• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ntibantunganya aravuga ukuri Nkurunziza aribeshya azashyikirana na buri wese

Ntibantunganya aravuga ukuri Nkurunziza aribeshya azashyikirana na buri wese

Editorial 10 Mar 2016 Mu Rwanda

Uwabaye Perezida mu Burundi nyuma y’urupfu rwa Cyprien Ntaryamira muri Mata 1994, Syvestre Ntibantungany, avuga yuko Perezida Petero Nkurunziza arushywa n’ubusa agomba kuzashyikirana na buri wese urwanya ubutegetsi bwe.

Ibi Ntibantunganya yabivuze muri iki gitondo, tariki 07/03/2016, kuri VOA aho yanavuze yuko afitiye icyizere Benjamin Mkapa kuba umuhuza mu bibazo by’Abarundi yunganira Perezida Kaguta Museveni wa Uganda benshi babona yuko ibyo by’ubuhuza atari abifitiye umwanya uhagije !

Mkapa niwe wari Perezida wa Tanzania igihe hasinywaga amasezerano ya Arusha ari nayo yatumye Nkurunziza ajya ku butegetsi muri 2005. Ntibantunganya akavuga yuko muri ubwo buhuza Perezida Mkapa azaba akora ibintu azi koko yikurikiraniye iby’ayo masezerano ya Arusha.

-2400.jpg

Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania niwe muhuza mushya ku bibazo by’Abarundi

Ayo masezerano y’amahoro ya Arusha yagaruye amahoro mu Burundi, ayo mahoro aza kubura muri Mata umwaka ushize Nkurunziza atangaje yuko azongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kandi yari arangije manda ebyiri ayo masezerano ya Arusha ateganya yuko ari ntarengwa.

Aho ubutegetsi mu burundi buhagaze kuwo buzashyikirana nabo hakomeje gutera urujijo. Mbere Bujumbura yari yaranangiye imishyikirano igomba kuzabera imbere mu gihugu kandi ngo abataragize uruhare mu mvururu za komeje kuranga u Burundi muri uyu mwaka ushize bakaba aribo gusa bazemererwa kuyijyamo.

Ubundi Bujumbura ikavuga yuko naho iyo mishyikirano yabera hanze y’igihugu ariko abagize uruhare muri ya kudeta yapfubye naho bateka ibuye rigashya batakwemerwa kuyijyamo.

-2399.jpg

Ntibantunganya Sylivestre na Perezida Nkurunziza

Hakaba n’ubwo ubwo butegetsi butangaza yuko noneneho buri wese ashobora kuyijyamo bwacya bukongera bukanangira busubiza hahandi yuko abashatse gukora kudeta cyangwa abayishimiye badashobora kwemererwa kuyijyamo !

Uko kwitwara gutyo kw’abategetsi mu Burundi kugenda bahinduranya amagambo ku bijyanye n’abazemererwa kujya muri iyo mishyikirano nibyo bituma Ntibantunganya avuga yuko Nkurunziza yibeshya agomba kuzashyikirana na buri wese urwanya ubutegetsi bwe. Ibi bisa Nk’ibyo Domicien Ndayizeye nawe yigeze gutangariza kuri iyo radio y’Abanyamerika yuko n’ubusanzwe hadashyikirana abakundana, ngo hashyikirana bafite ibyo bapfa.

Ndayizeye yayoboye u Burundi mu inzibacyuho ya kabiri akaba ariwe wahererekanyije ubutegetsi na Nkurunziza muri 2005. Nk’uko Amasezerano ya Arusha yabiteganyaga inzibacyuho ya mbere yagombaga kuyoborwa n’umututsi ihabwa Petero Buyoya n’aho iya kabiri ikayoborwa n’umuhutu, niko kuyiha Ndayizeye.

Nk’uko Ntibantunganya abivuga Nkurunziza yabishaka cyangwa atabishaka iyo mishyikirano izaba kandi ihuze bose, barimo n’abo avuga yuko bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi.

-85.png

Pierre Buyoya na Ntibantunganya Sylvestre

Ibi Nkurunziza ntabwo azabikora ku bushake bwe ahubwo kubera igitutu cy’amahanga nk’uko ahanini ari nacyo cyatumye na Buyoya yemera kujya muri iyo mishyikirano ya Arusha, yasize imukuye ku butegetsi !

Kayumba Casmiry

2016-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Editorial 09 Sep 2021
Angola: Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Angola: Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Editorial 22 Aug 2017
Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Editorial 06 Dec 2025
Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa

Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa

Editorial 15 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe
HIRYA NO HINO

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

Editorial 20 Sep 2017
Hari icyizere ko u Burundi na RDC bizashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF-Olivier
INKURU NYAMUKURU

Hari icyizere ko u Burundi na RDC bizashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF-Olivier

Editorial 22 Jun 2018
Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi
Mu Rwanda

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Editorial 01 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru