• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

Editorial 10 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ku minsi w’ejo twabagejejeho inkuru igaragaza uko David Himbara, arimo gusebya umukandida w’u Rwanda  mubinyamakuru byo muri Canada ndetse no kuri za twitter none  arasebye kuko yari muri campain yo guharabika Madamu  Louise  Mushikiwabo  none abo yamuharabitseho muri Quebec,  bamaganye uwo bari bahanganye Michael Jean ahubwo  amahirwe bayaha Louise Mushikiwabo.

Amakuru dukesha urubuga rwa internet rukorera muri Canada  www.journaldemontreal.com, rwatangaje ko  Canada yateye umugongo uwahoze ari Guverineri Mukuru wayo, Michaëlle Jean, uri gushaka uko yatorerwa manda ya kabiri yo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF

Harabura amasaha make ngo amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa abere mu nama y’Abakuru b’ibihugu muri Armenia.

Ibihugu birenga 80 na za Guverinoma bigomba guhitamo umuyobozi mushya hagati ya Mushikiwabo Louise uhagarariye Afurika na Michaëlle Jean.

Jean yari Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2014. Afite ikizamini gikomeye cyo guhigika Mushikiwabo ushyigikiwe n’u Bufaransa ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ufite ibihugu byinshi bikoresha Igifaransa.

Minisitiri w’Intebe wa Canada kuri uyu wa Kabiri nibwo yerekeje muri Armenia ahazabera iyi nama.

Canada yashyigikiye umukandida wa bose

Minisitiri wa Canada ushinzwe Ubukerarugendo, Indimi zemewe n’Umuryango wa Francophonie, Mélanie Joly,ni umwe mu bayobozi bari muri Armenia ahagiye kubera aya matora.

Yatangaje ko batagishyigikiye Jean ahubwo biyunze ku mubare munini w’ibihugu bishyigikiye Louise Mushikiwabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga we, Jeremy Ghio, rivuga ko bashima byimazeyo uruhare rwa Jean mu iterambere ry’uyu muryango by’umwihariko mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ariko ko batazamujya inyuma kuri iyi nshuro.

Rigira riti “Mu mahitamo y’Umunyamabanga Mukuru utaha, Canada iziyunga ku bitekerezo rusange nk’uko ari amahame y’umuryango.”

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Canada, byatangaje ko amakuru byahawe n’abantu bo muri delegasiyo ya Canada bari muri Armenia ari uko amahirwe ya Jean yo gutsinda ari hafi zeru.

Canada ishingiye kuri ibyo, ngo ‘ntishobora kugonga igikuta’ ishyigikira kandidatire ya Jean.

Nyuma y’uko Canada itangaje ko itagishyigikiye Jean, Minisitiri w’Intebe wa Quebec, François Legault, umugabo wari umwe mu bashyigikiye uyu mugore cyane, nawe yavuze ko azashyigikira Mushikiwabo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Quebec rigira riti “Minisitiri w’Intebe ntazashyigikira ukongerera manda Michaëlle Jean ku Bunyamabanga bwa OIF.”

Rikomeza rivuga ko Afurika ari umugabane ugaragaza neza ahazaza h’ururimi rw’igifaransa ari yo mpamvu ‘mfite ubushake bwo gushyigikira umukandida uturutse kuri uyu mugabane’.

Mushikiwabo yashimye Quebec yashyigikiye kandidatire ye

Hagati aho ariko Minisitiri w’Intebe Trudeau ku murongo wa telefone yari aherutse guhamagarira ibihugu bitandukanye gushyigikira kandidatire ya Jean.

Ubu busabe bwe bwabayeho mu mpeshyi y’uyu mwaka mu gihe habaga inama ya G7 ahitwa Charlevoix muri Canada. Gusa nabwo icyizere cy’uko Jean yazatsinda Mushikiwabo cyari gike cyane.

Mu myaka ine ishize ubwo Jean yatorerwaga kuyobora uyu muryango, ntabwo umugabane wa Afurika wari wabashije kumvikana ku mukandida umwe.

Gusa ibi si ko byagenze uyu mwaka kuko abakuru b’ibihugu bya Afurika bateye ingabo mu bitugu Mushikiwabo.

Mbere y’uko Guverinoma ya Canada itangaza aho ihagaze muri aya matora, umuvugizi wa Jean yari yavuze ko azakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza

Umuvugizi we Bertin Leblanc yatangarije CBC News ati “Jean azakomeza kurwanirira akazi. Yifuza ko yazagenzurirwa ku mirimo ye n’umusaruro.”

Uyu mugore yakunze kunengwa uburyo akoresha amafaranga nk’Umuyobozi wa OIF. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikinyamakuru cyitwa Quebecor cyanditse inkuru zivuga ko hafi igice cya miliyoni y’amadolari yagendeye mu kuvugurura inzu uyu mugore yari atuyemo i Paris.

Jean mu kwiregura kwe yavuze ko ayo makuru ari ibihimbano. Gusa umwe mu badepite ba Canada yavuze ko ibi ari igisebo ku gihugu.

François Legault nawe yanenze uburyo uyu mugore akoresha umutungo.

Michaëlle Jean anengwa gukoresha nabi umutungo w’uyu muryango. Yavuzwe ho gukoresha ibihumbi 500 by’amadolari mu kuvugurura inzu i Paris anagura ‘Piano’ y’ibihumbi 20 by’amadolari

 

2018-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Editorial 07 Aug 2024
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Editorial 01 Sep 2021
Ikinyoma :  Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Ikinyoma : Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Editorial 31 Jul 2018
Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Dore impamvu Ingabire Victoire ari we muyobozi mukuru w’ikirenga wa FDU Inkingi

Editorial 29 Jul 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Lille
    October 10, 20189:31 am -

    Ubu rero murabona ko ari byiza ko Canada yanga uwayo igashyigikira uwanyu!!! Ahubwo ndi mwe narushaho gutinya!
    Abazungu ????

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup
Amakuru

Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup

Editorial 15 Aug 2022
Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza
POLITIKI

Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza

Editorial 26 Aug 2018
Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina
Mu Rwanda

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Editorial 29 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru