• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Editorial 13 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Ukuboza, Nkurunziza yakoranye inama na ba guverineri b’intara zose zigize u Burundi.

Muri iyi nama yabereye muri komine ya Bukeye mu ntara ya Muramvya, yabaye mu muhezo, Nkurunziza yahamagariye ba guverineri b’Intara zihana urubibe n’u Rwanda kuryamira amajanja ngo  kuko u Rwanda ari umwanzi w’u Burundi.

Umuvugizi wa Nkurunziza, Jean Claude  Karerwa Ndenzako  nyuma y’uwo mubonano  nawe yasabye ko abo bayobozi b’inzego z’ibanze bakwitegura guhangana n’u Rwanda mugihe bwabibwirwa.

Amakuru yizewe yatambutse mu minsi ishize avuga ko Abayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda batangiye gufatanya n’igihugu cy’u Burundi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu gihe abaturanyi beza ubusanzwe bakabaye bashishikazwa n’imibereho myiza ya bagenzi babo, guverinoma z’ibi bihugu zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukongeza urugo rw’umuturanyi kandi rushobora gushya rugakongeza n’izabo.

Aya makuru aravuga ko kuri ubu u Burundi na Uganda byatangiye ubufatanye bwimbitse bwo gushyigikira agatsiko kwose k’abanyabyaha katangiza ku mugaragaro intambara ku Rwanda, aho bivugwa ko mu gihe ibi bihugu byombi bisanzwe bivugwaho gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa wa RNC, kuri ubu byatangiye no gufatanya gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Paul Rusesabagina.

Abasirikare bakuru b’u Burundi baravugwaho kuba bamaze iminsi bakunda kujya muri Uganda muri gahunda zigamije gupanga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Urugero rutangwa n’uru rubuga dukesha iyi nkuru ni Gen. Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, aho ngo yagaragaye I Kampala mu mushyikirano n’abasirikare bakuru ba Uganda barimo umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, umuyobozi wa CMI, Col Abel Kandiho.

Mu nama zabanje kandi ngo Gen Niyongabo yakoranye inama n’aba basirikare bakuru ariko hari n’uwari minisitiri w’umutekano icyo gihe, Gen. Henry Tumukunde ndetse na Col Kaka Bagyenda ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).

Amakuru kandi anavuga ko ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi rw’u Burundi (SNR), Etienne ‘Steve’ Ntakirutimana nawe yagiye I Kampala kenshi, aho ngo buri gihe yakirwaga bitangaje ndetse akarindirwa umutekano n’abasirikare ba CMI bisobanuye ko yabaga ari umushyitsi w’ingenzi kandi waje mu butumwa bufitiye inyungu ibihugu byombi.

2018-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Abakandida 500 bazahatanira imyanya 80 y’inteko ishinga amategeko bemejwe

Abakandida 500 bazahatanira imyanya 80 y’inteko ishinga amategeko bemejwe

Editorial 31 Jul 2018
Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Editorial 09 May 2019
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Editorial 01 Jun 2020
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Editorial 20 Dec 2024

3 Ibitekerezo

  1. niyogihozo
    December 14, 20189:38 am -

    Nyagasani uduhane amahoro n’abavandimwe bacu b’abarundi. Narandure urwango, ubugome inzika n’umutima wo guhangana no guhigana n’ibindi bintu bidakenewe kuko dukeneye amahoro asendereye nta nduru nta bwoba.

    Subiza
  2. katsinono
    December 14, 201810:02 am -

    ARATWIGISHA KWITEGURA ARIKO WE NTACYO ARIMO KWIGAMO URETSE NEGATIF!

    Subiza
  3. Emmy
    December 14, 20184:01 pm -

    Narukarishe ruzomumwa intambara umenya uko uyitangira ntumenya uko uyisoza.izatangirira iwe irangirire iwe Yarekeye aho ko inzirakarengane amaze guhitana ari nyinshi koko.Mana hagarika ubugome bwa bariya bantu nkuko wahagaritse ingabo za Farawo zigiye kumara abisirayeri,nkuko wahagaritse interahamwe zimarira abanyarwanda kwicumu Usubize amahoro kiriya Gihugu nabantu bacyo wiremeye,ukure ibisimba mu bantu.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko RNC muri Uganda ikomeje icengezamatwara no gushaka ubushobozi, ifashijwe n’abayobozi ba CMI
INKURU NYAMUKURU

Uko RNC muri Uganda ikomeje icengezamatwara no gushaka ubushobozi, ifashijwe n’abayobozi ba CMI

Editorial 14 Feb 2020
Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech
IKORANABUHANGA

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Editorial 17 May 2019
Kunshuro ya kabiri ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu
Mu Mahanga

Kunshuro ya kabiri ACP Theos Badege yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Editorial 24 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru