Mu mahugurwa yateguwe n’umuryango nyarwanda ushinzwe guteza imbere ururimi rw’amarenga (Media for Deaf Rwanda), abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barihanangiriza abanyarwanda ko badakeneye umuntu ubabona akabagirira impuhwe ko byo ntacyo bibafasha ko ahubwo bakeneye kugira uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda, bagashyirirwaho amashuri, bakagira uburyo bwo kubona amakuru afasha mu iterambere ry’abanyarwanda ndetse bakabigiramo uruhare ngo kuko kuba batumva cyangwa ntibavuge bashobora kureba, bamwe barize bafite ubushobozi nk’ubw’abandi kandi bafite ururumi rwabo(ururimi rw’amarenga) rushobora kuvugwa n’abanyarwanda benshi mu gihe hari ubushake, bityo urwo rurimi bo bemeza ko rworoshye kwiga rukaba rwabahuza n’abadafite ubwo bumuga.
Ibyo byatangajwe na Madame Jeanne d’Arc Ntigurirwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akaba ari umukozi wa Handicap international akaba n’umuyobozi wungirije muri Media for Deaf Rwanda yateguye aya mahugurwa.
Jeanne d’Arc yabwiye abanyamakuru ko bakwiye gusobanurira neza abanyarwanda kuko aribo babageraho kenshi bakumva ko kuba utumva utanavuga atari uburwayi ko ahubwo ari ibintu bishobora kuba kuri buri wese ariko ko icy’ingenzi aruko abantu babafata nk’abandi muri sosiyete.
Ibyo byagarutsweho kandi na Jule Rutayisire umwarimu w’ururimi rw’amarenga nawe afite ubwo bumuga, akaba akorera umuryango ubumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga RNUD, aho yatanze ubuhamya bw’ukuntu yagiye kwivuza bakamuha imiti itajyanye n’uburwayi bwe kubera ko atashoboye kumvikana n’umuganga, bityo akaba asanga hakwiye gushyirwaho uburyo byibuze muri buri kigo gifasha abantu mu buzima ubwo aribwo bwose, wize urwo rurimi rw’amarenga kugira ngo niba hari ibibazo nk’ibyo umuntu ahabwe ubufasha atagombye kujurajuzwa.
Jule akomeza avuga ko mu nzego z’ubutabera, amavuriro, ibigo bya Leta n’abikorera biganwa n’abantu buri munsi bakwiye guha agaciro ururimi rw’amarenga kandi bakagana amashyirahamwe nyarwanda y’abafite ubwo bumuga kugira ngo bahuze uburyo n’ibimenyetso bumvikanaho bw’ayo marenga kubera ko kuyigira ahantu hatazwi nabyo bituma basobanya ibimenyetso ngo kuko ku isi buri gihugu kigira uburyo bwacyo bw’amarenga.
Uwiragiye Kellya umuyobozi wa Media for Deaf Rwanda, we avuga ko aya mahugurwa bayateguye kubera ko babonaga mu Rwanda itangazamakuru ritarasobanukirwa ko bantu batumva ntibanavuge bashobora kubona amakuru binyuze mu buryo butandukanye, bityo agasanga icyo gice cy’abanyarwanda kititabwaho kuko bikwiye kandi nyamara ngo mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye arengera abafite ubumuga mu ngingo yayo ya 9 na 21 asobanura neza uburenganzira bakwiye guhabwa cyane cyane bwo kubona amakuru kugira ngo nabo ntibasigare inyuma mu iterambere.
Uwiragiye Kellya umuyobozi wa Media for Deaf Rwanda
Kellya akomeza avuga ko abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’itangazamakuru mu nshingano yabo, bakwiye kumenye imyandikire n’imitangarize ikwiye ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu gihe bakora inkuru. Abafite ibitangazamakuru bisakabaza amashusho bashyiremo abasemuzi kugirango ba bandi nabo bagerweho n’ayo makuru.
Avuga ko nubwo hari byinshhi byagezweho, ko byibuze televisiyo imwe yo ifite umusemuzi ngo ariko ntibihagije, akaba asaba RURA ko abisaba mu gutanga ibyangombwa bw’abatangiza ibitangazamakuru bajya banagaragaza uburyo bazafasha abatavuga ntibumve kubona amakuru.
Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa nabo bemeza ko hakiri icyuho mu gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko bikaba biterwa n’impamvu nyinshi zirimo amikoro ndetse na bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru batabiha agaciro gahagije, bityo hakaba hakwiye inama yahuza abari mu buyobozi bwose burebwa n’iki kibazo n’abo mu nzego za Leta kugira ngo bashyireho ingamba zihamye aho bishoboka.
M Louise Uwizeyimana