• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Biramahire Abeddy wari uherutse kongera amaseserano muri Rayon Sports agiye kwerekeza muri Entente Sportive Sétifienne yo muri Algeria   |   25 Jul 2025

  • Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe   |   24 Jul 2025

  • Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?   |   24 Jul 2025

  • Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day   |   22 Jul 2025

  • Police FC yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu karere ka Rubavu hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026   |   21 Jul 2025

  • Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge   |   21 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Ntacyo Komisiyo yacukumburaga ibibazo twarazwe n’ubukoloni bw’Ababiligi yari kugeraho, kandi igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka, nka Laure Uwase Nkundakozera

Ntacyo Komisiyo yacukumburaga ibibazo twarazwe n’ubukoloni bw’Ababiligi yari kugeraho, kandi igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka, nka Laure Uwase Nkundakozera

Editorial 20 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’imyaka ibiri n’igice, mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi hashyizweho Komisiyo yagombaga gusuzuma amateka y’ubukoloni icyo gihugu cyakoze mu Rwanda, uBurundi na Kongo-Mbiligi (Repubulika Iharanira Demokarasi y’ubu), ubushyamirane bwaje kuvuka mu bagize iyo komisiyo, kugeza ubwo inaniwe gushyira ahagaragara imyanzuro yayo.

Kuri uyu wa mbere, tariki 19 Ukuboza 2022, nibwo icyegeranyo gikubiyemo imyanzuro 128 cyagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi, birangira umuhango upfubye kubera kutumvikana kuri iyo myanzuro. Umwe mu myanzuro yatumye abari bagize komisiyo babirwaniramo, ni uwategekaga Ububiligi gusaba imbabazi u Rwanda, uBurundi na Kongo, kubera ibibazo ubukoloni bwabo bwateye ibyo bihugu. 

Umwe mu bari bagize iyo komisiyo, ni Umunyarwandakazi Laure UWASE Nkundakozera, usanzwe muri rya shyirahamwe Jambo Asbl, rigizwe n’abakomoka ku bajenosideri. Ni mwene Anastase Nkundakozera, umujenosideri wabihamijwe n’inkiko, na Béatrice Mukarugomwa wirirwa akorongera kuri radio Ikondera-Libre, RTLM nshya.

 Bikimenyekana ko  uyu muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari muri komisiyo ishinzwe gushyira ukuri ahagaragara, abasesenguzi bahise bavuga ko ntacyo izageraho, kuko igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka. 

Amakuru yizwe dukesha abakurikiraniye hafi imikorere y’iyi komisiyo, avuga ko Uwase Nkudakozera yahaboneye umwanya wo kwerekana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze iba, ndetse akora uko ashoboye benshi mu batangabuhamya baganiriye n’iyi komisiyo baba abo basangiye  ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyo Komisiyo kandi yari ihuriwemo n’abakomoka mu mashyaka atavuga rumwe no mu moko ahora ashyamiranye, Aba “Wallons” n’ “Aba Flamands”, buri ruhande rukaba rwararanzwe no  gukurura rwishyira, cyane cyane ku ngingo zerekana amakosa yakozwe n’ishyaka cyangwa ubwoko runaka  mu gihe cy’ubukoloni.

 By’umwihariko WOUTER De  Vriendt, Umu Flamand wari uyoboye iyi komisiyo, akaba yarashinjwe na bagenzi be gutsimbarara ku bitekerezo bye, aho guha agaciro ibyagaragajwe n’abashakashatsi batabogamye.

Uretse Jenoside yakorewe Abatutsi, ifite imizi mu macakubiri yabibwe n’abakoloni, n’ubu ibibazo byatewe n’ubukoloni biracyakurikirana u Rwanda n’aka karere muri rusange.

Urugero ni intambara iyogoza Uburasirazuba bwa Kongo, nayo ifitanye isano n’amakosa y’Abakolini, bakase imipaka uko bashaka,  batitaye ku ngaruka bizateza mu bihe biri imbere.

Abakoloni b’Ababiligi kandi basahuye umutungo utagira ingano muri aka karere, ndetse n’ubu mu nzu ndangamurage zabo hakaba hakiri byinshi muri ibyo bisahurano.

Ubwo yasuraga Kongo muri Kamena uyu mwaka, Umwami w’Ababiligi Philippe, yatangaje ko” amakosa yakozwe n’abakoloni ababaje”, ariko yirinda kwerura ngo asabe imbabazi ku mugaragaro. Ibi biragaragaza ko gusaba imbabazi abirabura bikigoye abo mu Burengerazuba bw’isi, kubera agasuzuguro n’imyumvire ya gikoloni  yanze kubavamo.

2022-12-20
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Editorial 24 Aug 2024
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018

Editorial 25 Oct 2018
Indi mitungo y’abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

Indi mitungo y’abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

Editorial 05 Jun 2018
Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Editorial 16 Dec 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru