• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela
A M23 rebel in the streets of Goma.

Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela

Editorial 15 Dec 2017 HIRYA NO HINO

Mu kiganiro na kimwe mu kinyamakuru gikorera mu Rwanda , umuhuzabikorwa wa M23, Maître Elie Mutela yatangaje ko umutwe ahagarariye uteze amaso ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo byafashwe mu biganiro by’ amahoro byabereye I  Nairobi.

Muri ibi biganiro ,Guverinoma ya Kinshasa yari yiyemeje kugarura umutekano mu Burasirazuba ndetse no gushakisha uburyo abarwanyi bo mu mitwe yahoze yitwara gisirikare bashyira hasi intwaro bakanasubizwa mu buzima busanzwe.

Ku bijyanye n’ uburyo Leta ya Kinshasa yaba yari itwaye mu kubahiriza amasezerano y’ i Nairobi amaze imyaka 4, Me. Elie Mutela asanga ntacyo Leta ya Kabila yakoze ahubwo imyanzuro yose yarirengagijwe.

Yagize ati «  80% by’ abagenzi bacu ba M23 bagombaga gukurirwaho ibihano ndetse n’ abandi benshi bari bafunze bakarekurwa ariko ntibyakozwe ahubwo Leta yakoresheje imbaraga icura abahunze ku ngufu binyuranye n’ amategeko ».

Akomeza avuga kandi 75%  y’ ibintu byatumye M23 ifata intwaro bitigeze byubahirizwa harimo gucura impunzi n’ ibindi bishingiye ku karengane kagiye gakorerwa abaturage.

Kuri iyi ngingo , M23 isaba ko Umuryango Mpuzamahanga n’ ayandi mashyirahamwe y’ ibihugu byo mu Karere byakora iyo bwabaga mu kumvisha Guverinoma ya Congo-Kinshasa ko igihe kigeze.

Me, Mutela yabajijwe niba mu gihe Leta ya Joseph Kabila idakemuye ikibazo cyabo kuneza bakongera gufata intwaro asubiza ko umutwe avuganira ubu udafite intego zo kongera kurwana kubera ko ngo wifuza kubaka no guharanira umutekano mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

Ati “Si umutekano gusa twifuza ahubwo gusana ibyangijwe n’ intambara, gufatanya n’ abandi mu guhashya imitwe yose yitwara gisirikare , guteza imbere ubumwe n’ umubano w’ abaturage no  gucura impunzi nibyo dushyize imbere mu gufatanya n’ abandi duhuje umugambi”.

Me. Mutela yanashimangiye kandi ko congire ya M23 iteganyijwe ishobora guhitamo ko uyu mutwe wava muri politiki ahubwo ikaba umuryango nyunguranabwenge wajya ufasha abanyapolitiki mu bitekerezo  byubaka igihugu.

Umutwe wa gisirikare washinzwe n’ abanyekongo bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda ku itariki ya 23 Werurwe 2009 bahota bawita M23.

Uyu mutwe waje kwamamara cyane nyuma yo kunesha ingabo za Congo-Kinshasa no gufata umujyi wa Goma mu mwaka w’ I 2012 bikaza kurangira M23 isubiye inyuma ibitegetswe na Loni.

M23 yakomeje kurwana mu Ntara ya Kivu y’ Amajyarugu kugeza ubwo Loni yahisemo kohereza ingabo mpuzamahanga Monusco muri ako karere zigamije guhashya imitwe yose yitwara gisirikare.

2017-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Barack Obama yageze muri Kenya

Barack Obama yageze muri Kenya

Editorial 16 Jul 2018
Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica

Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica

Editorial 16 May 2018
RDC: Abantu 25 biganjemo inyeshyamba za FDLR baguye mu mirwano na Mai-Mai

RDC: Abantu 25 biganjemo inyeshyamba za FDLR baguye mu mirwano na Mai-Mai

Editorial 07 Jan 2020
Uvuga ko yahoze avura perezida Salva kiir aremeza ko mu mutwe we hatamwemerera kuyobora igihugu

Uvuga ko yahoze avura perezida Salva kiir aremeza ko mu mutwe we hatamwemerera kuyobora igihugu

Editorial 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Gen Kale Kayihura ashobora gushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi n’ubugambanyi
ITOHOZA

Uganda: Gen Kale Kayihura ashobora gushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi n’ubugambanyi

Editorial 15 Jun 2018
Uko Umukino wahuzaga Amavubi na Sudani  wahagaritswe kubera imvururu mu kibuga
IMIKINO

Uko Umukino wahuzaga Amavubi na Sudani wahagaritswe kubera imvururu mu kibuga

Editorial 07 Jan 2018
Uganda: Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bo mu mutwe udasanzwe mu gihe havugwa gahunda yo kohereza batayo 3 zabo muri Congo
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bo mu mutwe udasanzwe mu gihe havugwa gahunda yo kohereza batayo 3 zabo muri Congo

Editorial 23 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru