Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko gukoresha ubwenge bwarwo n’ubumenyi rwakuye mu ishuri mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari, aho gutinya kubukoresha ngo badahomba.
Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abanyamwuga mu ngeri zitanduknaye mu kiganiro cyiswe ‘Meet the President’.
Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ikora ibishoboka byose kugira ngo urubyiruko rujye kwiga, ruhahe ubumenyi buzarufasha kwibeshaho no guteza imbere igihugu.
Ati “Si ukujya kwiga gusa ahubwo bibe guhaha ubumenyi butuma mumenya, musesengura mumenye uburyo bwo kubaho muri iyi si ni uko murenga ibibazo birimo.”
“Nimubona ubumenyi muzabukoreshe neza uko mushoboye, mukore ibibaha inyungu ariko byungukira n’abandi. Niba ufite ubuzima bwiza, uburezi, ubumenyi uzabona akazi cyangwa se ugahange kagufashe gafashe n’abandi.”
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwifashisha ubumenyi bwahawe rugahanga udushya, ariko mbere na mbere rukagira intego.
Yavuze ko buri munsi rukwiye kujya rutekereza ku cyo rwakora kugira ngo rwivane mu bibazo rufite.
Ati “Nujya ubyuka mu gitondo, jya wiha akanya utekereze uti ni iki ngiye gukora uyu munsi hejuru y’ibyo nsanzwe nkora? Ni iki gishoboka. Nukora ibyo uzaba wiha amahirwe yo kugira icyo ukora gifite igisobanuro. Ihe uwo mwanya buri munsi, uti ni iki nakora ngo nkemure ikibazo mfite cyangwa abandi bafite?”
Yakomeje ati “Nudakoresha ubwonko bwawe buzapfa. Nutabukoresha uzabubura. Mukomeze gutekereza buri gihe, nudahirwa uyu munsi, ejo nta kibazo wenda uzahirwa cyangwa uhirwe ku nshuro ya cumi.”
Perezida Kagame yavuze ko ko hari abatinya kugira icyo bakora ngo badahomba, ababwira ko ntaho ingorane no guhomba mu buzima babihungira uretse guhangana nabyo.
Ati “Gutsindwa birizana wabishaka utabishaka ariko iyo wagerageje bikanga, bivuze ko utagomba kurekera. Na none gira icyo wigira muri uko gutsindwa, wongere ugerageza. Aho uzajya hose uzahura n’ibigushyira hasi ariko nutsindwa, jya umenya ko hari n’amahirwe.”
Mu bitekerezo byatanzwe, uwitwa Liza Karangwa, Umunyeshuri uri kwimenyereza umwuga mu Mujyi wa Kigali, yasabye ko ibigo, abikorera, inganda bajya baha amahirwe yo kwimenyereza ku biga muri kaminuza.
Gaju Nadège uhagarariye Ikigo cy’Abongereza gikora porogaramu za telefoni mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika yavuze ko hari amahirwe yo kwiyungura ubumenyi urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro.
Yagize ati ‘‘Nabonye akazi kubera amahugurwa nagiye nitabira. Ayo guverinoma yashyizeho yose nayagiyemo mu rwego rwo kwiyongerera ubumenyi.”
“Ubwo nasabaga ikigo cyanjye gutanga amahugurwa mu Rwanda nabuze abantu bayitabira. Wavuze (Perezida Kagame) ku bijyanye n’uburezi, nagusabaga ko washishikariza urubyiruko kwiyigisha ubwarwo.”
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye rugera ku 2500 rurimo abikorera, abanyeshuri, abahanzi n’abandi.
Musengimana Jean Claude
Mubyukuri Amashuri Arahari Ubumenyi Turabufite Ariko Nsetswa Niyo Muvuga Kwihangira Imirimo Kd Abenshi Igituma Batayihangira Ahubwo Ubushomeri Bukiyongera Nukubera Kubura Amikoro(igishoro) Kd Nababyeyi Bakaba Barasigariye Aho Kubera Kutwishyurira Amashuri, Ahubwo Nsabe Reta Ko Yajya Itanga Imirimo Cyangwa Ikemera Kuguriza Abanyeshuri Barangije Nabo Babone Uko Bihangira Imirimo, Bagakora Bishyura