Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no kuri youtube avuga ko we n’abo bakorana bibumbiye mu mitwe bise RNC (Rwanda National Congress) na P5 barimo Kayumba Nyamwasa, Himbara, Rusesabagina n’abandi bamaze gufata parike ya Nyungwe bagasaba ko abakerarugendo bahagarika gusura iyi parike ubu yatawe muri yombi azanwa mu Rwanda akaba agiye gushyikirizwa ubutabera.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera avuze ko ubu u Rwanda rufite Sankara, naho abo bari bafatanyije guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri Nyungwe biciwe iyo.
Yagize ati “Uwiyita Majoro Sankara umaze iminsi avuga ko yafashe Nyungwe, yigamba bya bitero byishe abantu za Kitabi n’ahandi, akajya ku maradiyo akabivuga, akavuga ko azakora n’ibindi kuko ibyo bidahagije, akigamba urupfu rw’Abanyarwanda… ku bufatanye n’abandi Major Sankara yagaruwe mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza kugirango asobanure ibyo bintu akora.”
Minisitiri Sezibera yaboneyeho kuvuga ku bihugu bimaze iminsi bisaba abaturage babyo kwitonda igihe basura ibice by’u Rwanda byegereye umupaka, avuga ko babikora bashingiye ku mpuha nyamara bakwiye kubaza u Rwanda kuko rufite amakuru yimbitse kurushaho.
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubicishije kuri twitter, ruvuze ko rwafunze Nsabimana Callixte wiyita Majoro Sankara, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.
Callixte yashakishwagwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa birimo kurema umutwe witwaje intwaro, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba,gushimuta, ubwicanyi, gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro, gusahura n’ibindi.
Dieudonne Hakizayezu
Disi aka kana ngo ni Sankara babanze bakajyane i Ndera, jye mbona karahahamutse kubera genocide yakorewe abatutsi b’i Nyanza muri 1994.