• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Editorial 09 Oct 2017 ITOHOZA

Impirimbanyi z’abantu ku giti n’imiryango itegamiye kuri leta bose hamwe bagera kuri cumi na batanu barimo “Y en a marre” na “le Balai citoyen” bahuriye i Bamako muri Mali barema ihuriro nyafurika riharanira ukwigenga k’uyu mugabane.

Iryo huriro nyafurika ry’imiryango itari iya leta (Fispa) rigizwe n’urubyiruko rw’impirimbanyi ruvuga ko rufite intego yo kurengera Afurika, demokarasi, agaciro n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nk’uko RFI yabitangaje.

Elie Kamano ukomoka muri Guinée, yasobanuye ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo bagejeje ikirego cyabo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, barega Sarkozy kubera impamvu zinyuranye.

Yagize ati “Twatanze iki kirego turega Nicolas Sarkozy ku rupfu rwa Gaddhafi kubera ko rwagize ingaruka zitangaje kandi zikomeye ku mugabane wa Afurika no ku baturage ba Afurika. Niyo mpamvu twangangije uru rugamba.”

Kuba Gaddafi yarishwe mu 2011 ikirego kikaba gitanzwe mu 2017, iyi miryango ivuga ko basanze ari cyo gihe nyacyo.

Umuraperi wo muri Sénégal, Simon Kouka uba no mu itsinda « Y en a marre » yagize ati “Abantu benshi byarabababaje ariko nta kintu babikozeho, ariko iki gikorwa, ndizera ko, kije mu gihe cyo kuvuga ngo igihe kirageze. Ibyo abayobozi bacu bananiwe gukora nitwe tugomba kubisohoza. Nanone ku bw’agaciro ka Afurika, kubera ko ari perezida w’Umunyafurika wishwe.”

Umuhanzi ukomeye w’umunya Cote-d’ivoire, Tiken Jah Fakoly, afatwa nk’uri ku ruhembe rw’ibi bikorwa by’urubyiruko, yavuze ko ibikorwa Sarkozy yagizemo uruhare muri Libya “byagize ingaruka ku mugabane wose.”

Urubuga rwa Mediapart rusanzwe rukora inkuru z’ubucukumbuzi, ruheruka gutangaza ko havumbuwe igitabo cy’uwahoze ari Minisitiri muri Libya ku butegetsi bwa Col Muammar Gaddafi, cyerekana ko Gaddafi yahaye Nicolas Sarkozy akayabo ka miliyoni 6.5 z’amayero zo gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu 2007.

Hari n’inyandiko yagaragazaga amasezerano ya Leta ya Libya yo gutera inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza bya Nicolas Sarkozy, ingana na miliyoni 50 z’amayero, we akabihakana kuko yari yarerekanye ko ibikorwa bye bizatwara miliyoni 20 z’amayero.

Icyo gitabo ngo byaje kugaragara ko ari icya Shukri Ghanem, wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli muri Libya kuva mu mwaka wa 2006 kugeza mu 2011,ubwo Gaddafi yahirikwaga ku butegetsi n’abamurwanyaga bashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange birimo n’u Bufaransa bwari buyobowe icyo gihe na Nicolas Sarkozy, yateye inkunga mu kwiyamamaza.

Mu 2011 ubwo yahirikwaga, Sarkozy yafatanyije na David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bateye inkunga abarwanya Gaddafi bari muri Benghazi birangira anishwe urupfu rw’agashinyaguro.

Gusa Aba bayobozi bavugaga ko ari umwanzuro wafashwe na Loni n’ishyirahamwe ry’ibihugu by’Abarabu, nubwo byarangiye uwo mwanzuro unenzwe bikomeye.

-8278.jpg

Sarkozy ashinjwa ko yashyigikiye abishe Gaddafi kandi yaramuteye inkunga mu kwiyamamaza

2017-10-09
Editorial

IZINDI NKURU

Virginia  : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami  Kigeli

Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Editorial 04 Jan 2017
Iryavuzwe riratashye? Ben Rutabana yaburiwe irengero. RNC iratungwa urutoki

Iryavuzwe riratashye? Ben Rutabana yaburiwe irengero. RNC iratungwa urutoki

Editorial 04 Oct 2019
Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?

Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?

Editorial 25 Aug 2016
Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Editorial 16 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona
IMIKINO

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Editorial 16 Apr 2018
Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye
IKORANABUHANGA

Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

Editorial 17 Nov 2017
Kwiyahura bishobora kwirindwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare
Mu Rwanda

Kwiyahura bishobora kwirindwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare

Editorial 31 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru