Kuri uyu wa Gatanu tariki Gashyantare 2017 ni bwo abagize Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, abagize nyanama z’Uterere n’imirenge bigize Umujyi wa Kigali bazindukiye mu gikorwa cy’amatora yo gushaka Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali ugiye gusimbura Mukaruliza Monique wasabiwe kuba Ambasaderi mu gihugu cya Zambia.
Inteko itora yari igizwe n’abajyanama 107 kuri 213 bagombaga gutora ni bo bitabiriye amatora y’uyu munsi, akaba yatsinze Umuhoza Aurore bombi bari bamamajwe kuri uyu mwanya.
Nyamulinda Pascal akaba ari we watorewe , aho yatsindiye ku majwi 161 kuri 35 ya Umuhoza.
Ni umugabo ufite imyaka 53, akaba afite impamyabumyi ya Kaminuza muri International Public Affairs (ibirebana imibanire n’ibihugu), yize kandi Project Management (gucunga imishinga).
Nyamulinda Pascal watsindiye kuba Meya wa 8 w’Umujyi wa Kigali, yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kuva muri 2007 ubwo wari ukiri umushinga NID (National ID Project), akaba yari yasimbujwe kuri uyu mwanya mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 03 Gashyantare 2017.
Nyuma yo gutorwa, yavuze ko azi neza ko akazi ko kuyobora Umujyi wa Kigali katoroshye ariko ko ari igihango agiranye na Perezida wa Repubulika adashobora gutatira.
Yashimiye Mukaruliza asimbuye kandi ko azafatanya n’abo asanze bagakomereza ku musingi wubatswe n’ababanjiririje.
Uretse imirimo yo gukurira umushinga w’indangamuntu waje guhinduka ikigo, Pascal Nyamurinda yabaye Attachee militaire muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe gisaga imyaka itanu, ndetse akaba yarabaye no mu nzego z’iperereza (NSS).