Uyu munsi kuwa mbere tariki 20 Werurwe 2017 Nyirubutungane Papa Francis yasabye imbabazi kubera guteshuka kwa Kiliziya gaturika kimwe na bamwe mu bayo bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Itangazo ryatanzwe na Vatican, nyuma y’umubonano wa Papa Francis na Perezida Kagame, rivuga yuko Nyirubutungane Papa yatanze ubutumwa bwe bw’akababaro buturutse ku mutima n’ubutumwa bwa Kiliziya kubera jenoside yakorerwe Abatutsi.
Iryo tangazo rigakomeza rivuga yuko Papa yasabye Imana imbabazi kubera ibyaha no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayigize, barimo abapadiri n’abandi bagabo n’abagore bo mu idini gaturika bayobotse inzira y’u Rwango no kumena amaraso bateshutse ku nshingano zabo zo gusakaza ubutumwa bw’Imana.
Uku gusaba imbabazi kwa Papa Francis kuje gukurikira icyifuzo cyakomeje gutangwa na leta y’u Rwanda cy’uko Kiriziya Gaturika yasaba imbabazi kubera uruhare rwayo muri jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abantu basaga miliyoni.
Kiliziya Gaturika yakomeje kunengwa yuko yakoranaga hafi n’ubutegetsi bwateguye, bukanashyira jenoside mu bikorwa ! Mu gihe cya jenoside nyinshi muri za kiliziya ziciwemo imbaga y’abantu, bamwe batanzwe na bamwe mu bapadiri cyangwa ababikira !
Papa Francis w’imyaka 80 y’amavuko yavuze yuko yizeye izo mbabazi zisabwe zizomora ibikomere bya benshi zikanavamo n’umusemburo wo kugarurira icyizere Kiliziya.
Iyi nkuru dukesha AFP ikomeza igaragaza yuko bamwe mu bapadiri, ababikira kimwe n’abafurere bashinjwaga kuba baragize uruhare muri jenoside bashyikirijwe ubutabera, muri bo hagatangwa urugero rwa Augustine Misago warekuwe kuva muri gereza muri 2000.
Mu Ugushyingo umwaka ushize abasenyeri bahagarariye diyoseze icyenda zo mu Rwanda basinye itangazo risaba imbabazi kubera uruhare rwa kiliziya muri jenoside yakorewe Abatutsi, risomwa muri za kiliziya zose mu Rwanda. Icyo gihe ariko leta y’u Rwanda yavuze yuko imbabazi zisabwe na Kiliziya Gaturika mu Rwanda yomyine zitari zihagije !
Minisitiri w’u Rwanda w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo wari waherekeje Kagame i Vatican, kuri uyu wa mbere yavuze yuko omubonano wa Perezida Kagame na Papa Francis wabaye mu mucyo no mu bwugahane (mutual respect). Mushikiwabo akanavuga ariko yuko nubwo izo mbabazi zasabwe ngo muri za kiliziya zimwe na zimwe haracyari abagipfobya jenoside n’abahishira abayigizemo uruhare !
Perezida Kagame na Madamu i Vatican
Casmiry Kayumba