• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»ONOMO Hotel yatangaje ibiciro byo kunezeza abakiriya mu minsi mikuru

ONOMO Hotel yatangaje ibiciro byo kunezeza abakiriya mu minsi mikuru

Editorial 18 Dec 2019 UBUKUNGU

ONOMO Kigali Hotel imenyerewe nk’ahantu heza ho gukorera ibikorwa bitandukanye no kuruhukira mu mujyi wa Kigali, kubera amabara ya Kinyarwanda ayitatse, yatangaje ibiciro bigabanyije mu rwego rwo kwifatanya n’abakiriya bayigana mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2019 no kwinjira mu wa 2020.

Ibiciro iyi Hotel y’inyenyeri eshatu yashyize ahagaragara bikubiyemo ibyo kurya no kunywa ndetse n’iby’ibyumba byo kuraramo.

Umuyobozi wa ONOMO Kigali Hotel, Emile Nizey, yabwiye Itangazamakuru ko ubwasisi ku byumba byo kuraramo, buzatangirana na tariki 20 Ukuboza 2019 bikazarangirana na tariki 10 Mutarama 2019.

Icyumba cy’umuntu umwe cyashyizwe ku $ 65 mu gihe icya babiri cyashyizwe kuri $ 75 ijoro rimwe harimo n’ifunguro rya mu gitondo.

Ku munsi wa Noheli, Onomo izabategurira ifunguro ry’akataraboneka (Christmas Brunch) riherekejwe n’ibyo kunywa guhera saa yine z’amanywa kugera saa kumi z’umugoroba (10:00 am-4:00 pm).

Ibyo kurya no kunywa, birimo ibyashyizwe; ku 27,000 Frw, 30,000 Frw, 36,000 Frw no ku 42,000 Frw ku muntu. Ariko abana bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko bakazajya bishyura ½ cy’ibyo biciro.

Uko niko kandi bijyana no kwidagadura bumva umuziki w’umwimerere (Live Band) no koga muri Piscine.

Hotel ONOMO yafunguye imiryango mu Mujyi wa Kigali muri Gicurasi mu 2018. Ifite umwihariko wo kugira inyubako nziza zitatse mu buryo bujyanye n’umuco Nyarwanda.

Iherereye mu Karere ka Nyarugenge ugisohoka mu mujyi rwagati ahazwi nka Sopetrade, ikaba mu birometero 10 uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Ni hotel ya sosiyete yitwa ONOMO Hotels. Iyi sosiyete ifite izindi hoteli hirya no hino mu mijyi ikomeye ya Afurika nka Dakar, Abidjan, Libreville, Bamako,Doula, Lome, Conakry, Cape Town, Johannesburg na Durban.

Ubu imaze gufungura Hotel i Maputo ndetse initegura gufungura indi Dar es Salaam na Kampala mu mwaka utaha wa 2020.

Icyumba cyo kuryamamo cy’umuntu umwe cyashyizwe ku $ 65 naho icya babiri gishyirwa ku $ 75 ijoro rimwe kuva ku wa 20 Ukuboza 2019 kugeza ku 10 Mutarama 2020

Umuyobozi wa Onomo Hotel, Nizey Emile, yatangaje ko biteguye kunezeza abakiriya muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2019 no kubinjiza mu mwaka mushya wa 2020 baryohewe

Ibyo kurya n’ibyo Kunywa byashyizwe ku biciro byihariye ku munsi wa Noheri

Icyumba cyo kuryamamo cy’umuntu umwe cyashyizwe ku $ 65 naho icya babiri gishyirwa ku $ 75 ijoro rimwe kuva ku wa 20 Ukuboza 2019 kugeza ku 10 Mutarama 2020

2019-12-18
Editorial

IZINDI NKURU

“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO

“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO

Editorial 26 Feb 2019
Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Editorial 31 Dec 2018
BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

Editorial 26 Nov 2018
BNR yagumishije kuri 5% inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku mabanki

BNR yagumishije kuri 5% inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku mabanki

Editorial 07 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron
POLITIKI

Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron

Editorial 08 May 2017
Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe
Amakuru

Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Editorial 31 Aug 2020
RDC: Vital Kamerhe, icyegera cya Tshisekedi yanze kwitaba ubushinjacyaha ku inyerezwa ry’umutungo
POLITIKI

RDC: Vital Kamerhe, icyegera cya Tshisekedi yanze kwitaba ubushinjacyaha ku inyerezwa ry’umutungo

Editorial 07 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru