Impirimbanyi z’abantu ku giti n’imiryango itegamiye kuri leta bose hamwe bagera kuri cumi na batanu barimo “Y en a marre” na “le Balai citoyen” bahuriye i Bamako muri Mali barema ihuriro nyafurika riharanira ukwigenga k’uyu mugabane.
Iryo huriro nyafurika ry’imiryango itari iya leta (Fispa) rigizwe n’urubyiruko rw’impirimbanyi ruvuga ko rufite intego yo kurengera Afurika, demokarasi, agaciro n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nk’uko RFI yabitangaje.
Elie Kamano ukomoka muri Guinée, yasobanuye ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo bagejeje ikirego cyabo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, barega Sarkozy kubera impamvu zinyuranye.
Yagize ati “Twatanze iki kirego turega Nicolas Sarkozy ku rupfu rwa Gaddhafi kubera ko rwagize ingaruka zitangaje kandi zikomeye ku mugabane wa Afurika no ku baturage ba Afurika. Niyo mpamvu twangangije uru rugamba.”
Kuba Gaddafi yarishwe mu 2011 ikirego kikaba gitanzwe mu 2017, iyi miryango ivuga ko basanze ari cyo gihe nyacyo.
Umuraperi wo muri Sénégal, Simon Kouka uba no mu itsinda « Y en a marre » yagize ati “Abantu benshi byarabababaje ariko nta kintu babikozeho, ariko iki gikorwa, ndizera ko, kije mu gihe cyo kuvuga ngo igihe kirageze. Ibyo abayobozi bacu bananiwe gukora nitwe tugomba kubisohoza. Nanone ku bw’agaciro ka Afurika, kubera ko ari perezida w’Umunyafurika wishwe.”
Umuhanzi ukomeye w’umunya Cote-d’ivoire, Tiken Jah Fakoly, afatwa nk’uri ku ruhembe rw’ibi bikorwa by’urubyiruko, yavuze ko ibikorwa Sarkozy yagizemo uruhare muri Libya “byagize ingaruka ku mugabane wose.”
Urubuga rwa Mediapart rusanzwe rukora inkuru z’ubucukumbuzi, ruheruka gutangaza ko havumbuwe igitabo cy’uwahoze ari Minisitiri muri Libya ku butegetsi bwa Col Muammar Gaddafi, cyerekana ko Gaddafi yahaye Nicolas Sarkozy akayabo ka miliyoni 6.5 z’amayero zo gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu 2007.
Hari n’inyandiko yagaragazaga amasezerano ya Leta ya Libya yo gutera inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza bya Nicolas Sarkozy, ingana na miliyoni 50 z’amayero, we akabihakana kuko yari yarerekanye ko ibikorwa bye bizatwara miliyoni 20 z’amayero.
Icyo gitabo ngo byaje kugaragara ko ari icya Shukri Ghanem, wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli muri Libya kuva mu mwaka wa 2006 kugeza mu 2011,ubwo Gaddafi yahirikwaga ku butegetsi n’abamurwanyaga bashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange birimo n’u Bufaransa bwari buyobowe icyo gihe na Nicolas Sarkozy, yateye inkunga mu kwiyamamaza.
Mu 2011 ubwo yahirikwaga, Sarkozy yafatanyije na David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bateye inkunga abarwanya Gaddafi bari muri Benghazi birangira anishwe urupfu rw’agashinyaguro.
Gusa Aba bayobozi bavugaga ko ari umwanzuro wafashwe na Loni n’ishyirahamwe ry’ibihugu by’Abarabu, nubwo byarangiye uwo mwanzuro unenzwe bikomeye.
Sarkozy ashinjwa ko yashyigikiye abishe Gaddafi kandi yaramuteye inkunga mu kwiyamamaza