Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Bushekeri, baravuga ko Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura, Gahungu Jonas, Hagiye gushira icyumweru batazi aho aherereye, ndetse ngo Polisi y’u Rwanda ikaba yarataye muri yombi mugennzi we bakoranaga witwa Sylvie (bakunze kwita mama Shayini).
Aba bombi bivugwa ko bakurikiranyweho kugira ibyangombwa by’ibihimbano. Gusa ubuyobozi bw’akarere buhakana aya makuru buvuga ko atari byo aba bombi bahari ntakibazo bafite.
Mu gitondo cyo kuwa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2017, nibwo humvikanye amakuru avuga ko, Gahungu Jonas, wari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura, giherereye mu murenge wa Bushekeri, ho mu karere ka Nyamasheke, mu ntara y’Uburengerazuba, yatorotse inzego zishinzwe umutekano, ku bw’ibyaha akekwaho, ndetse ngo na Sylvie (bakunze kwita mama Shayini) bakoranaga n’uyu Gahungu Jonas yayoboraga icyo kigo nderabuzima akaba yari yatawe muri yombi.
Ubwo umunyamakuru w’IJWIRYACU yaganiraga n’abaturage bo muri aka karere badutangarije ko ayo makuru ari yo, ndetse banemeza ko imodoka ya polisi ari yo yaje igatwara Sylvie (bakunze kwita mama Shayini) wakoranaga na Gahungu Jonas, ariko uyu Jonas we akaba yaratorotse. Abaturage bavuga ko aba bombi icyumweru kigiye gushira batabaciye iryera ngo kuko nta numwe muri bo uheruka mu kazi aho ku kigo nderabuzima cya Gisakura.
Amakuru aravuga ko uyu Gahungu Jonas na Mukamana Silvie wari umuforomo kuri iki kigo nderabuzima cya Gisakura, bombi bari bafite dipolome bakuye muri RDC, ariko ngo baakaba baratanze ibyango mbwa byemeza ko izo dipolome zemewe (Equivalences) by’ibihimbano.
Umwe yagize ati : “Bombi ntibari mu kazi…. uwo mudamu we arafunze, afungiye kuri sitasiyo ya ntendezi. Sylvie (tumwita mama Shayini)…. Ntituzi aho we yagiye (Gahungu Jonas), ntanubwo aheruka ku kazi. Gusa ngo yari muri konji, ariko yaragiye ntabwo ari uko afite konji. Twumva bavuga ngo barazira ibwangombwa bafite by’ibihimbano.”
Undi yagize ati : “Imodoka ya Polisi yaraje ifata uwo mukozi bakorangaga na Gahungu Jonas iramutwara. Kugaza ubu ntibari kuboneka. Ntabahari rwose. Yari no muri njyanama y’akarere (Gahungu Jonas).”
Mugenzi wabo nawe wigeze kuba muri njyanama y’aka karere ka Nyamasheke, ndetse akaba akurikirana ibikorwa bibera muri aka karere yagize ati : “Nubwo ntari mu karere ka Nyamasheke, nkurikirana ibyaho cyane……Bamushatse bamubuze, bivugwa ko yari afite ibyangombwa by’ibihimbano yagendeyeho ahabwakazi. Ariko ni ibintu bibabaje kumva ngo umuntu amaze imyaka myinshi mu rwego rw’ubuvuzi rukomeye akorera abaturage afite ibyangombwa by’ibihimbano.”
Akomeza avuga ko uyu Gahungu Jonas yari muri njyanama y’akarere kandi ngo njyanama ijya gushyirwaho Mayor ni we wagiye ahitamo abantu be yishakiye.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri ikigo nderabuzima cya Gisakura giherereyemo, IJWIRYACU dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ku munsi wo kuwa kabiri tariki 9 Gicurasi ubwo cyari kimaze kumenya ayo makuru, telephone ye ngendanwa yitabwa n’Ushinzwe ubuhinzi mu murenge, Cleophas Habaguhirwa, aba ari we uyitaba avuga ko ari gukora mu mwanya we kuko ari muri konji, yavuga ko nabo ari bwo bacyumva iby’ayo makuru, ngo kuko ntabyo bari bazi, ariko ngo yari agiye kuyakurikirana.
Yagize ati : “Ntabwo ari Exectif uyifite ni goronome kuko exectif ari muri konji…….Natwe ayo makuru turi kuyumva. Ni byishya. Ubu tuvugana niho ngiye kugira ngo menye niba ari byo. Nimbimenya ndababwira.”
Kuva uwo munsi kugeza ubu ntacyo aradutangariza, ndetse naa telefone ntayitaba.
Mayor KAMALI AIME FABIEN, yoherereje itangazamakuru ubutumwa bugufi avuga ko ayo makuru atariyo nahato kuko ngo Sylvie Atari afunze ndetse ngo na Gahungu Jonas bari kumwe ku mugoroba wari watambutse, ngo ntiyigeze atoroka.