Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016 Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite yatoye Oda Gasinzigwa nk’umudepite ugomba gusimbura Bazivamo Christophe uherutse kwegura ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Abakandida babiri b’Umuryango RPF Inkotanyi ni bo bari bahatanye muri aya matora ari bo Gasinzigwa Oda wayoboye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ndetse na Kanamugire Callixte wigeze kuyobora Kacyiru.
Gasinzigwa yavuze ko kuba agiye guhagararira u Rwanda muri iyi Nteko ari akazi katoroshye ariko abona nk’ingenzi kuko afite ubunararibonye mu gukorera Abanyarwanda bityo ko yiteguye gufatanya n’abandi mu rugamba rwo guhangana no guteza imbere uyu muryango ndetse no guhangana n’imico itari myiza ikomeje kwinjirira ibi bihugu.
Yagize ati “Ni inshingano zitoroshye ariko z’ingenzi kuko ni igihe umuryango uhanganye n’ibibazo Isi irimo bijyanye n’ubukungu, umutekano, ubukene ndetse n’imico yinjira mu bihugu byacu nkumva mfatanije n’abandi bizamfasha kugira ngo tubashe kugira EAC ikora ibikorwa bifasha abaturage bawo.”
Gasinzigwa yavuze ko nk’uko u Rwanda rwagiye mu bihugu bya EAC kubera inyungu rwabibonagamo, na we yiteguye kwegera Abanyarwanda kugira ngo amahirwe avugwa muri uyu muryango ntabe amahirwe ari mu mpapuro.
Mme Oda Gasinzigwa
Ati “Mpereye ku mahirwe nagiye ngira n’imirimo nagiye nkora yo kumenya ibyo igihugu; ibyo igihugu cyanjye cyifuza numva nzahagarara neza kugira ngo mbe navuganira ayo mategeko meza yadufasha kugira ngo inyungu dutegereje muri EAC mu bijyanye no kugira ngo abaturage bacu babashe kugira imibereho myiza mu kugira ngo habeho ubucuruzi buhamye bugirira inyungu abagize ibyo bihugu, n’ayo mahirwe avugwa ntabe ya mahirwe yo mu mpapuro gusa.”
Yakomeje avuga ko imigambi ajyanye ari ugufatanya n’abandi ariko na we akongeramo ubumenyi ndetse n’amateka afite kugira ngo abashe guhagararira neza Abanyarwanda.
Gasinzigwa yavutse mu 1967, afite umugabo n’abana bane, akagira icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imibanire y’abantu n’amajyambere (Masters in Social sciences and development).
Christophe Bazivamo
Mu mirimo yakoze harimo uko yayoboye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ayobora Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore, akora mu mishinga yo gutuza ahari ishyamba rya Gishwati. Yayoboye kandi inama y’igihugu y’abagore, aba komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, anakora muri banki igihe kigera ku myaka 8.
Gasinzigwa watowe ku majwi 71 kuri 75, agomba kurangiza manda ya Bazivamo Christophe kuri ubu wabaye Umunyamabanga Mukuru Wungurije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
Iyi manda yatangiye mu mwaka wa 2012 ikaba igomba kurangira mu mwaka wa 2017.
Source: Izuba rirashe