Igipolisi cya Norvege kiravuga ko cyataye muri yombi umugabo w’Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza ku byaha (National Criminal Investigation Service) ruravuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 yatawe muri yombi kuwa kabiri ushize, ariko amazina ye ntiyatangajwe nk’uko Associated Press dukesha iyi nkuru ivuga.
Uru rwego rushinzwe iperereza ku byaha(NCIS) kuri uyu wa kane, itariki 07 Kamena 2018 rwatangaje ko uyu mugabo yageze muri Norvege mu 2006 nk’impunzi, akaza guhabwa ubwenegihugu bwa Norvege mu 2014.
Umushinjacyaha, Espen Hanken, we aratangaza ko hakiri iperereza ryinshi ryo gukora imbere, akongeraho ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryubakiye ku makuru yaturutse mu Rwanda ndetse n’ingendo zo mu rwego rw’iperereza zakorewe mu Rwanda.
Uyu mushinjacyaha akavuga ko ikigenderewe ari uko uyu mugabo yazaburanishirizwa muri Norvege.
Igihugu cya Norvege ni kimwe mu bihugu nka Canada, u Buholandi, Suede na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze gufata cyangwa koherereza u Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi babihungiyemo. Norvege ikaba yaroherereje u Rwanda uwitwa Charles Bandora.