• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?
Perezida Museveni aganira n'abaturage ba Kabale nyuma yo kubonana na bagenzi be i Gatuna

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Editorial 22 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo, nyuma yo guhura n’abakuru b’ibihugu mu nama ya kane irebera hamwe ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda aribo Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Kongo  na  João Lourenço w’Angola ku mupaka w’u Rwanda na Uganda I gatuna, Perezida Museveni yageze mu mugi muto wa Kabale aganira n’abaturage mu nzira asubira Kampala.

Ibyavugiwe mu nama twabigarutseho mu nkuru zacu mbere ubu turibanda ku magambo Museveni yabwiye abaturage ba Kabale n’impamvu yayo. Perezida Museveni yavuzeko ibibazo mu Rwanda ngo byatewe n’amacakubiri ari muri FPR ndetse ko Uganda nta ruhare ibifitemo. Icyambere ni uko Uganda ikomeje kotswa igitutu kubera ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwayo mu gufasha imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda bikaba byaratumye umupaka wa Gatuna ufungwa. Uyu mupaka niwo watumaga haba ubucuruzi mu mugi wa Kabale kubera urujya n’uruza rwaba abava mu Rwanda cyangwa abava muri Uganda. Mbere yuko bambuka umupaka abacuruzi n’abashoferi b’amakamyo bahitagamo kurara Kabale kugirango bambuke mu gitondo babaruze ibicuruzwa byabo. Ibi byatumaga amafaranga aboneka kubera ubucuruzi bwahakorerwaga.

Ubu ngubu umugi wa Kabale wambaye ubusa bose bibaza impamvu umupaka udafungurwa. Perezida Museveni na NRM bababuriye igisubizo kandi barashaka amajwi. Bityo rero Museveni yagombaga kubegera akagira icyo ababwira nubwo yagaragaje ibinyoma. Uganda imaze igihe ishyigikira imitwe irwanya u Rwanda ariko noneho u Rwanda rwamuvugutiye umuti urambye kandi agomba kuwunywa nubwo agenda asunika igihe.

Buri nama u Rwanda rugaragaza ibimenyetso byuko Uganda binyuze kuri Perezida Museveni ubwe no munzego z’umutekano bashyigikiye RNC aho we ubwe yabonanye n’abayobozi bakuru ba RNC ndetse Minisitiri we Philemon Mateke akabonana n’abayobozi ba FDLR. Ntabwo Museveni yahakanye ibyo u Rwanda ruvuga ahubwo bashakisha inyito.

Nyuma yo guhabwa ukwezi na bagenzi be ko agomba guhagarika imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda, Museveni yabuze icyo asobanurira abaturage ba Kabale basubijwe inyuma n’ifungwa ry’umupaka akwirakwiza ibihuha ahakana gukora nabo kandi ibimenyetso bihari. Ntabwo yagombaga guhakana pasiporo ya Mukankusi kandi iyo agenda ariyo akoresha cyangwa se ngo ahakane abarwanyi ba RUD Urunana kandi u Rwanda rumubwira amazina naho baherereye.  Aho gukemura ikibazo, Museveni yagiye gucira umugani abaturage ba Kabale ababwira ko ari ibibazo biri imbere muri FPR ashaka gukwepa uruhare rwe.

Igihe cyo gushakisha amajwi kirageze, Uganda yakozweho n’ingaruka zo gufunga Gatuna cyane ko ariyo nzira ikoreshwa mu bucuruzi haba I Burundi no mu burasirazuba bwa Kongo. Ariko by’umwihariko abaturage ba Kabale byabakozeho ku buryo bugaragara. Ntakindi Museveni yababwira usibye kwikuraho amakosa akayashyira ku Rwanda nyamara imbere ya ad hoc commission ntacyo bavuga. Museveni ushakisha amajwi nta kindi yari kubabwira.

Ikindi abaturage ba Kabale bahishwe igihe kirekire, ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda kuko itangazamakuru ryose ryigaruriwe n’ibiro bishinzwe iperereza CMI na ISO. Ariko ikigaragara ni uko bamwe bamaze kubona ukuri kuko ibirego by’u Rwanda ntibihinduka kandi Uganda ikemura bimwe kandi yari yabanje kubihakana.

Ni ugutegereza tukareba ko Uganda isenya ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda dore ko yahawe amazina naho bakorera.

2020-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka

Editorial 06 Jun 2016
Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi

Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi

Editorial 18 Jan 2016
Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Editorial 14 Oct 2016
Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Editorial 04 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Wendy Waeni uzwiho kugira impano idasanzwe  mu ndoto ze yabonanye n’ Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida  Kagame
Mu Mahanga

Wendy Waeni uzwiho kugira impano idasanzwe mu ndoto ze yabonanye n’ Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Kagame

Editorial 12 Sep 2016
Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma
Mu Rwanda

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Editorial 11 Sep 2016
Ngoma: Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi
Mu Rwanda

Ngoma: Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi

Editorial 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru