Perezida Kagame atangiza umwiherero w’abayobozi bo mu nzego z’ibanze yabibukije ko inshingano zabo ari ugufasha abaturage kubaho neza ku isi, bitegurira kuzabaho neza mu ijuru.
Yagize ati” Hari inyigisho tujya twumva zivuga ko nyuma y’ubu buzima, hari ubundi bwiza tuzabamo. Ariko mbona kubaho neza bigomba guhera hano ku isi, bikatubera itike ituganisha muri ubwo buzima bwiza tubwirwa.”
Yagarutse kandi ku bayobozi bahugira mu kwiremereza no kwereka abaturage ko bakomeye, ntibite ku bibazo abaturage bafite.
Perezida Kagame yibukije abayobozi nk’abo ko Ijuru rivugwa abantu bazajyamo nyuma y’ubu buzima, abantu nk’abo ajya yumva batazajyamo.
Ati “Uko nabyumvise hariya hantu hadutegereje, abantu bikomeza Ntibazajyaho. Mu ijuru numva ko hazajya abantu bakora ibyiza bizima, kandi bifuza kugendana n’abandi.”
Yanasabye aba bayobozi kugabanya inama bakora zidatanga ibisubizo. Abasaba gusohoka mu biro bakegera abaturage, kuko kuguma kubareka bakazahazwa n’ibibazo byiganjemo cyane iby’isuku nke, kugwingira n’ubuzererezi mu bana, ari ugutezuka ku nshingano bafite nk’abayobozi.
Ati” Ni ukuri Ntimuzajya mu ijuru, mwaricishije abaturage muyobora amavujya. Kuki umwana wawe wowe muyobozi yajya kwiga, uw’umuturanyi ntajye kwiga hanyuma ukabyemera?
Iyo ugize isuku, uwo muturanye afite umwanda, uba wateshutse ku nshingano nk’umuntu, ariko cyane cyane nk’umuyobozi.”
Yasabye aba bayobozi guhindura imikorere, bakagabanya umwanya bamara mu biro n’uwo bamara bajya mu nama, ahubwo bakaganira n’abaturage bashakira hamwe umuti w’ibibazo igihugu gifite.