Pasiteri Antoine Rutayisire yatangaje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati anerura ukuntu yasabwe kuyijyamo ngo ahabwe imbaraga zidasanzwe akabyanga.
Uyu mushumba yavuze ko mu Rwanda hari amatsinda y’ abantu bashinzwe gushishikariza abandi kujya muri illuminati. Ayo arimo ayitwa ‘Freemasons’, ‘Rosicrucians’ na ‘Mahikari’ nk’ uko Past. Rutayisire yabitangarije Ibyishimo.
Yagize ati “Hariho muvoma zimwe na zimwe z’amayoberane, izo muvoma zinjiza abantu buri munsi. Ibyo ari byo byose uyu mugi wa Kigali wuzuyemo aba Rosicrucians benshi cyane rwose, sindi buvuge amazina , ngo kanaka na kanaka , ariko twagiye tuganira kenshi bakambwira bati ‘ rwose umuntu uzi ubwenge nkawe, aje akiga ibintu byacu yakongererwa imbaraga, yakongererwa ubushobozi.’”
Past. Rutayisire yanatangaje ukuntu bamwinginze ngo age muri Illuminati
Illuminani ni umuryango bivugwa ko ukoranirwamo n’ ibihangange bitandukanye ku Isi, ngo ugiye muri uyu muryango ahabwa imbaraga zituma atera imbere akagwiza ifaranga. Ngo hari nubwo asabwa gutamba umuntu akunda agapfa kugira ngo ibyo abigereweho.
Past. Rutayisire avuga ko Illuminati idapfa gufata umuntu uwo ariwe wese kuko ngo ifata umupasiteri ufite icyo azayimarira.
Hari bamwe mu ba pasiteri bo mu Rwanda bamaze kwinjira :
Pasiteri Antoine ati: ” Byabaye kenshi si rimwe, si kabiri, si gatatu, kuko nakubwiye ko mfite n’abantu b’inshuti zanjye babibamo. Ntabwo binjiza abantu basanzwe kuko ni ibintu babwira umuntu ku giti cye , umwe kuri umwe.”
Yongeyeho ati :” Natangiye kubabona kera nkiri umwarimu muri Kaminuza ( Hagati ya 1982 na 1983) narababonye. Ndabizi n’abo twaganiriye ndabazi n’ibyo twaganiriye ndabizi. Nkiri umwarimu hari abo twaganiraga barimo, no mu mashuri yisumbuye hari abo twigishanyaga bari barimo, n’ubu hari n’abapasitoro nzi barimo. Abo nkubwira bari Abanyarwanda ntabwo bari abanyamahanga , kandi ndabazi baracyahari.”
Pasiteri Antoine Rutayisire yemeza ko Aba Freemasons n’aba Rosicrucians bahari mu Rwanda , ngo ndetse hari n’igihe bakora inama zitandukanye mu mahoteli bakanabitangaza.
Ati: “Mu bihe byose nta gihe ntababonye , nta n’igihe ntahuye nabo. Bamaze kubimenya ko ndi intagondwa kuva aho nabereye Pasitoro nta n’umwe ndongera kubona. Haciye nk’imyaka irenga 10 ntawongera kubimbwira.”
Kenshi iyo abantu bumvise amakuru y’ibijyanye n’imbaraga z’umwijima n’udutsiko tw’ibanga tuzikoresha bakunze kubihakana, gusa ababibonye n’abamenye ababibamo , bahamya ko izi mbaraga zihari ndetse n’abazikoresha bahari , bityo bagasaba abantu kwikomeza ku Mana.
Pasiteri Antoine Rutayisire