Mu myumvire ipfuye nk’iya Ingabire Victoire banasangiye umugambi wo gusubiza Abanyarwanda mu kaga, Ntaganda Bernard nawe arasaba Urukiko Rukuru kumugira” indakemwa mu mico no mu myifatire ngo akaba Umuhire Umuziranenge”.
Mu w’2012, uyu Ntaganda yahanishijwe gufungwa imyaka 4, amaze guhamwa n’ibyaha birimo guteza imidugararo no kubiba amacakubiri muri rubanda.
Aho afunguriwe, Ntaganda Bernard ntiyigeze agaragaza ko avuye mu igororero koko, ahubwo yakomeje ibikorwa byo kwangisha abaturage ubutegetsi, ndetse no gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR.
Kimwe kandi na Ingabire Victoire wiyita umukuru w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, Ntaganda nawe yihaye ubushobozi bwo kwitwa “Perezida” w’igice cyiyomoye ku ishyaka PS Imberakuri, abizi neza ko kitemewe n’amategeko, kuko PS izwi imbere y’amategeko ari iyobowe na Madamu Mukabunani Christine, ndetse ikaba ifite n’abadepite 2 mu Nteko Ishinga Amategeko.
Kuba aba bagizi ba nabi bombi basaba “gukurirwaho ubusembwa”, ni uko babwiyiziho. Barabizi ko babaye ruvumwa mu bantu, babyikururiye, kubera ubugambanyi bwabagize imbata.
Burya rero amategeko siyo ashyira cyangwa akura ubusembwa ku muntu. Ubusembwa bukomeye ni ubwo nyirabwo yimitse mu mutima we, bukamuranga mu mvugo no mu bikorwa, abaturage bakamufata nka kidobya mu bandi, kugeza igihe azabagaragariza ko yahindutse.
Mbere yo gusaba ko amategeko agusubiza ubudakemwa, wowe ubwawe wagombye kubanza kwikiranura n’umutima nama wawe( uramutse ukiwugira), kuko igihe cyose ukimitse ikibi muri roho, bwa busembwa buba bukiri indangamuntu yawe.
Igitangaje, nka Ntaganda Bernard we, ataranabona n’ubwo buziranenge asaba, yamaze rwose gutangaza ko nta kabuza aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Uretse ko ari n’ubushotoranyi kuko uwo “munyamategeko” abizi ko imyaka yakatiwe itamwemerera kwiyamamaza, ni n’agasuzuguro ku Banyarwanda, kumva umuntu nka Ntaganda arota kubabera Perezida.
Ubu se aka kanya koko twibagiwe Ntaganda Bernard avugira ku mugaragaro ngo:”” Tura tugabane niwanga tubimene”? Mbese ubwo yatubwiraga ko nadahabwa ubutegetsi, ibyo twagezeho twiyushye akuya azabihindira umuyonga! Izo nzozi ntazigera azikabya ariko, kuko Umunyarwanda wa none atagikangwa na baringa.
Mu by’ukuri rero, haba kuri Ntaganda Bernard, haba no ku ishumi ye Ingabire Victoire, icyasha gikomeye kiri mu mitima yabo. Aho kurushya abacamanza, nibiyambaze Imana, yo mucamanza mukuru, ibirukanemo umudayimoni w’ubugome bugaragiwe n’ubuhanga bugerwa ku mashyi.