Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, umunyamategeko w’Umuholandi, Caroline Buisman, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye umugambi wo gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi 1994.
Uyu Caroline Buisman aherutse gutegekwa kuva mu Rwanda igitaraganya kubera ikibazo cy’ibyangombwa nyuma yo kugenzurwa n’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda gishimangira ko cyasabye Buisman kuva mu gihugu, nyuma y’uko hagaragaye ko yinjiye mu Rwanda agakora ibinyuranye nibyo visa yamwereraga gukora.
Taliki 06 Kamena 2016, Buisman yagaragaye aburanira mu rukiko I Hague Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba baburanishwa ibyaha bya Genocide banasabirwa koherezwa mu Rwanda kuryozwa ibyo bakoze.
Muri urwo rubanza Buisman yumvikanye avuga ko leta y’u Rwanda ikoresha Genocide yakorewe Abatutsi nk’ikiturufu mukugera ku migambi yayo, ibyo yise mu ndimi z’amahanga “manipulation” abibwira urukiko ruri Hague mu Buholandi.
Caroline Buisman, Uvuga ko ari umwunganizi mu mategeko wa Ingabire Victoire
Muri Nyakanga 2013, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi, byambuye Mugimba Jean Baptiste inyandiko ze z’inzira, kubera ko akekwaho ibyaha bya Jenoside hakurikijwe inyandiko zo kumufata Leta y’u Rwanda yari yaratanze hose ku Isi.
Yaje gutabwa muri yombi tariki ya 23 Mutarama 2014 nyuma y’amezi 14 ashakishwa ngo yisobanure ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yabaga mu Mujyi wa Kigali ahitwa mu Nyakabanda.
Uyu mugabo wari umunyamabanga w’ishyaka rya CDR ashinjwa gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside mu Nyakabanda ndetse no gutanga intwaro ku nsoresore yashishikarizaga kwica Abatutsi.
Ubunshinjacyaha bw’Ubuholandi bukomeje gusaba ko aba bagabo boherezwa mu Rwanda kuburanishwa ibyaha bakoze; umwanzuro kuri uru rubanza utegerejwe taliki ya 15/07/2016.
Iri pfobya ry’Umunyamategeko Buisman agaragaje nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda rikomeje kuvugisha inzego nyinshi harimo na Ambassade y’u Rwanda mu Buholandi yatanze inyandiko zamagana ibyavuzwe na Buisman.
CNLG nayo yamaganiye kure iri pfobya maze inagaragaza ko ibi ntakindi kiri kubitera usibye ugushaka kwihimura ku Rwanda aruvuga nabi.
Caroline Buisman yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi, general wahoze mu ngabo (ex-FAR) wafunguwe na ICTR
Ingengabihe ya Buisman Caroline igaragaza ko yinjiye mu Rwanda kuwa 9 Gicurasi 2016, agendera kuri visa ihabwa ba mukerarugendo bo muri Afurika y’Uburasirazuba gusa, yaboneye muri Kenya ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta.
Ageze mu Rwanda, nyuma y’icyumweru kimwe, ku itariki ya 16 Gicurasi 2016 yagerageje gusura Ingabire Victoire muri Gereza Nkuru ya Kigali avuga ko ari umwunganizi we, ariko ubuyobozi bwayo bumwangira kwinjira nk’uko amategeko y’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa abiteganya.
Kuwa 18 Gicurasi yabajijwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda isano iri hagati y’ibyo yaziye mu Rwanda n’ibyo yashakaga gukora, Buisman yemera neza ko ari amakosa yakoze gukora ibinyuranye anabisabira imbabazi. Buisman yahise asabwa kuva mu Rwanda, aho yavuye kuwa 19 Gicurasi 2016.
Cyiza Davidson