Philippe Mpayimana, umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganijwe muri Kanama 2017 nyuma yo kugera ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali, akubutsi i Paris mu Bufaransa yatangarije Abanyamakuru ko atari yarahunze Igihugu, ko ndetse nta n’ubwoba yari afitiye ibyagombaga mu gutangazwa na NEC.
Ku bacyetse ko yahunze Igihugu, yagize ati:” Abacyetse yuko ngiye, ni bamwe bacyeka ko kujya hanze ari uguhunga, nyine bibe isomo yuko umuntu ashobora gukenera kujya hanze igihe abifitiye ibyangombwa akagenda.
Nta kintu gitangaje na gito kirimo kidasanzwe, ntuye muri Diaspora niho naje gutanga Kandidatire nturutse ariko kandi ngatura no mu Rwanda, ni ukuvuga ko mfite inturo ebyiri, hari ayandi madosiye nayo yihutirwa yo mu rwego rw’umuryango cyangwa se mu rwego rw’imibereho muri kiriya gihugu nagombaga gukemura, nta kibazo. Ni nacyo mba nifuriza abantu mvuga nti abari mu Rwanda bajye hanze, ugiye hanze nti bahite bavuga ngo arahunze, uri hanze nawe naza mu Rwanda akore ibyo azanye ntibahite bavuga ngo arayobotse, bibe ubuzima busanzwe.”
Mpayimana ku kibuga cy’indege i Kanombe
Kandida Mpayimana, avuga ko agenda yasize yujuje ibyangombwa yasabwaga, ko komisiyo yari ifite uburengenzira bwo kubikemanga, gusa na none avuga ko hari abamufasha yari yasizeho ngo mu gihe hagira igikenerwa bagikore byihuse, ibi avuga ko ari nabyo byamubashishije kubona amanota, kuba atarakoze wenyine. Atangaza kandi ko yiteguye neza guhanganira umwanya w’Intebe y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Oswald Rukashaza
OH! Nonese uyu Mpayimana niba atarahunze yimukiye mu Bufaransa gute? Ese agezeyo ntiyigeze atangazako ahunze abicanyi? Yaba se yarabivuguruje? Mu matora aherutse kwiyamamarizamo yagize 0 … kandi yarahatanaga n’abandi babiri none barahatana barenze 300. Urumva se noneho bizamworohera kugeza kuri ariya yabonye ubushize (0,…)?