho akora nk’avoka w’ikigo cy’ubwishingizi. Ntacyo abaye.
Src: The New Times