Ku minsi w’ejo twabagejejeho inkuru igaragaza uko David Himbara, arimo gusebya umukandida w’u Rwanda mubinyamakuru byo muri Canada ndetse no kuri za twitter none arasebye kuko yari muri campain yo guharabika Madamu Louise Mushikiwabo none abo yamuharabitseho muri Quebec, bamaganye uwo bari bahanganye Michael Jean ahubwo amahirwe bayaha Louise Mushikiwabo.
Amakuru dukesha urubuga rwa internet rukorera muri Canada www.journaldemontreal.com, rwatangaje ko Canada yateye umugongo uwahoze ari Guverineri Mukuru wayo, Michaëlle Jean, uri gushaka uko yatorerwa manda ya kabiri yo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF
Harabura amasaha make ngo amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa abere mu nama y’Abakuru b’ibihugu muri Armenia.
Ibihugu birenga 80 na za Guverinoma bigomba guhitamo umuyobozi mushya hagati ya Mushikiwabo Louise uhagarariye Afurika na Michaëlle Jean.
Jean yari Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2014. Afite ikizamini gikomeye cyo guhigika Mushikiwabo ushyigikiwe n’u Bufaransa ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ufite ibihugu byinshi bikoresha Igifaransa.
Minisitiri w’Intebe wa Canada kuri uyu wa Kabiri nibwo yerekeje muri Armenia ahazabera iyi nama.
Canada yashyigikiye umukandida wa bose
Minisitiri wa Canada ushinzwe Ubukerarugendo, Indimi zemewe n’Umuryango wa Francophonie, Mélanie Joly,ni umwe mu bayobozi bari muri Armenia ahagiye kubera aya matora.
Yatangaje ko batagishyigikiye Jean ahubwo biyunze ku mubare munini w’ibihugu bishyigikiye Louise Mushikiwabo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga we, Jeremy Ghio, rivuga ko bashima byimazeyo uruhare rwa Jean mu iterambere ry’uyu muryango by’umwihariko mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ariko ko batazamujya inyuma kuri iyi nshuro.
Rigira riti “Mu mahitamo y’Umunyamabanga Mukuru utaha, Canada iziyunga ku bitekerezo rusange nk’uko ari amahame y’umuryango.”
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Canada, byatangaje ko amakuru byahawe n’abantu bo muri delegasiyo ya Canada bari muri Armenia ari uko amahirwe ya Jean yo gutsinda ari hafi zeru.
Canada ishingiye kuri ibyo, ngo ‘ntishobora kugonga igikuta’ ishyigikira kandidatire ya Jean.
Nyuma y’uko Canada itangaje ko itagishyigikiye Jean, Minisitiri w’Intebe wa Quebec, François Legault, umugabo wari umwe mu bashyigikiye uyu mugore cyane, nawe yavuze ko azashyigikira Mushikiwabo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Quebec rigira riti “Minisitiri w’Intebe ntazashyigikira ukongerera manda Michaëlle Jean ku Bunyamabanga bwa OIF.”
Rikomeza rivuga ko Afurika ari umugabane ugaragaza neza ahazaza h’ururimi rw’igifaransa ari yo mpamvu ‘mfite ubushake bwo gushyigikira umukandida uturutse kuri uyu mugabane’.
Hagati aho ariko Minisitiri w’Intebe Trudeau ku murongo wa telefone yari aherutse guhamagarira ibihugu bitandukanye gushyigikira kandidatire ya Jean.
Ubu busabe bwe bwabayeho mu mpeshyi y’uyu mwaka mu gihe habaga inama ya G7 ahitwa Charlevoix muri Canada. Gusa nabwo icyizere cy’uko Jean yazatsinda Mushikiwabo cyari gike cyane.
Mu myaka ine ishize ubwo Jean yatorerwaga kuyobora uyu muryango, ntabwo umugabane wa Afurika wari wabashije kumvikana ku mukandida umwe.
Gusa ibi si ko byagenze uyu mwaka kuko abakuru b’ibihugu bya Afurika bateye ingabo mu bitugu Mushikiwabo.
Mbere y’uko Guverinoma ya Canada itangaza aho ihagaze muri aya matora, umuvugizi wa Jean yari yavuze ko azakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza
Umuvugizi we Bertin Leblanc yatangarije CBC News ati “Jean azakomeza kurwanirira akazi. Yifuza ko yazagenzurirwa ku mirimo ye n’umusaruro.”
Uyu mugore yakunze kunengwa uburyo akoresha amafaranga nk’Umuyobozi wa OIF. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikinyamakuru cyitwa Quebecor cyanditse inkuru zivuga ko hafi igice cya miliyoni y’amadolari yagendeye mu kuvugurura inzu uyu mugore yari atuyemo i Paris.
Jean mu kwiregura kwe yavuze ko ayo makuru ari ibihimbano. Gusa umwe mu badepite ba Canada yavuze ko ibi ari igisebo ku gihugu.
François Legault nawe yanenze uburyo uyu mugore akoresha umutungo.
Lille
Ubu rero murabona ko ari byiza ko Canada yanga uwayo igashyigikira uwanyu!!! Ahubwo ndi mwe narushaho gutinya!
Abazungu ????