Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hakiri igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda ushingiye ku kuba Abanyarwanda bafatwa mu bihe bitandukanye iyo bagiye muri iki gihugu cy’abaturanyi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Kamena 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho kuba mwiza.
Ibi yabivuze nyuma y’aho Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, ku wa Gatatu yavuze ko u Rwanda rutuye hagati y’ibihugu byamunzwe n’ishyari kubera uburyo bibona ari igihugu kirangwamo ituze n’umutekano kandi abagituye bakataje mu iterambere.
Yongeyeho ko ko iyi ari nayo mpamvu usanga Abanyarwanda bajya ‘guhunahuna’ muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo abandi bagafungwa bitewe n’ishyari Uganda igirira u Rwanda.
Amb. Nduhungirehe yabwiye abanyamakuru ko ‘nta banga rihari haracyarimo agatotsi’ ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda kuko ukirimo ibibazo aho ngo mu kwezi gushize hari n’abanyarwanda bafatiweyo bagakorerwa iyicarubozo.
Yagize ati “Ntabwo ari ibanga, hari Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda nyuma bararekuwe.”
Yakomeje agira ati “Hajemo agatotsi bitewe n’ukuntu Abanyarwanda bajyaga muri Uganda nk’uko bisanzwe, bagendaga bafatwa bagakubitwa nta mpamvu igaragara. Hari ikindi kibazo cyavutse cy’abantu 40 bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania bagiye mu myitozo ya gisirikare. Ibyo bibazo byose byaduteye impungenge byari ngombwa ko biganirwaho n’impande zombi.”
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Uganda byagiranye ibiganiro yaba ibyahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa na Perezida Kagame ndetse n’ibyahuje Perezida Kagame na Museveni inshuro zigera kuri ebyiri.
Yakomeje avuga ko Komisiyo ihuriwe n’ibihugu byombi igomba kuganira ku mubano izahura mu gihe kiri imbere.
Ati “Haracyari ibibazo ni yo mpamvu tugomba gukomeza gufatanya na Uganda mu kubikemura, ni ukuvuga kubireba mu mizi […] tuzakomeza gukorera hamwe. Turi mu muryango wa EAC, ni ngombwa ko haboneka umubano mwiza hagati y’ibi ibihugu.”
“Ntabwo wavuga ko ibibazo byakemutse burundu, icya ngombwa ni uko ibihugu byombi bikemura ibibazo bifite bigakomeza gufatanya.”
Nduhungirehe yavuze ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari ugukomeza guteza imbere ububanyi n’amahanga muri gahunda yo ‘guharanira ko inyungu z’u Rwanda zikomeza kurengerwa’.
Mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda n’ibindi bihugu, hateganyijwe ingendo mu Rwanda z’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi; Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi ndetse na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping zose mu kwezi gutaha.