Ku munsi w’ejo ahagana saa tanu z’amanywa, FDLR yagabye igitero ku barinzi ba Pariki bakorera Ikigo gishinzwe kubungabunga Pariki ya Virunga (Congolese Institution for the Conservation of Nature) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu karere ka Rutshuru bica abarinzi ba Pariki 12. FDLR yabishe mu bugome bw’indengakamare kuko hari n’abatwitswe, bivugwa ko bari bafite umujinya kuko bagabweho ibitero na FARDC.
Mu ijoro rya tariki ya 5-6 Ukuboza 2019, FDLR yagabye igitero mu Kinigi bica abaturage 14 mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari, aba bagizi ba nabi bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda bari bayobowe na General Jean Michel Afurika waje kwica nyuma yiki gitero.
Byaje kugaragara ko FDLR ifitanye umubano na Leta ya Uganda bigakorwa binyujijwe k’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere, Philemon Mateke.
Hakizimana Emmanuel ukomoka mu Karere ka Kirehe, wari mubagabye icyo gitero yavuze ko bahagurutse muri Kongo ari 45 kandi we yinjiye muri RUD Urunana muri Werurwe 2018 anyuze muri Uganda, aho yari ahamaze imyaka ibiri. Ngo yerekeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yizejweyo akazi, agezeyo ashyirwa muri uwo mutwe wiyomoye kuri FDLR.
Ngo bari bahawe ubutumwa bwo gufata igihugu, bagenzi babo ngo basigara inyuma. Ngo bibumbiye hamwe ari imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR FOCA, RUD Urunana n’abandi harimo na RNC. Nyuma yo kwica abaturage mu Kinigi no gusahura ibyo bacuruzaga bakabirya, bagiye mu ishyamba hafi aho bicara mu gikundi, bashiduka RDF ibagezeho.
Hakizimana ati “Njye ahangaha ntabwo nari mpazi, ariko kuri iyi saha ndimo kugenda mpamenya. Mu bari badukuriye bose nta n’umwe tukiri kumwe, kereka bamwe babaye abagenzi. Ariko nanjye kuri iyi saha ndashima Imana kuba ngihagaze ahangaha, ariko icyaha cyarakozwe.”
Tugarutse ku gitero cy’ejo muri Kongo, ingabo zicyo gihugu FARDC zatangaje ko zakurikiranye aba barwanyi bakabasha kwicamo bane bakabaka n’ibikoresho.