• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ntabwo wavuga ko ibibazo byakemutse – Amb. Nduhungirehe avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda
Umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi wakorewe iyicarubozo muri Uganda

Ntabwo wavuga ko ibibazo byakemutse – Amb. Nduhungirehe avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda

Editorial 22 Jun 2018 ITOHOZA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hakiri igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda ushingiye ku kuba Abanyarwanda bafatwa mu bihe bitandukanye iyo bagiye muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Kamena 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho kuba mwiza.

Ibi yabivuze nyuma y’aho Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, ku wa Gatatu yavuze ko u Rwanda rutuye hagati y’ibihugu byamunzwe n’ishyari kubera uburyo bibona ari igihugu kirangwamo ituze n’umutekano kandi abagituye bakataje mu iterambere.

Yongeyeho ko ko iyi ari nayo mpamvu usanga Abanyarwanda bajya ‘guhunahuna’ muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo abandi bagafungwa bitewe n’ishyari Uganda igirira u Rwanda.

Amb. Nduhungirehe yabwiye abanyamakuru ko ‘nta banga rihari haracyarimo agatotsi’ ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda kuko ukirimo ibibazo aho ngo mu kwezi gushize hari n’abanyarwanda bafatiweyo bagakorerwa iyicarubozo.

Yagize ati “Ntabwo ari ibanga, hari Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda nyuma bararekuwe.”

Yakomeje agira ati “Hajemo agatotsi bitewe n’ukuntu Abanyarwanda bajyaga muri Uganda nk’uko bisanzwe, bagendaga bafatwa bagakubitwa nta mpamvu igaragara. Hari ikindi kibazo cyavutse cy’abantu 40 bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania bagiye mu myitozo ya gisirikare. Ibyo bibazo byose byaduteye impungenge byari ngombwa ko biganirwaho n’impande zombi.”

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Uganda byagiranye ibiganiro yaba ibyahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa na Perezida Kagame ndetse n’ibyahuje Perezida Kagame na Museveni inshuro zigera kuri ebyiri.

Yakomeje avuga ko Komisiyo ihuriwe n’ibihugu byombi igomba kuganira ku mubano izahura mu gihe kiri imbere.

Ati “Haracyari ibibazo ni yo mpamvu tugomba gukomeza gufatanya na Uganda mu kubikemura, ni ukuvuga kubireba mu mizi […] tuzakomeza gukorera hamwe. Turi mu muryango wa EAC, ni ngombwa ko haboneka umubano mwiza hagati y’ibi ibihugu.”

“Ntabwo wavuga ko ibibazo byakemutse burundu, icya ngombwa ni uko ibihugu byombi bikemura ibibazo bifite bigakomeza gufatanya.”

Nduhungirehe yavuze ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari ugukomeza guteza imbere ububanyi n’amahanga muri gahunda yo ‘guharanira ko inyungu z’u Rwanda zikomeza kurengerwa’.

Mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda n’ibindi bihugu, hateganyijwe ingendo mu Rwanda z’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi; Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi ndetse na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping zose mu kwezi gutaha.

2018-06-22
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

Editorial 12 Nov 2018
Perezida Uhuru Kenyatta yasesekaye mu Rwanda

Perezida Uhuru Kenyatta yasesekaye mu Rwanda

Editorial 11 Mar 2019
Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Editorial 18 Oct 2018
Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu Urubanza rusubikwa  bataburanye…

Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu Urubanza rusubikwa bataburanye…

Editorial 22 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuhamya bwa Ange  wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside
HIRYA NO HINO

Ubuhamya bwa Ange wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside

Editorial 16 Apr 2017
”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Editorial 16 May 2019
Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo
Amakuru

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Editorial 28 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru