• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Editorial 24 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu mpera z’icyumweru gishize , wa mutwe w’iterabwoba MRCD-Ubumwe wa Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu wakwirakwije inyandiko mpimbano, bitiriye Adolfo Pérez Esquivel umugabo ukomoka mu gihugu cya Argentine, akaba azwi cyane kuko mu mwaka w’ 1980 yahawe igihembo cyitiriwe Nobel, ashimirwa kwitangira amahoro(Prix Nobel de la Paix).

Muri iyo nyandiko nyir’ubwite yahakanye kuri iki cyumweru, aba basaza bari muri politiki mburamajyo babeshye ko yari yandikiwe Michelle Bachelet, Komiseri Mukuru muri Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu, ngo itabariza “Abanyarwanda babayeho nabi cyane, kuko nta burenganzira bagira”.

Iyi nyandiko ikimara kujya ahagaragara, abasesenguzi bahise babona neza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko iyo iza kuba ari iya Aldolfo Perez, yari gutangazwa n’abashinzwe itumanaho mu biro bye, ndetse ikanashyirwa ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Si MRCD yari kuyikwirakwiza kuko atari yo ikorera Adolfo Perez akazi k’imenyekanishamakuru.

Aba basesenguzi mu bya politiki ndetse n’abahanga mu itumanaho, bihutiye kubaza Umuryango uharanira amahoro Adolfo Perez Esquivel yashinze, maze usubiza ko ntaho uhuriye n’ibi binyabasazi. Nimunyumvire uburyo Rusesabagina na Twagiramungu basazanye ubusuma n’isoni nke.

Ni ibiharamagara bidatinya kwitirira ibintu nk’ibi umuntu uzwi ku isi, ntibanatinye ko ahita abatamaza, bikaba byabaviramo no gushyikirizwa ubutabera. Gusa ubona izi njijite nta kindi zirwanaho,zararwiyambitse byararangiye, n’ibitari ibi barabikoze.

Uyu Rusesabagina we ni n’icyamamare mu guhimbahimba. Ntawe utazi filimi yahimbye yerekana ko yatabaye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara abo avuga ko yarindiye muri Hotel des 1000 Collines bivugiye ko bagombye kumwishyura kugirango atabajugunya mu myakaka y’Interahamwe na EX-FAR. Faustin Twagiramungu nawe abamuzi bazamubarirwa n’ubujura yakoze muri STIR, Sosiyete ya Leta y’Ubwikorezi yahombeje, ikaza guseswa itakigira n’imodoka imwe, mu makamyo utabara iyo Sosiyete yari itunze.

Ari Twagiramungu, ari na Rusesabagina rero, bose ni inararibonye mu bwesikoro(escroquerie)
Aba basaza utabarizaho ubunyangamugayo birirwa kuri ya maradiyo rutwitsi bashishikariza urubyiruko kujya muri za mpehe ngo ni FLN( agatsiko kitwara gisirikari ka MRCD-Urunana), ngo bahungabanye umutekano w’uRwanda. Igisekeje ariko ni uko abo barwanyi ba FLN nabo bumvikanye bavuga ko batayoborwa n’abantu basizwe n’ibihe.

Bagiye kera k’ubusa ariko, noneho iki kinyoma kirabakoma hasi.Alfonso Perez equivel si umuntu wo kwitirira imyanda y’inzererezi zose.

2020-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

Editorial 30 Nov 2019
Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Editorial 27 Dec 2019
Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Editorial 20 Feb 2022
Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Editorial 27 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu by’Afurika biriga ku buryo bwo gusigasira ibimera n’imbuto zabyo
Mu Rwanda

Ibihugu by’Afurika biriga ku buryo bwo gusigasira ibimera n’imbuto zabyo

Editorial 20 Sep 2017
‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda
POLITIKI

‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

Editorial 04 Jun 2017
Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo
ITOHOZA

Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Editorial 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru