Tariki ya 12 Kamena 2008, Urukiko Gacaca rwa Murangara B mu Karere ka Karongi rwahamije Sibomana Metusera ibyaha bikomeye bya Jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 19. Mu byaha yahamijwe harimo kuyobora ibitero byagiye kwica Abatutsi ku bitaro bya Mugonero aho yaririmbaga indirimbo “Tubatsembatsembe”, kwitabira ibitero byo kwica Abatutsi ku Ngoma, Kanyabungo, Gitwa, Murambi, Nyabubare, Muyira na Bisesero, gukoresha grenades mu bwicanyi, gusahura ibintu by’Abatutsi harimo n’iby’ibitaro bya Mugonero, gutwara inka n’ibintu by’abishwe no gusenya amazu yabo.
Mu gitero cyo kuri Ngoma, Sibomana Metusera ni we wabanje gutera grenade mu Banyarwanda b’inzirakarengane mbere y’uko abasirikare bakoresha amasasu. Byose hamwe, Sibomana Metusera yamenyekanye mu bitero simusiga 11 byahitanye Abatutsi batabarika.
Uyu munsi, Patrick Rugaba akoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside Se yasize, abihisha inyuma y’amagambo ya demokarasi. Asebeje Itorero ry’Igihugu ryigisha urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda n’ubumwe, atuka abarokotse Jenoside akabita abiyitirira Jenoside nyamara bararokotse imihoro n’amasasu ya Se, kandi yibasira abayobozi b’u Rwanda aho kwisuzuma ngo agaruke ibuntu, ahubwo akoresha X mu guharabika no gukwirakwiza urwango.
Patrick Rugaba afatanya n’abandi bahakana Jenoside nka Claude Gatebuke, Diane Shima Rwigara n’abana ba Mbonyumutwa Dominique mu gukomeza umurage mubi wo kurwanya u Rwanda. Urugero rwe rwerekana uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside ishobora kurasirwa mu miryango no gusigasirwa nk’umurage mubi.
U Rwanda rwiyubatse ku bumwe n’ubwiyunge, ibyo abantu nka Rugaba bahora bashaka gusenya. Ni inshingano z’Abanyarwanda bose kumagana abashaka guha isura nshya abajenosideri, no kwigisha urubyiruko ko amateka atagomba kugorekwa cyangwa guhabwa ubundi busobanuro bw’urwango.




![Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR](https://rushyashya.net/wp-content/uploads/2019/09/Publication1.pub-omega-360x240.jpg)