• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Editorial 20 Apr 2016 Mu Mahanga

Abanyarwanda bagera kuri 20 bahungiye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Zambia iherereye mu mujyi wa Lusaka nyuma yo guhohoterwa n’insoresore zigaragambyaga zibasira abanyamahanga zibashinja ubwicanyi.

Abigaragambya bavuga ko abanyamahanga bari muri Zambia bica abaturage b’icyo gihugu bagakoresha ibice by’umubiri byabo mu bikorwa by’ubukonikoni n’ubupfumu.

Gusa bimwe mu binyamakuru byo muri Zambia bivuga ko iyo myigaragambyo yatewe na bamwe muri icyo gihugu batishimira ko abanyamahanga benshi barimo n’Abanyamarwanda babarusha gukora n’ubukire.

Uhagarariye u Rwanda muri Zambia wungirije, Abel Buhungu yavuze ko kuva urwo rugomo rwatangira hari abanyamahanga bamwe bishwe ariko ko nta Munyarwanda urimo.

Ati” Kuva ku wa Mbere twumvise ko hari babiri bishwe ariko kugeza ubu nta kimenyetso turabona kitwereka ko harimo Umunyarwanda. Hari Abanyarwanda 20 bamaze guhungira ku nyubako za Ambasade y’igihugu cyabo.”

Urugomo rwibasiye Abanyarwanda nyuma y’uko ibihuha bikwirakwira bishinje umwe muri bo ubwicanyi bushingiye ku bupfumu.

Buhungu yagize ati” Kuva hagati muri Werurwe abantu umunani barishwe. Ibihuha byakurikiyeho byashyiraga mu majwi ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’Abanyarwanda. Bavuga ko Umunyarwanda ari we ubwihishe inyuma ariko polisi ivuga ko ari ibihuha nta na kimwe kibihamya.”

Kuva ku wa Mbere, urugomo rwibasiye amaduka y’abanyamahanga, bangiza ibikoresho byabo mu mujyi wa Lusaka, nyuma bisakara no mu bindi bice by’icyo gihugu.

-2693.jpg

-2692.jpg

-2691.jpg

Nguko uko byari byifashe

Uwakoze ubwo bwicanyi bwitirirwa Abanyarwanda yishe abantu bane abaciye amatwi, ubugabo n’imitima. Ku wa Gatandatu perezida Edgar Lungu yavuze ko bane batawe muri yombi kubera icyo kibazo.

Abanyarwanda baba muri Zambia babarirwa mu bihumbi bitandatu, benshi muri bo bafite amaduka mu duce dutuwe na benshi mu mijyi ya Zambia, ari natwo twibasiwe n’urugomo.

Umwanditsi wacu

2016-04-20
Editorial

IZINDI NKURU

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Editorial 05 Sep 2024
Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Editorial 29 Jan 2016
Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Editorial 11 Jun 2025
Uganda: Abarobyi batandatu bashimuswe n’inyeshyamba bikekwa ko ari izo muri Congo

Uganda: Abarobyi batandatu bashimuswe n’inyeshyamba bikekwa ko ari izo muri Congo

Editorial 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro
Mu Mahanga

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Editorial 28 Feb 2016
Umukozi wa MTN Rwanda yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro
Mu Rwanda

Umukozi wa MTN Rwanda yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro

Editorial 11 Mar 2019
Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi

Editorial 13 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru