Kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Ukuboza, Nkurunziza yakoranye inama na ba guverineri b’intara zose zigize u Burundi.
Muri iyi nama yabereye muri komine ya Bukeye mu ntara ya Muramvya, yabaye mu muhezo, Nkurunziza yahamagariye ba guverineri b’Intara zihana urubibe n’u Rwanda kuryamira amajanja ngo kuko u Rwanda ari umwanzi w’u Burundi.
Umuvugizi wa Nkurunziza, Jean Claude Karerwa Ndenzako nyuma y’uwo mubonano nawe yasabye ko abo bayobozi b’inzego z’ibanze bakwitegura guhangana n’u Rwanda mugihe bwabibwirwa.
Amakuru yizewe yatambutse mu minsi ishize avuga ko Abayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda batangiye gufatanya n’igihugu cy’u Burundi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu gihe abaturanyi beza ubusanzwe bakabaye bashishikazwa n’imibereho myiza ya bagenzi babo, guverinoma z’ibi bihugu zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukongeza urugo rw’umuturanyi kandi rushobora gushya rugakongeza n’izabo.
Aya makuru aravuga ko kuri ubu u Burundi na Uganda byatangiye ubufatanye bwimbitse bwo gushyigikira agatsiko kwose k’abanyabyaha katangiza ku mugaragaro intambara ku Rwanda, aho bivugwa ko mu gihe ibi bihugu byombi bisanzwe bivugwaho gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa wa RNC, kuri ubu byatangiye no gufatanya gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Paul Rusesabagina.
Abasirikare bakuru b’u Burundi baravugwaho kuba bamaze iminsi bakunda kujya muri Uganda muri gahunda zigamije gupanga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Urugero rutangwa n’uru rubuga dukesha iyi nkuru ni Gen. Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, aho ngo yagaragaye I Kampala mu mushyikirano n’abasirikare bakuru ba Uganda barimo umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, umuyobozi wa CMI, Col Abel Kandiho.
Mu nama zabanje kandi ngo Gen Niyongabo yakoranye inama n’aba basirikare bakuru ariko hari n’uwari minisitiri w’umutekano icyo gihe, Gen. Henry Tumukunde ndetse na Col Kaka Bagyenda ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).
Amakuru kandi anavuga ko ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi rw’u Burundi (SNR), Etienne ‘Steve’ Ntakirutimana nawe yagiye I Kampala kenshi, aho ngo buri gihe yakirwaga bitangaje ndetse akarindirwa umutekano n’abasirikare ba CMI bisobanuye ko yabaga ari umushyitsi w’ingenzi kandi waje mu butumwa bufitiye inyungu ibihugu byombi.
niyogihozo
Nyagasani uduhane amahoro n’abavandimwe bacu b’abarundi. Narandure urwango, ubugome inzika n’umutima wo guhangana no guhigana n’ibindi bintu bidakenewe kuko dukeneye amahoro asendereye nta nduru nta bwoba.
katsinono
ARATWIGISHA KWITEGURA ARIKO WE NTACYO ARIMO KWIGAMO URETSE NEGATIF!
Emmy
Narukarishe ruzomumwa intambara umenya uko uyitangira ntumenya uko uyisoza.izatangirira iwe irangirire iwe Yarekeye aho ko inzirakarengane amaze guhitana ari nyinshi koko.Mana hagarika ubugome bwa bariya bantu nkuko wahagaritse ingabo za Farawo zigiye kumara abisirayeri,nkuko wahagaritse interahamwe zimarira abanyarwanda kwicumu Usubize amahoro kiriya Gihugu nabantu bacyo wiremeye,ukure ibisimba mu bantu.