• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Editorial 17 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022, imikino y’ikiciro cya mbere yaranzwe n’udushya ndetse no gukumeza gushimangira amateka ku makipe amwe n’amwe harimo Musanze FC ndetse na Mukura VS.

Duhereye ku mukino wahuje ikipe ya Gasogi United yari yakiriye ikipe ya Mukura VS kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, ni umukino warangiye ikipe ya Mukura itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na William Opoku kuri Penaliti.

Gutsinda uyu mukino kw’ikipe ya Mukura byatumye yuzuza imikino itanu yikurikiranya idatsindwa ndetse kandi igera ku mukino wa gatatu isoza itsinze igitego kimwe ku busa, umukinnyi wayo William Opoku nawe yahise yuzuza ibitego 6 muri iyi shampiyona.

Mu wundi mukino wakurikiyeho, wahuje ikipe ya Kiyovu SC yatsinze ikipe ya AS Kigali igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugenzi Cedric uzwi nka Ramires.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Kiyovu SC byatumye ifata umwanya wa kabiri aho kugeza ubu irushwa na APR FC ya mbere amanota 2 gusa.

I Musanze mu ntara y’amajyaruguru, ikipe ya Musanze FC yatsinze ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Nshimiyimana Imran ubwo hari ku munota 5 w’inyongera nyuma y’iminota 90.

Iki gitego cyatanze intsinzi kuri Musanze FC byatumye iyi kipe ikuraho amateka yo kumara imyaka hafi imyaka irindwi itazi gutsinda ikipe y’ingabo z’igihugu uko bisa, kuko yaherukaga kuyitsinda muri 2015.

Mu mikino ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yakinnye kuva mu nyangiriro z’uyu mwaka imaze gutsindwa imikino ibiri, ni nyuma yaho iheruka gutsindwa na Mukura VS igitego kimwe ku busa.

Mu wundi mukino kandi ikipe ya Etoile de l’Est yanganyije na Gicumbi FC mu mukino wabereye kuri Sitade ya Gisaka, kunganya kwa Gicumbi FC byatumye iyi kipe yuzuza imikino 12 idatsinda ngo ibone amanota 3.

Gicumbi FC iheruka gutsinda ikipe ya Gorilla FC ubwo hari ku itariki ya 26 Ugushyingo 2021, uyu mukino wari wabereye i Kigali itsinda igitego kimwe ku busa.

Uyu munsi wa 17 waraye ukinwe mu mikino 5, hatanzwe amakarita ane atukura yahawe Nyandwi Saddam wa Musanze FC, Bate Shamiru wa AS Kigali ndetse Marines FC na Gorilla FC buri imwe yabonye ikarita itukura.

Uko imikino yaraye igenze:
Musanze FC 1-0 APR FC
Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali
Marines FC 1-2 Gorilla FC
Etoile de l’Est 1-1 Gicumbi FC
Gasogi United 0-1 Mukura VS

Imikino iri bukinwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Gashyantare 2022:
Espoir FC Police FC, Rusizi Stadium (15h00)
Etincelles FC vs Bugesera FC, Umuganda Stadium (15h00)
Rayon Sports FC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium (15h00)

2022-02-17
Editorial

IZINDI NKURU

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Editorial 01 Jun 2023
Tombola ya 1/4 cy’imikino ya UEFA Champions league isize Real Madrid izahura na Chelsea naho Manchester City izakine na Atletico Madrid

Tombola ya 1/4 cy’imikino ya UEFA Champions league isize Real Madrid izahura na Chelsea naho Manchester City izakine na Atletico Madrid

Editorial 18 Mar 2022
Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO

Editorial 24 Jan 2018
Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda

Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda

Editorial 02 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo
INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Editorial 12 Jan 2020
Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo
Mu Mahanga

Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo

Editorial 28 Feb 2017
Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023
Amakuru

Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023

Editorial 12 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru