Ubusanzwe icyaha ni gatozi, kuko ugihanirwa ari uwagikoze gusa. Nyamara iyo winangiye ukanga kwitandukanya n’umunyacyaha witwaje isano ufitanye nawe, biba bigaragaza ko usangiye imyumvire n’uwo mugizi wa nabi. Uba uri umugome mu bandi, ipfunwe n’ikimwaro bikakugira imbata. Uku niko byagendekeye umugore witwa Sylvia MUKANKIKO wananiwe kwitandukanya n’ubugome bwa se umubyara , wamaze abantu mu zahoze ari Komini Murama na Kayenzi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubundi kuba mubi ku isura si icyaha kuko tutiremye. Icyaha ni ukwanga kwiyakira, ububi bw’isura bwakwivanga n’ububi bw’ umutima bikaba umwaku .
Sylvia MUKANKIKO benshi basigaye bita “INKOTSA-NKUGUZI” ku mbuga nkoranyambaga, ni mwene MUTABAZI André na Drocella ukomoka mu Rutobwe aho bita”MUKAJE”.
Ababyeyi bombi ba Mukankiko barapfuye, Ise Mutabazi bikavugwa ko yaguye mu gitero ngo yagiye gukumira Inkotanyi.
Tumaze kumva amagambo y’ubugome n’ubugambanyi bwa Sylvia Mukankiko ubundi bitamenyerewe ku Munyarwandakazi (uretse uwigize icyohe), twagize amatsiko y’amavu n’amavuko ye, maze tujya aho akomoka , tuganira birambuye n’abazi neza uwo muryango wa ba Ruharwa.
Mutabazi André ubyara Mukankiko Sylvia alias IKOTSA-Nkunguzi, yari umukangurambaga w’urubyiruko (encadreur de la jeunesse) mu yahoze ari Komoni Murama, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.
Yabanje kuba “umurwanashyaka wa MDR-power), aza guhinduka Interahamwe izwi cyane mu karere yari atuyemo ndetse no hanze yako.
Rushyashya yaganiriye n’ uwitwa” UZIYELI” nawe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza kurekurwa amaze kwicuza no kwemera icyaha.
Yagize ati:” Ubwicanyi twakoze twabushishikarijwe n’abantu barimo Mtabazi Andreya, kuko aho gukangurira urubyiruko kwivana mu bukene, yarushishikarije kwanga Abatutsi no kubatsemba. Yatwumvishije ko Abatutsi ari abanzi bafatanyije n’Inkotanyi umugambi wo kwica Abahutu. Twaramwumvise, bituma twica abaturanyi twari tumaranye imyaka dushyingirana, duhana inka, nta kibazo dufitanye.
Birababaje ariko ikibabaje kurushaho ni uko hari abo twafatanyije ibyaha twumva ngo bimereye neza mu mahanga” “Uziyeli” avuga ko umugambi mubisha wa Andereya Mutabazi yanawugezeho, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yicishije Abatutsi batagira umubare aho muri Murama, barya inka zabo, barabasenyera, ibisigaye barabisahura.
Yongeyeho ati:” Andreya Mutabazi ntiyanyoye amaraso y’Abatutsi bo muri Murama gusa, kuko tuzi ko yagiye no gutanga”umusada” i Kayenzi ahoyari ahafite bene wabo. Aho naho yagenzuraga niba nta Mututsi ugihumeka, kuko ngo atifuzaga kuzongera kubona isura y’ Umututsi”
Twashoboye kuvugana kandi n’umukecuru”Mukanditiye” wari uzi neza umuryango wa Andreya Mutabazi, maze atubwira MISAGO Déogratias wamaze Abatutsi ahitwa mu RUTOBWE, Théodore MPATSWENUMUGABO wakoraga muri MINITRANSCO, ndetse akaba n’umwe mu bicishije Abatutsi bakoraga muri iyo Minisiteri yo Gutwara Abantu n’Ibintu. Amakuru avuga ko uyu Mpatswenugabo yaba yarahungiye mu gihugu cya Niger.
Mu bavandimwe ba Andreya Mutabazi kandi, umukecuru “Mukandutiye” yibuka abicanyi kabuhariwe François SIBOMANA, NKIKO NSENGIMANA wigeze kwigisha muri Kaminuza y’uRwanda ndetse aza no kuyoboza ikigo”IWACU” cya Kabusunzu ya Kigali.
Uyu we bisanzwe binazwi ko yamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kayenzi. Ni umwe mu bafatanyije na Ingabire Victoire Umuhoza(IVU) gushinga FDU-Inkingi, agatsiko kabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Basaza ba MUkankiko Sylvia twashoboye kumenya ni Jean-Damascène bita “Damas” wahindutse umusinzi mu Rutobwe, na Protais wibereye inzererezi mu Gatenga ya Kigali, naho icyomanzi gishiki cyabo cyibereye mu maguru ya Padiri Thomas Nahimana, Sylvia Mukankiko asangiye na mukeba we Nadine Kansinge.
Ngiyo rero inkomoko y’ibisazi bya Sylvia Mukankiko wirirwa akoronga bukamwiriraho. Nguwo umugore w’inkunguzi wumva azatungwa no kwicuruza, no guharabika uRwanda n’abayobozi barwo. Iyo aza kugira akenge gake, yari kubaza niba hari undi byahiriye.
Icyakora tukimara kumumenya umuzi n’umuhamuro, twasanze nta kuntu atahakana ngo anapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yumva ari ukurwanirira abajenosideri akomokaho, dore ko nta n’umwe mu bo mu muryango we udafite ibiganza bijejeta amaraso. Iyi ni intambara atazigera atsinda, kuko amateka yariyanditse ubuziraherezo.
Les faits sont têtus!!
Nkotsa-nkunguzi rero, nushaka utukane cyangwa ubireke. Ubushizi bw’isoni ntibuzakuvanaho igisebo cyo kuvuka ku bajenosideri. Bijya no gupfa so yarakwanze akwita nabi, Mukankiko amaherezo uzibona mu nkiko.