• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ntacyo Komisiyo yacukumburaga ibibazo twarazwe n’ubukoloni bw’Ababiligi yari kugeraho, kandi igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka, nka Laure Uwase Nkundakozera

Ntacyo Komisiyo yacukumburaga ibibazo twarazwe n’ubukoloni bw’Ababiligi yari kugeraho, kandi igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka, nka Laure Uwase Nkundakozera

Editorial 20 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’imyaka ibiri n’igice, mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi hashyizweho Komisiyo yagombaga gusuzuma amateka y’ubukoloni icyo gihugu cyakoze mu Rwanda, uBurundi na Kongo-Mbiligi (Repubulika Iharanira Demokarasi y’ubu), ubushyamirane bwaje kuvuka mu bagize iyo komisiyo, kugeza ubwo inaniwe gushyira ahagaragara imyanzuro yayo.

Kuri uyu wa mbere, tariki 19 Ukuboza 2022, nibwo icyegeranyo gikubiyemo imyanzuro 128 cyagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi, birangira umuhango upfubye kubera kutumvikana kuri iyo myanzuro. Umwe mu myanzuro yatumye abari bagize komisiyo babirwaniramo, ni uwategekaga Ububiligi gusaba imbabazi u Rwanda, uBurundi na Kongo, kubera ibibazo ubukoloni bwabo bwateye ibyo bihugu. 

Umwe mu bari bagize iyo komisiyo, ni Umunyarwandakazi Laure UWASE Nkundakozera, usanzwe muri rya shyirahamwe Jambo Asbl, rigizwe n’abakomoka ku bajenosideri. Ni mwene Anastase Nkundakozera, umujenosideri wabihamijwe n’inkiko, na Béatrice Mukarugomwa wirirwa akorongera kuri radio Ikondera-Libre, RTLM nshya.

 Bikimenyekana ko  uyu muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari muri komisiyo ishinzwe gushyira ukuri ahagaragara, abasesenguzi bahise bavuga ko ntacyo izageraho, kuko igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka. 

Amakuru yizwe dukesha abakurikiraniye hafi imikorere y’iyi komisiyo, avuga ko Uwase Nkudakozera yahaboneye umwanya wo kwerekana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze iba, ndetse akora uko ashoboye benshi mu batangabuhamya baganiriye n’iyi komisiyo baba abo basangiye  ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyo Komisiyo kandi yari ihuriwemo n’abakomoka mu mashyaka atavuga rumwe no mu moko ahora ashyamiranye, Aba “Wallons” n’ “Aba Flamands”, buri ruhande rukaba rwararanzwe no  gukurura rwishyira, cyane cyane ku ngingo zerekana amakosa yakozwe n’ishyaka cyangwa ubwoko runaka  mu gihe cy’ubukoloni.

 By’umwihariko WOUTER De  Vriendt, Umu Flamand wari uyoboye iyi komisiyo, akaba yarashinjwe na bagenzi be gutsimbarara ku bitekerezo bye, aho guha agaciro ibyagaragajwe n’abashakashatsi batabogamye.

Uretse Jenoside yakorewe Abatutsi, ifite imizi mu macakubiri yabibwe n’abakoloni, n’ubu ibibazo byatewe n’ubukoloni biracyakurikirana u Rwanda n’aka karere muri rusange.

Urugero ni intambara iyogoza Uburasirazuba bwa Kongo, nayo ifitanye isano n’amakosa y’Abakolini, bakase imipaka uko bashaka,  batitaye ku ngaruka bizateza mu bihe biri imbere.

Abakoloni b’Ababiligi kandi basahuye umutungo utagira ingano muri aka karere, ndetse n’ubu mu nzu ndangamurage zabo hakaba hakiri byinshi muri ibyo bisahurano.

Ubwo yasuraga Kongo muri Kamena uyu mwaka, Umwami w’Ababiligi Philippe, yatangaje ko” amakosa yakozwe n’abakoloni ababaje”, ariko yirinda kwerura ngo asabe imbabazi ku mugaragaro. Ibi biragaragaza ko gusaba imbabazi abirabura bikigoye abo mu Burengerazuba bw’isi, kubera agasuzuguro n’imyumvire ya gikoloni  yanze kubavamo.

2022-12-20
Editorial

IZINDI NKURU

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Editorial 25 Mar 2025
BREWAEYS, UMUNYAMAKURU AKABA N’UMWANDITSI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YATABARUTSE.

BREWAEYS, UMUNYAMAKURU AKABA N’UMWANDITSI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YATABARUTSE.

Editorial 04 May 2016
Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024

Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024

Editorial 08 Jun 2023
Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Editorial 19 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Apr 2019
Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu
Mu Mahanga

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Editorial 25 Apr 2016
Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.
Amakuru

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Editorial 21 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru