“Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi”, ibi ni ibyatangajwe n’umudipolomate wo muri Angola nyuma y’aho igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyari cyatangaje ko u Bufaransa, Angola n’u Rwanda biri kukigambanira ubwo abakuru b’ibi bihugu uko ari bitatu baheruka guhurira I Paris mu kwezi gushize.
Nyuma yo guhurira I Paris, perezida wa Angola, Joao Lourenco na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bagiye kongera guhurira I Buruseli mu Bubiligi muri iki cyumweru, ariko nta ruzinduko na rumwe ruhuye n’urundi nubwo kubonana kw’aba bakuru b’ibihugu n’u Bubiligi kutazaburamo kuvuga ku bibazo bya Congo nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga.
I Buruseli abakuru b’ibihugu byombi bazakirwa n’Umwami w’u Bubiligi.
Ambasaderi wa Angola I Buruseli, Georges Chikoti, yemeje ko ikizaba kijyanye perezida Lourenco cyane cyane ari ibiganiro ku ishoramari. Nyuma yo kubonana n’Umwami w’u Bubiligi, Joao Lourenco ngo araza kubonana na ba rwiyemezamirimo 60 b’Ababiligi kuri uyu wa Mbere, itariki, 04 Kamena, naho kuri uyu wa Kabiri akazaba ari Anvers aho azabonanira n’abacuruzi ba za diamants ndetse asure icyambu.
Ku ruhande rwa perezida Kagame watumiwe mu Bubiligi mu Nama ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’u Burayi (Journées européennes de développement), utegerejwe kuri uyu wa Mbere, nawe azakirwa n’Umwami w’u Bubiligi.
Biravugwa ko igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu bizaganirwaho. Iki kibazo kikaba gihangayikishije ibihugu bya Angola n’u Rwanda nk’abaturanyi ba Congo, aho Ambasaderi wa Angola avuga ko bagiye kwibutsa iki gihugu kubaha ibyo Abanyekongo bemeje nko gutegura amatora bitarenze uyu mwaka.
Uyu mudipolomate yongeyeho ko nta kindi bateganya kirenze kuri ibyo asobanura ko nta bugambanyi buri gukorerwa Congo nk’uko abategetsi bayo babitangaje.
Yagize ati: “Nta biganiro biri kuba hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi”, aha akaba yari akomoje ku burakari bwagaragajwe na Congo ubwo perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangazaga ko igihugu cye kizashyigikira umugambi w’akarere, uzazanwa na Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye bwa Angola, wo gushakira umuti ibibazo bya Congo.
Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko kumva ibintu kimwe kw’u Bufaransa, Angola n’u Rwanda noneho hakiyongeraho u Bubiligi, bihangayikishije Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na cyane ko u Rwanda ngo rwagiye rushinjwa gusahura umutungo kamere w’iki gihugu kikaba kibona kiri kugambanirwa.