Gombaniro Paul w’imyaka 26 afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare aho bakurikiranyweho kwiba mudasobwa 16 zigizwe na mudasobwa ngendanwa(laptops) 15 n’imwe nini(desktop), mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye.
Iperereza ryakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare rigaragaza ko uyu Gombaniro ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, yagiye yiba mudasobwa maze akaza kuzigurisha muri bagenzi be b’abanyeshuri nk’uko abo yagiye azigurishaho babitangaje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi avuga ko uyu musore yafashwe na Polisi ikorera I Nyagatare mu mukwabu yari yakoze mu kagari ka Nyagatare ko mu murenge wa Nyagatare ku italiki ya 29 Werurwe, nyuma y’amakuru yari yatanzwe na bamwe mu banyeshuri yagurishijeho mudasobwa mu bihe bitandukanye.
IP Kayigi avuga ko icyo gihe bamusanganye mudasobwa ngendanwa imwe mu nzu ariko nyuma akemera ko izindi nyinshi yazigurishije bagenzi be bigana, aribwo yahise atabwa muri yombi , mu gihe iperereza ryatangiye ngo harebwe inkomoko ya mudasobwa uyu musore agenda agurisha.
By’umwihariko, yasabye urubyiruko kutishora mu bikorwa bibi by’ubujura no kunywa ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka mbi zirimo kuva mu ishuri, gufungwa n’ibindi,… ahubwo bakitabira gahunda zashyizweho zo kubateza imbere . Aba bagabo bibye mudasobwa icyaha kiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igifungo cyagera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
IP Kayigi arashimira uruhare rw’abanyeshuri mu ifatwa ry’uyu musore, agakomeza avuga ko n’abandi bantu bashaka kwishora mu byaha bitandukanye ntaho bashobora gucikira.
Yasabye abaturage muri rusange gukomeza kurangwa n’umuco mwiza wo gutungira agatoki inzego z’umutekano kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe ndetse bashyikirizwe ubutabera aho yagize ati: “Amakuru atangiwe ku gihe agira ingaruka nziza zirimo gufata abakekwaho ibyaha ndetse no kubasha kugarura ibintu biba byibwe”.
Uyu musore wibye mudasobwa icyaha kiramutse kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cyagera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
RNP