• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda

Editorial 03 Apr 2016 Mu Mahanga

Ku italiki ya 30 Werurwe , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’abapolisi bagera kuri 300 bagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda( Police High Council), ikaba n’urwego rukuru Polisi ifatiramo ibyemezo bijyanye n’imiyoborere yayo.

Perezida Kagame aganira n’abagize iyo nama, yabashimiye akazi keza bakora maze abaha impanuro n’umurongo bagenderaho ngo buzuze inshingano zabo.

Mu byo yibanzeho, harimo ibijyanye n’igipolisi cy’umwuga(professionalism), aho yavuze ko abapolisi bashoboye kandi biyizeye(confident), bafite imyitwarire ngengamikorere (ethics) myiza, bigishijwe neza(trained), bafite ubushake n’ubumenyi(committed), aribo buzuza inshingano zabo neza cyane cyane mu guhangana n’ibyaha by’inzaduka harimo n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Yibukije kandi bimwe mu bibazo bikigaragara Polisi y’u Rwanga igomba kugiramo uruhare ngo bikemuke birimo iby’imibereho myiza y’abaturage, ihohoterwa rikorerwa abana n’imirimo ivunanye bakoreshwa, icuruzwa ry’abantu n’ibindi,..ko byose bigomba kwitabwaho.

Perezida Kagame kandi yavuze ko hakwihutishwa imirimo yo kubaka laboratwari ipima ibijyanye n’amasano y’ibinyabuzima(DNA) dore ko ibikorwa byo kuyubaka bigeze kure.

Uretse kuganira n’iyo nama kandi, Perezida Kagame yatashye n’inyubako y’icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda yubatswe mu gihe cy’amezi 18, igizwe n’amagorofa ane, ikaba yaratwaye amafaranga angana na miliyari enye n’igice z’amafaranga y’amanyarwanda (4.000.000Frw), ikaba yarubatswe bigizwemo uruhare rukomeye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dore ko ari nawe wari washyize ibuye ry’ifatizo aho yubatswe.

-2574.jpg

Perezida Paul Kagame aganira n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda

-2573.jpg

-2572.jpg

Ifoto y’urwibutso

Iyi nama kandi yitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Shei Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ingabo, General James Kabarebe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Umutekano(NISS), Brigadier General Joseph Nzabamwita ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Brigadier General George Rwigamba.

RNP

2016-04-03
Editorial

IZINDI NKURU

Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 26 Mar 2024
Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Editorial 10 Mar 2016
Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Editorial 16 Feb 2023
Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Editorial 27 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel
Mu Mahanga

Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Editorial 01 Apr 2018
Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano
Mu Mahanga

Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Editorial 22 Jun 2016
Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya  birabona umugabo bigasiba undi
Mu Rwanda

Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya birabona umugabo bigasiba undi

Editorial 14 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru