Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho kwihanira bagakubita umuntu bakekagaho kwiba inkwavu 5 bikamuviramo urupfu.
Uwakubiswe bikamuviramo urupfu ni Bikorimana Jean, wari utuye mu murenge wa Mbazi, akaba yarakubiswe n’abaturage bari barangajwe imbere n’abantu 4, ubu bakaba barafashwe bakaba bafunze mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yamaganye ibi byakozwe n’aba baturage, avuga ko bagomba kumenya ko kwihanira bihanwa n’amategeko,anasaba abaturage gucika ku muco wo kwihanira, ahubwo abafitanye ibibazo n’amakimbirane bakihutira kubimenyesha inzego z’ibanze cyangwa iza Polisi, byananirana bakitabaza ubutabera ngo ibibazo byabo bishakirwe umuti.
Yavuze kandi ko aba bane bamaze gufatwa bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Bikorimana bazashyikirizwa ubutabera kandi ko nibigaragara ko hari abandi babigizemo uruhare nabo bazafatwa.
Aha yavuze ati:”Iperereza rirakomeje, hagize undi bigaragara ko yagize uruhare mu rupfu rwe nawe tuzamufata ashyikirizwe ubutabera.”
Yakomeje avuga ko niyo wafatira mu cyuho umuntu akora icyaha utagomba kumwihanira. Aha yavuze ati:”Abantu bamenye ko kwihanira ari umuco mubi kandi bitemewe mu Rwanda. Kwica umuntu utamuhaye amahirwe ngo yisobanure ntibyemewe.”
Ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).
Naho iyo uwakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.
Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana