Maze iminsi mbona ku mbuga zitandukanye cyane cyane urwa Twitter, abantu basubiza umuntu witwa Ntwali John William yandika atabariza abanyamkuru ko bari kwicwa cyangwa baburiwe irengero abandi bakamusubiza ko ari ibinyoma , ngira amatsiko yo kumenya ni iki kibyihishe inyuma? Ese Ntwali William afite nyungu ki mu gukwirakwiza ibinyoma, ubundi ni muntu ki?
Ku rukuta rwe rwa Twitter, John Ntwali William avuga ko akora imirimo itatu: 1) Aharanira uburenganzira bwa Muntu 2) Umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru 3) Umu “Consultant” ariko nta mwuga (domaine) akoramo iyo Consultance yashyizeho. Akaba n’umuyobozi wa group ya whatsapp Smart Talk yashinze ubwe, ashyiraho abanyamakuru basaga 100 bafatanya gucengeza amatwara ye no gusesengura ibyo yita ko bitagenda mu gihugu. Igitangaje ariko ni urwo rukuta rwe rwa twitter, akoresha nk’intabaza, aho guhera tariki ya 18 Nyakanga, yakwirakwijeho inkuru zitabaza zivuga ko abanyamakuru n’abandi bantu batandukanye baburiwe irengero.
Kuri iyo tariki ya 18 Nyakanga, Ntwali John William yanditse ubutumwa kuri Twitter butabaza bugira buti “Mu minsi icumi ishize gusa, umunyamakuru w’umunyarwanda yazize urupfu rudasobanutse muri Kenya, undi aburirwa irengero mu Rwanda, undi arakubitwa n’ibikoresho bye birafatirwa”.
Ntwali yongeyeho ko afite amakuru yizewe. Uwo munsi Ntwali yongeye gutangaza ko umunyamakuru wa TV1, Constantin Tuyishimire yaburiwe irengero guhera tariki ya 16 Nyakanga 2019. Ubwo butumwa bwose Ntwali yabutanze mu cyongereza n’igifaransa ngo bugere kure; Muri iyo ntabaza ye, yihutiraga kumenyesha inzego zihuza abanyamakuru ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku isi, aho abarwanya u Rwanda basamiye ubutumwa hejuru nkubwizewe buturutse imbere mu gihugu.
Umunyamakuru Constantin Tuyishimire ari mu gihugu cya Uganda
Nyuma y’iperereza ryimbitse ry’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko Constantin Tuyishimire ari mu gihugu cya Uganda aho yahunze kubera amafaranga yunguka yarimo abantu, azwi nka Bank Lambert itemewe na Leta yugarije cyane cyane mu majyaruguru izwi nk’urunguzwe, aho n’abacuruzi bakomeye bataye ingo zabo, bigahagurutsa Guverineri w’amajyaruguru wabyamaganiye kure.
Naho ku munyamakuru Ndorimana Semana yitabye Imana azize uburwayi muri Kenya aho yari amaze iminsi yivuza.
Ndorimana Semana wiyitaga Christophe Kanumba kuri facebook, yaguye mu bitaro i Nairobi
Intabaza ya Ntwali yo kuvuga ko hari uwambuwe ibikoresho, yashaka gukurura abantu ngo bibaze icyo yazize, abone uko akwirakwiza ikiganiro n’abanyamakuru cya Diane Rwigara. Avuga ko umuntu wese wagiye muri icyo kiganiro bamwatse ibyuma bifata amajwi n’amashusho, kandi ikiganiro cya Diane cyarageze kuri internet akikirangiza, bigashyirwaho n’abantu batandukanye bakoresha amashusho atandukanye.
Ntwali John William ni muntu ki?
Ntwali William avuga ko aharanira uburenganzira bwa Muntu, akaba n’umunyamakuru ku rwego rw’Umwanditsi mukuru nk’uko abyivugira. Nyamara akazi ke ni mpemuke ndamuke akwirakwiza ibihuha. Byatangiye bite? Ntwali yashatse gushakira amaronko mu bihugu by’iburayi ariko agendeye ku itike yo kuba umunyamakuru wahunze urwego rwa Leta noneho akabona uruvugiro kuko muri kamere ye guceceka ntibyamushobokera.
Nyuma yo kubura amaronko i burayi, Ntwali yakomeje guharabika Leta akora n’ibyaha byinshi kugirango agere ku mugambi we wo kwerekeza mu Bufaransa yitwa ko ahunze. Yakomeje gukwirakwiza ibihuha aho raporo za Human Rights Watch (HRW) akorera zimuvugiye yumva abaye igitangaza.
Kuvugwa na HRW cyangwa Reporters without Borders, ntabwo bigaburira Ntwali nubwo yirirwa muri ambasade avuga ko nta kazi ashobora kubona, agomba gushaka ikimutunga. Yigize umuvugizi w’abanyapolitiki aho ubu ahembwa na Diane Rwigara n’abandi ngo amuvugire. Waba ushaka guharabika umuntu cyangwa urwego? Ishyura Ntwali John William uzabigeraho.
Ntwali nta nzira atanyuze ngo yangize isura y’iguhugu; yagiye ubwe yihisha yarangiza akavuga ko yashimuswe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kugirango za Ambasade yirirwamo cyangwa imiryango itandukanye bumve ko Leta imuhohotera hanyuma bamufashe kugera ku nzozi ze.
Ntwali abikora ashaka ko amenyekana. Ariko kamere ye kubeshya n’ubutiriganyi ni karande. Yabeshye umwana utarageza imyaka y’ubukure wari ufite imyaka 17, ko azamushakira akazi igihe yasubiye iwabo muri Camerouni kuko amavugisha bwa mbere yamuvugishaga nk’umunyamahanga uvuka muri Camerouni. Umwana tudashatse kuvuga amazina ye, yagiye yitabira ubutumire bwa Ntwali kugeza igihe amujyanye muri Lodge imwe iherereye I Remera, umwana yamenya ubutekamutwe bwe akabibwira inzego za Leta.
Ibi mbivugiye kugaragaza ko Ntwali atari Umunyamakuru cyangwa ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu nkuko abyivugira, ahubwo n’umuntu utunzwe no guharabikana kuko biba muri kamere ye, abeshya aharabika isura y’igihugu ndetse no mubuzima bwite busanzwe nkuko yabeshye uwo mwana.