• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»PAM-Rwanda isanga hari ukuntu Afurika ishobora kugera ku bwigenge nyabwo

PAM-Rwanda isanga hari ukuntu Afurika ishobora kugera ku bwigenge nyabwo

Editorial 17 May 2017 Mu Rwanda

Umuryango uharanira kwibohora nyako kwa Afurika ufite icyizere yuko uyu mugabane ushobora kugera ku bwigenge nyabwo ariko bigasaba uwo bireba wese kubanza kumenya neza yuko Afurika iboshye n’uburyo iboshywemo !

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru uyu munsi mu nyubako za Stade Amahoro, abayobozi ba Pan African Movument, ishami ry’u Rwanda (PAM-Rwanda) bagaragaje yuko urugamba rwo kubohora umugabane wa Afurika rumaze igihe kirekire, rukaba rwaragiye ruhura n’ibibazo bikomeye cyane, ariko ubu hakaba hari cyizere yuko umusaruro wari witezwe ugomba kuboneka.

Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda, Musoni Protais, yavuze yuko umugabane wa Afurika ariwo ucyennye cyane kurusha indi migabane y’isi, kandi ariyo ikize cyane kurusha iyo migabane yindi y’isi. Akagaragaza yuko ibi ubwabyo bigaragaza yuko Afurika iboshye, bikiyerekanira mu buryo bw’uko umwana w’umunyafurika akura yifuza kuzajya kwibera i Bulayi cyangwa mu yindi migabane y’isi nka Amerika.

Musoni agaragaza yuko Afurika iboshywe n’ibintu bibiri bikomeye. Icya mbere ni ba mpatsibihugu n’abambari babo, naho icya kabiri kiboshye Afurika niyo ubwayo kutigirira icyizere ngo yishakame ibisubizo ku bufatanye buhamye. Abanyafurika bagahora bararikiye ibyo hanze biba byarakozwe n’abandi, bagahora mu ntambara zidashira kandi zidakorwa ku nyungu nyafurika.

Musoni waganiraga n’abanyamakuru mu gikorwa cyo kwitegura umunsi ngarukamwaka wo kwibohora kwa Afurika (African Liberation Day) uzaba tariki 25 z’uku kwezi, yavuze yuko ibyo by’abana bacu gukura bararikiye kuzimuka Afurika bigira ahandi natwe Abanyafurika tubifitemo uruhare rukomeye. Yatanze urugero ku kintu gito ariko gikomeye, avuga ukuntu abana bacu bajya mumenya kuvuga neza bigishwa igifaransa cyangwa icyongereza, bajya kwa sekuru bakavuga ikinyarwanda gipfuye abantu bagaseka Bishimiye ‘urwo rukonjo’ ! Ibi ni ibintu byica cyane umuco nyafurika, bigafasha mu gutuma abana bakura bararikira iby’ahandi !

-6639.jpg

Musoni Protais

Amo banyamahanga baboshye Afurika ntabwo bifuza uyu mugabane wagira amahoro, kuva mu majyepfo ya Afurika kugera mu majyaruguru, kuva mu burasirazuba kugera mu berengero bwaryo. Musoni, wigeze kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’itangazamakuru hano mu Rwanda, akavuga yuko iyo ariyo mpamvu bateza intambara zidashira mu bihugu nka Somalia, Sudan y’Epfo n’ubushyamirane buhoraho bw’indimi mu bihugu nka Cameroon.

Kayumba Casmiry

2017-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Editorial 17 Aug 2018
Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Editorial 05 Aug 2017
Umuhanzi Meddy agiye guhuza  ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi  hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Editorial 22 Sep 2017
Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 10 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR yarashe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza
Mu Mahanga

FDLR yarashe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza

Editorial 29 Mar 2016
Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 27 Sep 2016
Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.
Amakuru

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Editorial 05 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru