• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Editorial 19 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, gahunda yabo ni umwiryane uhoraho ushingiye ku matiku n’ivangura, aho amaherezo uyu mutwe w’iterabwoba uzasigara mu maboko y’umuryango wa Kayumba Nyamwasa dore ko arinabo bawubonamo inyungu ziturutse mu misanzu.

Byari bizwi kuva kera ariko biri mu magambo ko Jean Paul Turayishimye yirukanwe muri RNC, aho ariwe muntu wenyine rukumbi wari usigaye mu batangiranye nayo, dore ko abandi ari abateruzi b’ibindi Kayumba Nyamwasa ashakisha hirya no hino bakaba bazwi nk’ingwizamuronko.

Mu ibaruwa Rushyashya ifitiye copie yanditswe ku munsi w’ejo tariki ya 18 Kamena 2020, igashyirwaho umukono na Edouard Kabagema, ushinzwe Discipline, akanamenyesha Gervais Condo Umunyamabanga Mukuru, Dr Etienne Mutabazi na Richard Niwenshuti bakuriye RNC muri Amerika, iravuga ko Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu kubera impamvu zigenzi zikurikira:

  • Jean Paul Turayishimye ashinjwa kandi ahamwa no gutangaza ku maradiyo ye ko umutwe w’iterabwoba wa RNC ariwe uri inyuma y’ibura rya Ben Rutabana
  • Jean Paul Turayishimye yibukijwe na RNC/Kayumba Nyamwasa ko ariwe wenyine muri RNC uzi ibyizimira bya Ben Rutabana kuko ngo nta wundi muntu wo muri RNC ubizi.
  • Jean Paul Turayishimye yarezwe gusenya RNC no guca intege abayoboke buwo mutwe w’iterabwoba wa RNC

Ibaruwa ikomeza ivuga ko ishingiye ku mabaruwa yandikiwe Turayishimiye tariki ya 12 Werurwe 2020  na 4 Mata 2020 zigakurikirwa niya tariki ya 5 Gicurasi 2020 aho bamuhagarikaga by’agateganyo kubera ibyo bitaga imyitwarire mibi ariko mu byukuri Kayumba Nyamwasa akaba yararakajwe nuko Jean Paul Turayishimye yafunguye Radiyo ye kuri Internet agatangira ku muvamo dore ko byamugizeho n’ingaruka kuko abantu benshi bamucitseho.

Ku ikubitiro uwahoze akuriye umutwe w’iterabwoba wa RNC mu Bufaransa Benoit Umuhoza nawe yarirukanwe ubu bakaba bakorana na Jean Paul Turayishimye kuri Radio ye aho birirwa basenya akazu ka Kayumba Nyamwasa n’abambari be.

Mu ngingo kandi Kayumba Nyamwasa yashingiyeho atanga itegeko ko Jean Paul yerekwa umuryango bya burundu, ni icyemezo cy’urukiko rushinzwe ibibazo mbonezamubano muri Uganda cyo kuri 5 Werurwe 2020 cyanzuye ko Ben Rutabana adafitwe n’inzego z’umutekano za Uganda

Umutwe w’iterabwoba wa RNC kuri ubu ubarizwa mu kwaha kwa Kayumba Nyamwasa n’umuryango we kuko abashinze irihuriro ku ikubitiro bavuyemo kubera amatiku n’ubucabiranya buranga uyu mutwe, cyane cyane ko bose bihuje ari abanyabyaha bahunze igihugu kubera ibyaha binyuranye.

Mu minsi ya vuba aha, Kayumba Nyamwasa aherutse kohereza inkotsa ye, Jean Paul Turayishimye yita Nyiramaritete ariwe Charlotte Mukankusi, kubonana Na Theogene Rudasingwa amusaba kugaruka muri RNC amwemerera amafaranga n’imyanya ariko Rudasingwa aramutsembera. Buri wese aba ashaka icyo ayobora aho kuyoborwa.

2020-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 02 Mar 2020
Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Editorial 15 Oct 2020
Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu

Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu

Editorial 29 May 2020
Ibyahoze ari politiki yo mu bushorishori ya Rukokoma Twagiramungu byahindutse gukangurira urubyiruko kugana imitwe y’iterabwoba

Ibyahoze ari politiki yo mu bushorishori ya Rukokoma Twagiramungu byahindutse gukangurira urubyiruko kugana imitwe y’iterabwoba

Editorial 09 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline  bahakanye ibyaha baregwa
Mu Rwanda

Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline bahakanye ibyaha baregwa

Editorial 11 Oct 2017
Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa
INKURU NYAMUKURU

Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa

Editorial 02 Jan 2018
Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica
Mu Rwanda

Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica

Editorial 07 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru