• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Editorial 19 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, gahunda yabo ni umwiryane uhoraho ushingiye ku matiku n’ivangura, aho amaherezo uyu mutwe w’iterabwoba uzasigara mu maboko y’umuryango wa Kayumba Nyamwasa dore ko arinabo bawubonamo inyungu ziturutse mu misanzu.

Byari bizwi kuva kera ariko biri mu magambo ko Jean Paul Turayishimye yirukanwe muri RNC, aho ariwe muntu wenyine rukumbi wari usigaye mu batangiranye nayo, dore ko abandi ari abateruzi b’ibindi Kayumba Nyamwasa ashakisha hirya no hino bakaba bazwi nk’ingwizamuronko.

Mu ibaruwa Rushyashya ifitiye copie yanditswe ku munsi w’ejo tariki ya 18 Kamena 2020, igashyirwaho umukono na Edouard Kabagema, ushinzwe Discipline, akanamenyesha Gervais Condo Umunyamabanga Mukuru, Dr Etienne Mutabazi na Richard Niwenshuti bakuriye RNC muri Amerika, iravuga ko Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu kubera impamvu zigenzi zikurikira:

  • Jean Paul Turayishimye ashinjwa kandi ahamwa no gutangaza ku maradiyo ye ko umutwe w’iterabwoba wa RNC ariwe uri inyuma y’ibura rya Ben Rutabana
  • Jean Paul Turayishimye yibukijwe na RNC/Kayumba Nyamwasa ko ariwe wenyine muri RNC uzi ibyizimira bya Ben Rutabana kuko ngo nta wundi muntu wo muri RNC ubizi.
  • Jean Paul Turayishimye yarezwe gusenya RNC no guca intege abayoboke buwo mutwe w’iterabwoba wa RNC

Ibaruwa ikomeza ivuga ko ishingiye ku mabaruwa yandikiwe Turayishimiye tariki ya 12 Werurwe 2020  na 4 Mata 2020 zigakurikirwa niya tariki ya 5 Gicurasi 2020 aho bamuhagarikaga by’agateganyo kubera ibyo bitaga imyitwarire mibi ariko mu byukuri Kayumba Nyamwasa akaba yararakajwe nuko Jean Paul Turayishimye yafunguye Radiyo ye kuri Internet agatangira ku muvamo dore ko byamugizeho n’ingaruka kuko abantu benshi bamucitseho.

Ku ikubitiro uwahoze akuriye umutwe w’iterabwoba wa RNC mu Bufaransa Benoit Umuhoza nawe yarirukanwe ubu bakaba bakorana na Jean Paul Turayishimye kuri Radio ye aho birirwa basenya akazu ka Kayumba Nyamwasa n’abambari be.

Mu ngingo kandi Kayumba Nyamwasa yashingiyeho atanga itegeko ko Jean Paul yerekwa umuryango bya burundu, ni icyemezo cy’urukiko rushinzwe ibibazo mbonezamubano muri Uganda cyo kuri 5 Werurwe 2020 cyanzuye ko Ben Rutabana adafitwe n’inzego z’umutekano za Uganda

Umutwe w’iterabwoba wa RNC kuri ubu ubarizwa mu kwaha kwa Kayumba Nyamwasa n’umuryango we kuko abashinze irihuriro ku ikubitiro bavuyemo kubera amatiku n’ubucabiranya buranga uyu mutwe, cyane cyane ko bose bihuje ari abanyabyaha bahunze igihugu kubera ibyaha binyuranye.

Mu minsi ya vuba aha, Kayumba Nyamwasa aherutse kohereza inkotsa ye, Jean Paul Turayishimye yita Nyiramaritete ariwe Charlotte Mukankusi, kubonana Na Theogene Rudasingwa amusaba kugaruka muri RNC amwemerera amafaranga n’imyanya ariko Rudasingwa aramutsembera. Buri wese aba ashaka icyo ayobora aho kuyoborwa.

2020-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Editorial 14 Apr 2021
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Editorial 17 Jun 2025
Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Editorial 16 Jul 2018
Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Editorial 07 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura
HIRYA NO HINO

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Editorial 24 Sep 2019
Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Editorial 30 Jan 2020
Perezida Kagame  kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda
Mu Rwanda

Perezida Kagame kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Editorial 25 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru