Leta y’u Burundi yasinye itegeko rishyiraho italiki ntarengwa ababana batarasezeranye kuba bamaze gusezerana. Nkurunziza yasabye Abarundi babana batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko kubikora bitarenze uyu mwaka wa 2017, bitaba ibyo bakajyanwa imbere y’inkiko.
Ababana batarasezeranye bahawe mbere yuko uyu mwaka urangira kuba bamaze gusezerana imbere y’inzego bwite za leta cyangwa mu idini.
Nkurunziza washyize umukono kuri iri tegeko, avuga ko ari uburyo bwo kurengera uburenganizra bw’abategarugori n’abana, ariko abarundi benshi babona ko iki cyemezo kibangamiye uburenganzira bw’abantu ku bijyanye n’imyemerere ndetse no gushaka.
Si ubwa mbere leta y’u Burundi ifata ibyemezo bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage batagishijwe inama, kuko no mu minsi ishize yari yafashe icyemezo cyo kubuza abari n’abategarugori kuvuza ingoma. Taliki 20 Ukwakira 2017, Nkurunziza yashyize umukono kw’itegeko ribuza abantu b’igitsina gore kuvuza ingoma, bemererwa gusa kubyina imbyino z’ikirundi ziherekeza umudiho w’ingoma.
Ubu nta mwari cyangwa umutegarugori wemerewe kuvuza ingoma i Burundi