Myugariro ukina inyuma ku ruhande yakiragarw’iburyo w’ikipe ya APR FC, Omborenga Fitina yasobanuye byinshi ku bijyanye n’imvune ye yagize ubwo ikipe ya AS Kigali APR FC mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amakipe umunani yazamutse mu matsinda.
Mu kiganiro yagiranye na website ya APR FC, uyu mukinnyi abajijwe uko yumva ameze, Omborenga yavuze ko yumva arimo kugenda yoroherwa n’abaganga bamukurikirana umunsi ku wundi ko mu minsi ibiri cyangwa itatu azaba atangiye imyitozo hamwe nabagenzi be bitegura isubukurwa rya shampiyona.
Yagize ati” Abaganga barankurikirana umunsi ku munsi, nanjye ndimo ndakora ibishoboka byose ndebe ko ubwo shampiyona izaba isubukuwe, nazagaragara mu kibuga cyane ko numva ndimo kugenda noroherwa, nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu nshobora kuzatangira imyitozo hamwe nabagenzi banjye.”
Omborenga yasoje asaba abakunzi n’abafana b’ikipe y’ingabo z’iguhugu APR FC, gukomeza kubaba hafi bakabashyigikira mu ntego yabo bafite yo gutwara igikombe cya shampiyona bakazasangira ibyishimo.
Yagize ati” Intego dufite n’iyo gutwara igikombe cya shampiyona, rero icyo nasaba abakunzi ba APR FC, bakomeze batube hafi badushyigikire natwe tuzakora ibishoboka byose ngo intego yacu yo gutwara igikombe tuzayigereho tuzasangire ibyo byishimo, cyane ko ntacyo tubuze dufite abatoza beza baduha imyitozo iri ku rwego rwo hejuru rero natwe abakinnyi tugomba gushyiramo imbaraga tukagera ku ntego yacu.”
Tubibutse ko imikino ya shampiyona izasubukurwa tariki 10 Kamema nyuma y’imikino ya gicuti ikipe y’igihugu yakinaga na Central Africa aho APR FC izakirwa na Bugesera FC.