Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Sudan y’Amajyepfo, barashinja iguhugu cya Uganda gucumbikira no gutoza inyeshyamba zirwanya icyo gihugu binyuze mu nkambi z’impunzi zaturutse muri Sudan y’amajyepfo ziba mu turere twa Kiryandongo, Adjumani na Lamwo. Igihugu cya Uganda kizwiho kuba mu bihugu icumi bya mbere ku isi bicumbikiye umubare w’impunzi nyinshi, aho bamwe bakeka ko byaba ari ukubahiriza uburenganzira bwa muntu, nyamara ahubwo ari ukugirango kibangamire ibihugu izo mpunzi zaturutsemo
Ibi birego abayobozi batandukanye babimenyesheje Leta ya Uganda mu nama yabahuzaga kuri uyu wa gatanu ushize nyuma y’amakuru yizewe afitwe n’abayobozi muri Sudani y’Amajyepfo. Nkuko byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Torit muri Sudani y’amajyepfo, Alberio Tobiolo Oromo yagize ati “Inyeshyamba zikoresha inkambi z’impunzi zitoranya abajya mu mutwe urwanya Leta akaba ariho bategurira ibitero bagaba mu gihugu cyacu aho bifashwamo n’abayobozi ba Uganda. Ingabo za Uganda zibaha bimwe mu bikoresho nk’imyambaro”
Undi muyobozi wo muri Sudan Y’amajyepfo ukuriye akarere ka Magwi, Bosco Ochola Oringa, yagize ati “inyeshyamba zatorejwe muri Uganda zateye ahantu hatandukanye mu gihugu cyacu nka Mugale, Paracelle, Adodi na Owiny Ki Bul ndetse batega abagenzi ku muhanda mukuru uhuza Nimule na Juba” . Abayobozi ba Uganda bibukijwe amasezerano yashyizweho n’impande zitandukanye yari agamije kugarura amahoro muri Sudan yashyizweho n’imitwe itandukanye uzwi akaba ari ukuriwe na Riek Machar, SPLM-IO.
Ibirego Leta ya Sudan y’amajyapfo irega Uganda, bihuye neza neza n’ibyo u Rwanda rurega Uganda, byo gufasha imitwe itandukanye irwanya Leta y’u Rwanda cyane cyane P5. ya Kayumba Nyamwasa, FDLR na FLN ya Rusesabagina. U Rwanda rwagaragaje ko Uganda ikoresha inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ndetse n’insengero mu gushakisha abarwanyi boherezwa kwitorezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. U Rwanda rwagiye rubivuga kugeza igihe ibimenyetso simusiga byagaragaye ubwo urubyiruko rugera kuri 46 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati m’Ukuboza 2017 uhuza Uganda na Tanzaniya. Ibi byiyongera ku guha impapuro z’inzira abayobozi biyo mitwe byose bikuriwe n’inzego za Leta ya Uganda.
Abayobozi ba Sudan y’Amajyepfo kuba babashije kubona ibyo Uganda yitwako yabatabaye igihe ingabo za Riek Machar zari zisumbirije ingabo za Leta, ni ikimenyetso simusiga ko atari urukundo Perezida Museveni abafitiye, ahubwo akomeje guteza akaduruvayo muri Sudani y’amajyepfo ngo akomeze yibe ubutunzi kamere bw’icyo guhugu. Ingabo za Uganda zifasha iza Leta ya Sudani y’Amajyepfo ku rugamba bakongera bagafasha inyeshyamba ngo nazo zigire imbaraga. Ngubwo ubufasha Perezida Museveni aha Sudani y’Amajyepfo. Uganda yafashije izo nyeshyamba guhera kera ariko kuko yahumaga amaso abayobozi b’icyo guhugu nkaho ari umutabazi n’umuvugizi wabo, ubu nibwo babonye isura nyayo ya Perezida Museveni.
Kuba Perezida Museveni ateza akavuyo gahoraho muri Sudani y’Amajyepfo, kugirango akomeze agireyo akaboko karekare, bigaragaye ko abaturage ba Sudan y’Amajyapfo batigeze bagira agahenge mu myaka irenga 30 bapfa, amaraso yabo arizo nyungu za Perezida Museveni.