• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Editorial 20 Apr 2016 Mu Mahanga

Abanyarwanda bagera kuri 20 bahungiye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Zambia iherereye mu mujyi wa Lusaka nyuma yo guhohoterwa n’insoresore zigaragambyaga zibasira abanyamahanga zibashinja ubwicanyi.

Abigaragambya bavuga ko abanyamahanga bari muri Zambia bica abaturage b’icyo gihugu bagakoresha ibice by’umubiri byabo mu bikorwa by’ubukonikoni n’ubupfumu.

Gusa bimwe mu binyamakuru byo muri Zambia bivuga ko iyo myigaragambyo yatewe na bamwe muri icyo gihugu batishimira ko abanyamahanga benshi barimo n’Abanyamarwanda babarusha gukora n’ubukire.

Uhagarariye u Rwanda muri Zambia wungirije, Abel Buhungu yavuze ko kuva urwo rugomo rwatangira hari abanyamahanga bamwe bishwe ariko ko nta Munyarwanda urimo.

Ati” Kuva ku wa Mbere twumvise ko hari babiri bishwe ariko kugeza ubu nta kimenyetso turabona kitwereka ko harimo Umunyarwanda. Hari Abanyarwanda 20 bamaze guhungira ku nyubako za Ambasade y’igihugu cyabo.”

Urugomo rwibasiye Abanyarwanda nyuma y’uko ibihuha bikwirakwira bishinje umwe muri bo ubwicanyi bushingiye ku bupfumu.

Buhungu yagize ati” Kuva hagati muri Werurwe abantu umunani barishwe. Ibihuha byakurikiyeho byashyiraga mu majwi ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’Abanyarwanda. Bavuga ko Umunyarwanda ari we ubwihishe inyuma ariko polisi ivuga ko ari ibihuha nta na kimwe kibihamya.”

Kuva ku wa Mbere, urugomo rwibasiye amaduka y’abanyamahanga, bangiza ibikoresho byabo mu mujyi wa Lusaka, nyuma bisakara no mu bindi bice by’icyo gihugu.

-2693.jpg

-2692.jpg

-2691.jpg

Nguko uko byari byifashe

Uwakoze ubwo bwicanyi bwitirirwa Abanyarwanda yishe abantu bane abaciye amatwi, ubugabo n’imitima. Ku wa Gatandatu perezida Edgar Lungu yavuze ko bane batawe muri yombi kubera icyo kibazo.

Abanyarwanda baba muri Zambia babarirwa mu bihumbi bitandatu, benshi muri bo bafite amaduka mu duce dutuwe na benshi mu mijyi ya Zambia, ari natwo twibasiwe n’urugomo.

Umwanditsi wacu

2016-04-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ubuhamya bwa Nelly Mukazayire ukora mu biro bya Perezida Kagame  mu gihe nyina afungiwe Jenoside

Ubuhamya bwa Nelly Mukazayire ukora mu biro bya Perezida Kagame mu gihe nyina afungiwe Jenoside

Editorial 17 Apr 2016
Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye

Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye

Editorial 03 Jun 2016
ULK yahigitse izindi Kaminuza zigisha Amategeko ‘ International Humanitarian Law national Moot Court ‘

ULK yahigitse izindi Kaminuza zigisha Amategeko ‘ International Humanitarian Law national Moot Court ‘

Editorial 15 Oct 2016
Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Editorial 09 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19
UBUKERARUGENDO

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Editorial 01 Sep 2017
Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore
Amakuru

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Editorial 04 Jun 2024
Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball
Amakuru

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Editorial 16 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru