• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Editorial 25 Jul 2024 Amakuru, IMIKINO

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bufite shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’Amaguru y’abagabo mu Rwanda, bwatangaje Ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2024-25.

Ni ingengabihe yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, yerekana ko umukino ubanza uzahuza Rayon Sports na APR FC, uzaba ku munsi wa Gatatu wa shampiyona.

Uyu mukino ufatwa nk’uruta iyindi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa ku Amahoro Stadium.

Ni umukino uzakinwa nyuma y’uko ikipe y’Ingabo na Police FC zizaba zivuye gukina imikino ya mbere y’amarushanwa Nyafurika, Total CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe y’amakeba uzakirwa na APR FC ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, saa Moya z’umugoroba (19h00) kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa ku Amahoro Stadium.

Nk’uko bigaragara Shampiyona izatangira tariki 15 Kanama 2024 mu gihe izashyirwaho akadomo  tariki ya 18 Gicurasi 2025.

Imikino ibanza izasozwa tariki 23 Ukuboza 2024, naho imikino yo kwishyura izakinwe guhera tariki 17 Mutarama 2025 isozwe tariki 18 Gicurasi 2025.

Imikino yose ya shampiyona izakinirwa kuri stade esheshatu, ari zo Kigali Pelé Stadium, Amahoro Stadium, Huye Stadium, Umuganda Stadium, Ngoma Stadium ndetse na Stade Ubworoherane y’i Musanze.

APR FC ni yo ibitse Igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize, mu gihe Vision FC na Rutsiro FC ari zo zazamutse mu Cyiciro cya Mbere zisumbuye Étoile de l’Est na Sunrise zombi zo mu Burasirazuba zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

2024-07-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda

Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda

Editorial 28 May 2024
Amakipe 10 arimo atanu y’Abagabo n’atanu y’Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority

Amakipe 10 arimo atanu y’Abagabo n’atanu y’Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority

Editorial 08 Nov 2023
APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

Administrator 28 Nov 2025
Tour du Rwanda 2020: Umunya-Ethiopia yegukanye agace ka kabiri

Tour du Rwanda 2020: Umunya-Ethiopia yegukanye agace ka kabiri

Editorial 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri
Mu Rwanda

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Editorial 03 Mar 2017
Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro RRA wo gufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro RRA wo gufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari

Editorial 29 Sep 2018
Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo
Mu Rwanda

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Editorial 30 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru