Intandaro yo gushwiragira no gupfa nk’udushwiriri, ni ibitero simusiga ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo zimaze iminsi zigaba ku mitwe y’iterabwoba ikorera mu mashyamba y’ icyo gihugu. Imitwe yahazahariye irimo FDLR na RNC ,abarwanyi bayo batishwe cyangwa ngo bafatwe mpiri bihitiramo kwishyira mu maboko ya MONUSCO(ingabo za Loni ziri muri Kongo), maze abo bagome batangira kubura amajyo.
Amakuru dukesha abahoze muri iyo mitwe ubu bakaba baritandukanyije nayo, avuga ko abategeka FDLR/FOCA na RNC babonye bibacikanye, berekeza i Kampala muri Uganda kugisha inama “Papa” wabo Kaguta Museveni. Mu bugome yivukaniye, Perezida Museveni ntiyitaye ku kaga gakomeye barimo , ahubwo abategeka gukomeza kurwana, icyakora abizeza inkunga irenze iyo yabahaga.
Aya makuru ahamya ko uwitwa Pacifique Ntawunguka alias OMEGA utegeka FDLR/FOCA yagaragarije Museveni na Nyamwasa ko uburambe afite mu buzima bwo mu ishyamba bumwereka ko batsinzwe, ngo akabishingira ku kuba asigaranye abasirikari mbarwa kandi nabo badafite morali. Kayumba Nyamwasa yatanze igitekerezo ko niba FDLR yumva urugamba ruyinaniye yamwihera abarwanyi agahanyanyaza, maze nayo igahabwa amafaranga y’ingurane.
Iki gitekerezo cya Kayumba Nyamwasa cyahise cyakiranwa yombi, maze Perezida Museveni ategeka Gen Abel Kandiho ukuriye CMI (rwa rwego rw’ubutasi muri Uganda), guhita aha Nyamwasa ibihumbi 300 by’amadolari(arabarirwa muri miliyoni 300 ushyize mu Manyarwanda), nawe akazayishyura Gen OMEGA amaze kumuha abarwanyi yemeye kugurisha muri RNC.
Aya masezerano yagezweho ahagana muri Kanama umwaka ushize, nyuma y’inama zibarirwa muri 3 zabereye i Kampala. Aya makuru akomeza avuga ko ibyo bumvikanye ari ko byagenze,ndetse ukuriye ubutasi muri FDLR, Siliro Nsanzimihigo bita “Henganze”, akaba aherutse kongorera inkoramutima ze ko bari mu bikorwa byo kohereza igice cya mbere cy’abarwanyi muri RNC, kuko yo yamaze kwishyura avansi y’amafaranga isabwa.
Inkuru ikigera mu byegera bya Gen Ntawunguka “Omega” umwuka warushijeho kuba mubi cyane, bananirwa kugabana ako kayabo, maze intambara irarota. Uretse gushinjanya ubusambo, ngo hajemo n’irondakoko, bamwe buri abo bajenosideri batumva ukuntu bakohereza abasirikari mu mutwe wa Kayumba Nyamwasa w’Umututsi.
Nguko uko batangiye gutegana ibico byaguyemo abakuru ba FDLR benshi, nka Gen. Védaste Hatanguramye alias Kalebu, Gen. Vénuste Nsengiyumva Gabral Secyugu, Cap Richard “Bubu” n’ abandi benshi bishwe ku bw’amabwiriza ya Gen “Omega” n’imandwa ye Col. Ruhinda.
Magingo aya abatavuga rumwe na Gen Ntawunguka “Omega” baryamiye amajanja, kuko bazi ko isaha iyo ariyo yose yabivugana. Mu birindiro bya FDLR amarozi aravuza ubuhuha, kuko uwitwa Blaise Murwanashyaka aherutse kuburya ariko ararusimbuka, ahita ahungira ahantu hatazwi(bikekwa ko ari hafi y’umupaka wa Kongo na Uganda), ndetse ngo akaba yitegura gufatanya n’abandi bitandukanyije na “Omega” bakamugabaho igitero, dore ko yanahunganye n’inyeshyamba nyinsi mu zamurindaga.
Kayumba Nyamwasa na RNC ye bijeje Museveni ko abarwanyi bahoze muri FDLR azababyaza umusaruro, ngo kuko bamaze imyaka mu mashyamba ya Kongo, bakaba bo batandukanye n’aba RNC batazi iyo biva n’iyo bijya. Umwe mu bahoze ari abarwanyi muri FDLR yabwiye Rushyashya ko aho FDLR yananiwe atari RNC itahashobora, ngo kuko ubona ari umutwe w’abanenganenzi.
Umubyeyi ukwanga akuraga ibyamunaniye FDLR irimo abarwanyi bamaze imyaka isaga 30 mu ntambara, harimo ibarirwa muri 27 bari bihuru byo muri Kongo.Nyamara nta kintu na kimwe izo ntambara zabagejejeho, ahanini kuko ntacyo barwanira uretse ingengabitekerezo ya jenoside. RNC yo igizwe n’ibisahiranda byahunze ubutabera bw’u Rwanda, n’insoresore zishorwa mu ntambara zitazi uko zirwanwa. Ngaho Nyamwasa nakomeze ashukashuke Museveni n’ abandi yisaruriramo imisanzu, ariko nawe arabizi ko ibyo arimo ari umushinga utunguka.