• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!

Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!

Editorial 04 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Intandaro yo gushwiragira no gupfa nk’udushwiriri, ni ibitero simusiga ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo zimaze iminsi zigaba ku mitwe y’iterabwoba ikorera mu mashyamba y’ icyo gihugu. Imitwe yahazahariye irimo FDLR na RNC ,abarwanyi bayo batishwe cyangwa ngo bafatwe mpiri bihitiramo kwishyira mu maboko ya MONUSCO(ingabo za Loni ziri muri Kongo), maze abo bagome batangira kubura amajyo.

Amakuru dukesha abahoze muri iyo mitwe ubu bakaba baritandukanyije nayo, avuga ko abategeka FDLR/FOCA na RNC babonye bibacikanye, berekeza i Kampala muri Uganda kugisha inama “Papa” wabo  Kaguta  Museveni. Mu bugome yivukaniye, Perezida Museveni ntiyitaye ku kaga gakomeye barimo , ahubwo  abategeka gukomeza kurwana, icyakora abizeza inkunga irenze iyo yabahaga.

Aya makuru ahamya ko uwitwa Pacifique Ntawunguka alias OMEGA utegeka FDLR/FOCA  yagaragarije Museveni na Nyamwasa ko uburambe afite mu buzima bwo mu ishyamba bumwereka ko batsinzwe, ngo akabishingira ku kuba asigaranye abasirikari mbarwa kandi nabo badafite morali. Kayumba Nyamwasa yatanze igitekerezo ko  niba FDLR yumva urugamba ruyinaniye yamwihera abarwanyi agahanyanyaza, maze nayo igahabwa amafaranga y’ingurane.

Iki gitekerezo cya Kayumba Nyamwasa cyahise cyakiranwa yombi, maze Perezida Museveni ategeka  Gen Abel Kandiho ukuriye CMI (rwa rwego rw’ubutasi muri Uganda),  guhita aha Nyamwasa  ibihumbi 300 by’amadolari(arabarirwa muri miliyoni 300 ushyize mu Manyarwanda), nawe akazayishyura Gen  OMEGA amaze kumuha abarwanyi yemeye kugurisha muri RNC.

Aya masezerano yagezweho ahagana muri Kanama umwaka ushize, nyuma y’inama zibarirwa muri 3 zabereye  i Kampala. Aya makuru akomeza avuga ko ibyo bumvikanye ari ko byagenze,ndetse ukuriye ubutasi muri   FDLR, Siliro Nsanzimihigo bita “Henganze”, akaba aherutse kongorera inkoramutima ze ko bari mu bikorwa byo kohereza igice cya mbere cy’abarwanyi muri RNC, kuko  yo yamaze  kwishyura   avansi y’amafaranga isabwa.

Inkuru ikigera mu byegera bya  Gen Ntawunguka “Omega”  umwuka warushijeho kuba mubi cyane, bananirwa kugabana ako kayabo, maze intambara irarota. Uretse gushinjanya ubusambo, ngo hajemo n’irondakoko, bamwe buri abo bajenosideri batumva ukuntu bakohereza abasirikari mu mutwe wa Kayumba Nyamwasa w’Umututsi.

Nguko uko batangiye gutegana ibico byaguyemo abakuru ba FDLR benshi, nka Gen. Védaste Hatanguramye alias Kalebu, Gen. Vénuste Nsengiyumva Gabral Secyugu, Cap Richard “Bubu” n’ abandi benshi bishwe ku bw’amabwiriza ya Gen “Omega” n’imandwa ye Col. Ruhinda.

Magingo aya abatavuga rumwe na Gen  Ntawunguka “Omega” baryamiye amajanja, kuko bazi ko isaha iyo ariyo yose yabivugana. Mu birindiro bya FDLR amarozi aravuza ubuhuha, kuko uwitwa Blaise Murwanashyaka  aherutse kuburya ariko ararusimbuka, ahita ahungira ahantu hatazwi(bikekwa ko ari hafi y’umupaka wa Kongo na Uganda), ndetse ngo akaba yitegura gufatanya n’abandi bitandukanyije na “Omega” bakamugabaho igitero, dore ko yanahunganye n’inyeshyamba nyinsi mu  zamurindaga.

Kayumba Nyamwasa na RNC ye bijeje Museveni ko abarwanyi bahoze muri FDLR azababyaza umusaruro, ngo kuko bamaze imyaka mu mashyamba ya Kongo, bakaba bo batandukanye n’aba RNC batazi iyo biva n’iyo bijya. Umwe mu bahoze ari abarwanyi muri FDLR yabwiye Rushyashya ko aho FDLR yananiwe atari RNC itahashobora, ngo kuko ubona ari umutwe w’abanenganenzi.

Umubyeyi ukwanga akuraga ibyamunaniye FDLR irimo abarwanyi bamaze imyaka isaga 30 mu ntambara, harimo ibarirwa muri 27 bari bihuru byo muri Kongo.Nyamara nta kintu na kimwe izo ntambara zabagejejeho, ahanini kuko ntacyo barwanira uretse ingengabitekerezo ya jenoside.  RNC yo igizwe n’ibisahiranda byahunze ubutabera bw’u Rwanda,  n’insoresore zishorwa mu ntambara zitazi uko zirwanwa. Ngaho Nyamwasa nakomeze ashukashuke Museveni n’ abandi yisaruriramo imisanzu, ariko nawe arabizi ko ibyo arimo ari umushinga utunguka.

2021-02-04
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda

Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda

Editorial 05 Aug 2018
Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .

Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .

Editorial 22 Apr 2016
Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Editorial 07 May 2022
U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Editorial 21 Sep 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru