Mu kiganiro na kimwe mu kinyamakuru gikorera mu Rwanda , umuhuzabikorwa wa M23, Maître Elie Mutela yatangaje ko umutwe ahagarariye uteze amaso ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo byafashwe mu biganiro by’ amahoro byabereye I Nairobi.
Muri ibi biganiro ,Guverinoma ya Kinshasa yari yiyemeje kugarura umutekano mu Burasirazuba ndetse no gushakisha uburyo abarwanyi bo mu mitwe yahoze yitwara gisirikare bashyira hasi intwaro bakanasubizwa mu buzima busanzwe.
Ku bijyanye n’ uburyo Leta ya Kinshasa yaba yari itwaye mu kubahiriza amasezerano y’ i Nairobi amaze imyaka 4, Me. Elie Mutela asanga ntacyo Leta ya Kabila yakoze ahubwo imyanzuro yose yarirengagijwe.
Yagize ati « 80% by’ abagenzi bacu ba M23 bagombaga gukurirwaho ibihano ndetse n’ abandi benshi bari bafunze bakarekurwa ariko ntibyakozwe ahubwo Leta yakoresheje imbaraga icura abahunze ku ngufu binyuranye n’ amategeko ».
Akomeza avuga kandi 75% y’ ibintu byatumye M23 ifata intwaro bitigeze byubahirizwa harimo gucura impunzi n’ ibindi bishingiye ku karengane kagiye gakorerwa abaturage.
Kuri iyi ngingo , M23 isaba ko Umuryango Mpuzamahanga n’ ayandi mashyirahamwe y’ ibihugu byo mu Karere byakora iyo bwabaga mu kumvisha Guverinoma ya Congo-Kinshasa ko igihe kigeze.
Me, Mutela yabajijwe niba mu gihe Leta ya Joseph Kabila idakemuye ikibazo cyabo kuneza bakongera gufata intwaro asubiza ko umutwe avuganira ubu udafite intego zo kongera kurwana kubera ko ngo wifuza kubaka no guharanira umutekano mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.
Ati “Si umutekano gusa twifuza ahubwo gusana ibyangijwe n’ intambara, gufatanya n’ abandi mu guhashya imitwe yose yitwara gisirikare , guteza imbere ubumwe n’ umubano w’ abaturage no gucura impunzi nibyo dushyize imbere mu gufatanya n’ abandi duhuje umugambi”.
Me. Mutela yanashimangiye kandi ko congire ya M23 iteganyijwe ishobora guhitamo ko uyu mutwe wava muri politiki ahubwo ikaba umuryango nyunguranabwenge wajya ufasha abanyapolitiki mu bitekerezo byubaka igihugu.
Umutwe wa gisirikare washinzwe n’ abanyekongo bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda ku itariki ya 23 Werurwe 2009 bahota bawita M23.
Uyu mutwe waje kwamamara cyane nyuma yo kunesha ingabo za Congo-Kinshasa no gufata umujyi wa Goma mu mwaka w’ I 2012 bikaza kurangira M23 isubiye inyuma ibitegetswe na Loni.
M23 yakomeje kurwana mu Ntara ya Kivu y’ Amajyarugu kugeza ubwo Loni yahisemo kohereza ingabo mpuzamahanga Monusco muri ako karere zigamije guhashya imitwe yose yitwara gisirikare.