Umuryango uharanira kwibohora nyako kwa Afurika ufite icyizere yuko uyu mugabane ushobora kugera ku bwigenge nyabwo ariko bigasaba uwo bireba wese kubanza kumenya neza yuko Afurika iboshye n’uburyo iboshywemo !
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru uyu munsi mu nyubako za Stade Amahoro, abayobozi ba Pan African Movument, ishami ry’u Rwanda (PAM-Rwanda) bagaragaje yuko urugamba rwo kubohora umugabane wa Afurika rumaze igihe kirekire, rukaba rwaragiye ruhura n’ibibazo bikomeye cyane, ariko ubu hakaba hari cyizere yuko umusaruro wari witezwe ugomba kuboneka.
Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda, Musoni Protais, yavuze yuko umugabane wa Afurika ariwo ucyennye cyane kurusha indi migabane y’isi, kandi ariyo ikize cyane kurusha iyo migabane yindi y’isi. Akagaragaza yuko ibi ubwabyo bigaragaza yuko Afurika iboshye, bikiyerekanira mu buryo bw’uko umwana w’umunyafurika akura yifuza kuzajya kwibera i Bulayi cyangwa mu yindi migabane y’isi nka Amerika.
Musoni agaragaza yuko Afurika iboshywe n’ibintu bibiri bikomeye. Icya mbere ni ba mpatsibihugu n’abambari babo, naho icya kabiri kiboshye Afurika niyo ubwayo kutigirira icyizere ngo yishakame ibisubizo ku bufatanye buhamye. Abanyafurika bagahora bararikiye ibyo hanze biba byarakozwe n’abandi, bagahora mu ntambara zidashira kandi zidakorwa ku nyungu nyafurika.
Musoni waganiraga n’abanyamakuru mu gikorwa cyo kwitegura umunsi ngarukamwaka wo kwibohora kwa Afurika (African Liberation Day) uzaba tariki 25 z’uku kwezi, yavuze yuko ibyo by’abana bacu gukura bararikiye kuzimuka Afurika bigira ahandi natwe Abanyafurika tubifitemo uruhare rukomeye. Yatanze urugero ku kintu gito ariko gikomeye, avuga ukuntu abana bacu bajya mumenya kuvuga neza bigishwa igifaransa cyangwa icyongereza, bajya kwa sekuru bakavuga ikinyarwanda gipfuye abantu bagaseka Bishimiye ‘urwo rukonjo’ ! Ibi ni ibintu byica cyane umuco nyafurika, bigafasha mu gutuma abana bakura bararikira iby’ahandi !
Musoni Protais
Amo banyamahanga baboshye Afurika ntabwo bifuza uyu mugabane wagira amahoro, kuva mu majyepfo ya Afurika kugera mu majyaruguru, kuva mu burasirazuba kugera mu berengero bwaryo. Musoni, wigeze kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’itangazamakuru hano mu Rwanda, akavuga yuko iyo ariyo mpamvu bateza intambara zidashira mu bihugu nka Somalia, Sudan y’Epfo n’ubushyamirane buhoraho bw’indimi mu bihugu nka Cameroon.
Kayumba Casmiry