• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nibarize Ingabire Victoire

Nibarize Ingabire Victoire

Editorial 21 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’uko afunguwe kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika, Ingabire Victoire Umuhoza yumvikanye ndetse agaragara mu bitangazamakuru avuga ko nta mbabazi yigeze asaba.

Ibi byanteye amatsiko njya gushakisha mbona ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba imbabazi, byanteye kwibaza byinshi, ariko ndavuga nti ahari wasanga narasomye nabi.

None, nimwigire hino namwe mumfashe gusesengura iyi baruwa ya Victoire Ingabire Umuhoza yo ku wa 25 Kamena 2018, yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame akamenyesha Minisitiri w’Ubutabera, ifite umutwe ugira uti “Gusaba imbabazi”.

Ingabire atangira iyi baruwa ye yagize ati “Nyakubahwa Perezida, nk’uko biteganywa n’itegeko no 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirije y’imanza z’inshinjabyaha, mu ngingo zaryo, iya 236, 237 na 238 mbandikiye mbasaba kungirira imbabazi ngafungurwa.”

Nsesenguye neza nsanze hano harimo ibintu by’ingenzi bikurikira:

Ingabire ntiyapfuye kwandika, ntabwo yabirose nta n’ubwo yidumbukije ngo asabe imbabazi, yarabanje aratekereza, afata itegeko ry’imiburanishirije y’imanza z’inshinjabyaha, asoma ingingo ku yindi abonamo izimwemerera gusaba imbabazi. Huum! none ngo ntazo yasabye?

“Mbandikiye mbasaba kungirira imbabazi ngafungurwa.” Mu gusesengura aya magambo reka mbanze nkubaze; niko Ingabi, waba warumvise indirimbo Umuhanzi Diplomat yaririmbye mu 2011 yitwa “Ikaramu”?

Niba utarayumvise hari aho yaririmbye ati “Niba mbeshya wanyomoza, uti aha arabeshya, kuko ikaramu nitwe tuzikoresha, si zo zidukoresha […] usabe utazisanga wasinye aho utasomye icyo gihe uzaba wasandaye, utazisararanga wasama.” Yumve hano.

Ni ko ye, ujya gufata urupapuro, ugafata ikaramu, ugashishimura ugira uti “Mbandikiye mbasaba kungirira imbabazi ngafungurwa” ntiwari ukomeje? Warikiniraga se tubimenye? Wari wasomye akantu se? – Nako ndabaza ubusa muri gereza zacu nta biyobyabwenge byinjiramo – numvise unashima ko zikora neza.

Ingabire akomeza agira ati “Nyakubahwa Perezida, imyaka maze muri gereza ari nayo maze ngarutse mu gihugu cyanjye, nabonye igihe gihagije cyo gukurikirana ubuzima bw’Igihugu.”

“Ibyagezweho ni byinshi kandi ntawe utabishima, ndetse ntawutagira inyota n’icyifuzo cyo gushaka gufatanya n’abandi gukomeza kubaka Umuryango Nyarwanda.”

Uti “Ntawutagira inyota”, none se inyota usohokanye ni iyihe? Kuvuga ko utasabye imbabazi? Kuvuga ko ntabyaha wakoze? Kuvuga ko aho waburanye hose utemeye ibyaha? Huum! Imana irihangana koko! Iyi niyo nyota wavugaga yo gukomeza kubaka Umuryango Nyarwanda? Ntumpeho!

Uti “Nta gushidikanya Abanyarwanda twese dushyize hamwe nta cyiza cyo kuri iyi Si tutagiraho uruhare?”

Uti “twese dushyize hamwe”, none se ubu dushyize hamwe koko? Wanditse usaba imbabazi uzihawe uti “ntazo nasabye?” Ko mbona harimo kwivuguruza, kubeshya, kudukinga ibikarito mu maso no kudushyushya imitwe; uku niko gushyira hamwe utuzaniye se?

Mbere yo gusoza yandikiye Perezida ati “Nyakubahwa Perezida, mu bushishozi bwanyu musanze nkwiriye guhabwa imbabazi ngafungurwa, ku ruhande rwanjye niyemeje gufatanya n’abaturarwanda bose guharanira iterambere rirambye mu gihugu cyacu kandi mu mahoro.”

Nubwo mbona hano harimo kwishongora [musanze nkwiriye], wavuze ko ubabariwe ugafungurwa wafatanya n’abandi guharanira iterambere mu mahoro, none uracyakomeje kwishongora nyabu!?

Ubu ntiwabonye ko Perezida wacu ashishoza nk’uko wari wabyanditse mu ibaruwa? Ariko uribuka ibyo wavugiye ku Rwibutso rwa Gisozi ahashyinguye abacu? Nako mu kiganiro cyawe na @LeVif wavuze ngo “La prison n’a brisé ni mon coeur ni ma force. La Victoire de 2010 est toujours la même.” Nzabandora!

Agasoza agira ati “Mbashimiye igisubizo cyiza muzagenera ubusabe bwanjye. Urumuri rw’Uhoraho rukomeze kubayobora.”

Hano usayuka uvuga ko “ushimiye igisubizo cyiza uzagenerwa” kandi koko imbabazi wasabye warazihawe. Uru rumuri rw’Uhoraho wasabye ko rukomeza kuyobora Perezida wacu, rwaramuyoboye kandi ruzakomeza kumuyobora kuko ni Imfura, ni Umuntu Nyamuntu.

Uru rumuri rero, rukurinde ikibi,
Uru rumuri rukurinde ikinyoma,
Uru rumuri rukwibutse ko ugifite imyaka 7 imbere yawe yo kwitwara neza,
Uru rumuri kandi rukwibutse ko nyuma y’iyo myaka 7 uzitwara neza indi myaka 5 kugira ngo uhanagurweho ubusembwa!

Ingabi, unkundire unsubize.

Iki ni igitekerezo bwite cy’umusomyi wacu Ruzindana Rugasaguhunga

 

Ingabire Victoire akomeje kwibazwaho byinshi nyuma yo kurekurwa ku mbabazi za Perezida

Ibaruwa Ingabire yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi

 

 

 

2018-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Editorial 28 Jan 2019
Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Editorial 16 Apr 2020
“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Editorial 02 Jul 2021
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Editorial 16 Feb 2018

4 Ibitekerezo

  1. Ngomijana
    September 21, 20185:39 pm -

    Aliko izi mpaka zose zimaze. He pardonned her that’s it! Niba uyu mutegs rugoli ahakana ko ntamabazi yasabye ibyo biramureba. Let’s move on. « Dutekereze neza ».
    Peace

    Subiza
  2. Ingabire Victoire Umuhoza
    September 21, 20187:13 pm -

    Ariko Kukomeza Kunkanga Ninde Wakubwiyeko Njyewe Ingabire Ngirubwoba? Ibirego Byose Ukomeje Kundambura Imbere, Haricyo Utarunziho Ariko Noneho Reka Nkikubwire Nagiye Gusiga Umugabo Wanjye Nabana Banjye Nakundaga Niyemeje Guhangana Nubuzima Bwose Nzasanga Murwanda Kumbwira Gereza Rero Ndumva Ntacyanterubwoba Kirimo Sibye Nogufungwa Nogupfa Byashaka Bikazamo Ariko Abanyamuryango Bacu Bagakomeza Kandi Nsobanureho Gato Kugusaba Imbabazi Njye Nanubu Ndabihamya Ntambabazi Nasabye Ahubwo Ujye Umenya Polotiki Iyariyo Ahubwo Abanyamuryango Banjye Mwese Muhumure Ntimugirubwoba Gufunga Ingabire Siko Guhagarika Ishyaka Abandi Bazakomeza Bakore

    Subiza
  3. Sema Halelua
    September 22, 201810:52 am -

    Arikose Mbaze Itegeko Rivuga Iki? Mukurikize Itegeko Ibindi Tubiharire Ingabire Nakagame Wamuhaye Imbabazi Ibyapolotiki Sinabyitambikara. Gusa Muzirinde Gusubiza Urwanda Rwace Habi, Turishakira Amahoro

    Subiza
  4. Gasana baptiste
    September 22, 20182:03 pm -

    Hapfuye abagabo bazize ubusa naho wowe naho wapfa ntacyo byaba bivuze nubundi ntakindi utuzaniye uretse ingengabitekerezo no kugumura abanyarwanda urabeshya turakuzi uri virus mbi uzi kuvuga uberegeza hubagurika gusa.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko
Mu Mahanga

Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Editorial 30 Mar 2016
Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.
Amakuru

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Editorial 15 May 2021
Abacuruzi bo muri Uganda batangaje igihombo bamaze guhura nacyo nyuma y’amezi 3 umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ufunze Abagande bamaze guhomba akayabo k’Amamiliyari
Mu Mahanga

Abacuruzi bo muri Uganda batangaje igihombo bamaze guhura nacyo nyuma y’amezi 3 umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ufunze Abagande bamaze guhomba akayabo k’Amamiliyari

Editorial 14 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru